Kuva ku munsi w’ejo, amakuru aturuka i Bujumbura aravuga ko Majoro Ernest Nimubona wari umujyanama wa mbere w’umugaba w’ingabo z’u Burundi yaburiwe irengero.
Aya makuru aravuga ko yazimiranye n’ingabo zarindaga umutekano w’iwe ndetse nyuma y’ibura rye hakaba haraye humvikanye amasasu menshi n’amabombe mu mujyi wa Bujumbura.
Kuri ikicyumweru tariki 7 Nyakanga 2019, ahagana saa tanu na cumi n’itanu z’amanywa mu mujyi wa Bujumbura haturikirijwe ibisasu bibiri kugeza ubu hataramenyekana impamvu y’ubu bugizi bwa nabi.
Ernest Nimubona yari Ofisiye mukuru mu ngabo za Ex-FAB, akaba yakoraga muri Etat Majoro y’ingabo z’u Burundi.
Nyuma y’uko muri Gicurasi 2015 Bamwe mu basirikare bari bafatanyije na Général Godefroid Niyombare guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza bigapfuba, bamwe baburiwe irengero, abandi benshi barafashwe, barafungwa. Niyombare we yabashije gusohoka mu Burundi ndetse ahamya ko kuri ubu afite umutwe w’inyashyamba ayoboye witwa les FOREBU (Forces républicaines du Burundi).
Ubwo yashakaga guhirika ubutegetsi, icyo gihe Niyombare yari akuriye urwego rushinzwe iperereza. Ku itariki 18 mu kwezi kwa Gashyantare 2015, yashyikirije Perezida Nkurunziza inyigo igaragaza ko 80% by’abakomeye mu ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’igisirikare ko badashyigikiye ko yiyamamariza mandat ya 3. Bukeye bwaho nibwo yahise yirukanwa ku mirimo ye.
Niyombare yavuze ko ubwo yashakaga guhirika ubutegetsi ngo yari yavuganye n’abayobozi b’amabatayo menshi y’igisirikare cy’Uburundi. Yavuze ko yashatse gukora Coup d’Etat ubwo Perezida Nkurunziza atari mu gihugu. Abasirikare bari kumwe na we avuga ko babarirwaga mu magana , bafite intwaro zihagije ndetse n’ibimodoka 2 by’intambara.
Ku itariki 13 Gicurasi nibwo hatanzwe ikimenyetso cy’uko guhirika ubutegetsi bitangiye ariko habaye ikosa mu kwibeshya ku bamushyigikiye. Abagombaga gufata ikibuga cy’indege bahinduye inzira. Ibimodoka by’intambara zagombaga gutanga ubufasha zarahagaritswe, Minisitiri w’ingabo wari uri ku ruhande rw’abagombaga guhirika ubutegetsi arabagambanira.
Icyakurikiyeho ni uko mu ijoro ryo ku itariki 14 rishyira tariki 15 Gicurasi 2015, abasirikare bari bafatanyije na Niyombare bakwiriye imishwaro mu Mujyi wa Bujumbura. Niyombare yabashije gutoroka, asohoka mu gihugu. Yihishe aho yari asanzwe aba mu minsi 2 , nyuma aza guca mu kiyaga cya Tanganyika asohoka mu Burundi. Niyombare yahamije ko nta bufasha yigeze ahabwa n’igihugu icyo aricyo cyose. Kugeza ubu ngo ayoboye abasirikare bagera mu bihumbi.
NDLR: Nyuma y’aho dutangarije inkuru ya Majoro Ernest Nimubona umujyanama wa mbere w’umugaba w’ingabo z’u Burundi wari waburiwe irengero mu ijoro ryo kuwa gatandatu w’iki cyumweru dushoje, twaje kumenya ko yabonetse ari muzima, ari kumwe n’abamurinda, akaba yasubiye mu kazi ke. Turacyakomeza gutohoza imvo n’imvano y’iki kibazo.