• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Burundi: Nkurunziza yakamye ikimasa, Abadiventisiti bari batawe muri yombi barekuwe
Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Isi, Pasiteri Dr. Ted N.C Wilson.

Burundi: Nkurunziza yakamye ikimasa, Abadiventisiti bari batawe muri yombi barekuwe

Editorial 18 May 2019 POLITIKI

Itorero ry’Abadiventisiti ku Isi, ryatangaje ko abayoboke baryo mu Burundi bari batawe muri yombi barekuwe, rishimira abariteye inkunga y’amasengesho.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Isi yose, Pasiteri Dr. Ted N.C Wilson, yasabye abayoboke baryo n’abandi ku Isi yose gusengera bagenzi babo bo mu Burundi babujijwe ubwisanzure bwo gusenga na Guverinoma y’icyo gihugu.

Yavugaga ko ku wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2019, Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti mu Burundi watowe, Past. Lamec Barishinga, yatawe muri yombi ari hamwe na Past. Lambert. Hari kandi n’abandi 21 bose bafunzwe.

Ati “Ndasaba Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bose gusengera abagize itorero ryacu mu Burundi, babone ubwisanzure mu gusenga muri kiriya gihugu kandi harekurwe n’Abadiventisiti batawe muri yombi”.

Kuri uyu wa Gatanu iri torero ryanditse ko “Twakiriye amakuru meza kandi twishimiye kugaragaza ko abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bose bari batawe muri yombi mu Burundi barekuwe. Amasengesho yasubijwe”.

Rikomeza rigira riti “Turashimira Guverinoma y’u Burundi ku ruhare rwayo by’umwihariko umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko yayo, Justin Niyobuhungiro, ku bufasha yatanze mu kubarekura.”

Iri tangazo kandi rishimira abayoboke b’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Isi yose n’abandi basengeye abari batawe muri yombi, itorero ryo mu Burundi ndetse n’abayobozi muri Guverinoma y’iki gihugu.

Nubwo abatawe muri yombi barekuwe, Itorero ry’Abadiventisiti rivuga ko ‘Guverinoma y’u Burundi yabujije Itorero ry’Abadiventisiti gukora binyuze mu buyobozi bwacu bwatowe mu Burundi, kandi bwaratowe mu buryo bukwiye, bwemewe n’amategeko n’Ishami ry’inama nkuru y’Abadiventisiti b’Umunsi wa karindwi muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati’.

Rivuga ko ryizeye ko ku bufatanye bazakomeza gukemura ibijyanye n’ibihe itorero ririmo n’imiyoborere yaryo.

2019-05-18
Editorial

IZINDI NKURU

Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside

Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside

Administrator 24 Oct 2025
Umubare munini w’abagore muri Amerika bifuza yuko Trump yakweguzwa

Umubare munini w’abagore muri Amerika bifuza yuko Trump yakweguzwa

Editorial 10 Apr 2017
2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

Editorial 02 Jan 2017
FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

Administrator 13 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Trump yavuze ko ashobora gusohoka mu biganiro azagirana na Kim Jong bitarangiye
POLITIKI

Trump yavuze ko ashobora gusohoka mu biganiro azagirana na Kim Jong bitarangiye

Editorial 19 Apr 2018
HIMBARA YACITSE URURONDOGORO NYUMA YO KUBONA UKO KAGAME YAKIRIWE MURI SENEGAL NA GUINEA-CONAKRY
ITOHOZA

HIMBARA YACITSE URURONDOGORO NYUMA YO KUBONA UKO KAGAME YAKIRIWE MURI SENEGAL NA GUINEA-CONAKRY

Editorial 14 Mar 2016
Kidum wari wabwiwe ko azicirwa i Burundi, yahageze yakirwa bidasanzwe
IMIKINO

Kidum wari wabwiwe ko azicirwa i Burundi, yahageze yakirwa bidasanzwe

Editorial 02 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru