• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Burundi: Musenyeri Ntamwana yongeye kuvuga ko ntawemerewe kugira Abarundi abaja

Burundi: Musenyeri Ntamwana yongeye kuvuga ko ntawemerewe kugira Abarundi abaja

Editorial 25 Jan 2020 POLITIKI

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gitega, Musenyeri Simon Ntamwana, yongeye kuvuga ko agihagaze ku byo yavuze mu 2015, ubwo yavugaga ko nta muntu n’umwe ushobora gufata abarundi uko yishakiye ibyo yise ’kugira Abarundi abaja’.

Mu 2015 ubwo hatangiraga gututumba umwuka utari mwiza hagati y’ishyaka rya CNDD-FDD rya Perezida Pierre Nkurunziza n’abatavuga rumwe naryo, bamagana manda ya gatatu ye, Musenyeri Ntamwana na we yagiye mu bamagana ko hafatwa icyo cyemezo.

Icyo gihe, yavuze ko mu gihe CNDD FDD yakwemeza umuntu utemerewe gutorwa, byaba ari nko kugira abarundi abaja, aho yagize ati “Ntituri abaja b’umuntu uwo ari we wese”. Ni amagambo yahise aba intero y’abatavuga rumwe n’iryo shyaka mu myigaragambyo yakurikiyeho.

Ayo magambo yarahindukiye anakoreshwa n’abarwanashyaka ba CNDD-FDD na bo bavuga ngo ‘Si ndi umuja, bashaka kwamagana abashaka ko bagendera ku byo bifuza’.

Kuva icyo gihe kandi byateye umwuka utari mwiza hagati ya Kiliziya Gatolika mu Burundi na CNDD FDD yanahise yikura mu ndorerezi z’amatora yabaye muri Nyakanga 2015, yarangiye Perezida Pierre Nkurunziza ayatsinze.

Kuri ubu amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu Burundi, yerekana Musenyeri Ntamwana ayoboye igitambo cya Misa mu bikorwa by’amasengesho yateguwe na CNDD FDD mu Ntara ya Gitega.

Ibintu byatumye benshi babifata nk’ikimenyetso cy’uko Kiliziya Gatolika yaba yariyunze n’iryo shyaka, nyuma y’igihe batumvikana.

Aganira na BBC, Musenyeri Ntamwana yavuze ko nta shyaka abarizwamo kandi ko atigeze ajya kwiyunga na ryo ahubwo uko yahagaragaye ari nk’uko n’abandi bamutumira mu masengesho.

Ati “Ntabwo nagiye ngo niyunge n’iryo shyaka kuko nta shyaka na rimwe ndimo nta n’iryo nshaka kwinjiramo. Ishyaka ryanjye ni rimwe ni Ijambo ry’Imana. Uko abo muri CNDD FDD bansaba kubasomera ijambo ry’Imana ni nk’uko abo muri UPRONA cyangwa CNL bashobora kubinsaba. Aho umukristu yampamamagara hose nzitaba.”

Aho nibo BBC yamubajije ku byo yavuze mu 2015 ayibwira ko akibihagazeho, agira ati “Nta n’umwe wemerewe kutugira abaja. Nta n’umwe. Ni ibisanzwe kuko uwo ari wese utifuza kugendera ku mateka yacu ngo yubake igihugu, azaba arenganya abarundi.”

Musenyeri Simon Ntamwana yanavuze ko bazohereza indorerezi mu matora yo muri Gicurasi nka Kiliziya Gatolika kandi ko bamaze kubimenyekanisha.

Umukandida mushya wa CNDD FDD

Kuva ku wa Kane CNDD FDD iri mu masengesho y’iminsi itatu asozwa kuri uyu wa Gatandatu. Arakurikirwa no gutora umukandida uzahagararira iryo shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri uyu mwaka. Gutora umukandida bikazakorwa ejo ku Cyumweru tariki 26 Mutarama 2020.

Nubwo bigoye kumenya uzatorwa, amakuru avuga ko hari abantu babiri banugwanugwa. Abo ni Perezida w’Inama Nkuru y’u Burundi, Pascal Nyabenda, n’umunyamabanga mukuru wa CNDD FDD, Evariste Ndayishimiye.

Nubwo nta tegeko ribuza Perezida Pierre Nkurunziza, kongera kwiyamamaza amaze kuvuga kenshi ko manda arimo ariyo ye ya nyuma. Ibyo bishimangirwa n’itegeko ryatowe n’Inama nkuru y’u Burundi rimugenera imperekeza bivugwa ko ishimishije kandi akazanahabwa izina ry’icyubahiro.

Musenyeri Simon Ntamwana avuga ko nta muntu ukwiye gufata abarundi uko yishakiye

Umunyamabanga mukuru wa CNDD FDD Evariste Ndayishimiye (ari kumwe n’umugore we) ari mu bahabwa amahirwe yo guhagararira CNDD FDD mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2020

Perezida w’Inama Nkuru y’u Burundi, Pascal Nyabenda (ari kumwe n’umugore we) na we ari mu bavugwa ko bashobora guserukira CNDD FDD mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2020

Ishyaka CNDD FDD riri mu masengesho y’iminsi itatu mbere yo gutora umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu

2020-01-25
Editorial

IZINDI NKURU

Ongera Umenye Abana b’Interahamwe mu Ihuriro ry’urwango JAMBO ASBL

Ongera Umenye Abana b’Interahamwe mu Ihuriro ry’urwango JAMBO ASBL

Editorial 21 Aug 2025
Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR

Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR

Editorial 14 Aug 2025
Kigali: Perezida W’u Bushinwa, Xi Jinping N’umufasha We Bakiriwe Muri Village Urugwiro

Kigali: Perezida W’u Bushinwa, Xi Jinping N’umufasha We Bakiriwe Muri Village Urugwiro

Editorial 23 Jul 2018
U Bubiligi bwanze kohereza mu Rwanda Sebatware wo muri FDU na P5

U Bubiligi bwanze kohereza mu Rwanda Sebatware wo muri FDU na P5

Editorial 25 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yafashe agatsiko k’abantu bakwirakwiza amafaranga  y’amiganano.
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafashe agatsiko k’abantu bakwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Editorial 17 Mar 2016
Muri Tanzania ejo hashobora kumeneka amaraso
Mu Rwanda

Muri Tanzania ejo hashobora kumeneka amaraso

Editorial 01 Sep 2016

Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe

Editorial 13 Nov 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru