• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Nzopfabarushe wavuze ko abarwanya Leta bazicwa bakajugunywa mu kiyaga yafunguwe

Burundi: Nzopfabarushe wavuze ko abarwanya Leta bazicwa bakajugunywa mu kiyaga yafunguwe

Editorial 22 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuyoboke ukomeye w’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Melchiade Nzopfabarushe wari wafunzwe ashinjwa gukwirakwiza ibihuha bituma abaturage bahungabana, yafunguwe.

Ibyaha Melchiade Nzopfabarushe yashinjwaga birimo gutera ubwoba, kugumura, gukwirakwiza ibihuha byatuma abaturage bahunga, guteranya abaturage na Leta ndetse no guhimbira ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi.

Melchiade Nzopfabarushe yafunguwe ku wa Gatatu tariki ya 20 Kamena 2018,  umuvugizi w’urukiko rw’ikirenga, Agnes Bangiricenge avuga ko uyu mugabo yabaye afunguwe nyuma yo gukatirwa igifungo cy’amezi y’agateganyo.

Melchiade Nzopfabarushe ukomoka muri komini ya Kabezi , intara ya Bujumbura rurale, Ibyo  ashinjwa, ngo ni ibyo yavugiye mu gace ka Migera, komini ya Kabezi, intara ya Bujumbura, aho yavuze ko abarwanya Leta bazajugunywa mu kiyaga cya Tanganyika.

Yagize ati “Umukeba wihishe hano mu Migera, uzigisha ibitandukanye n’ibyo Leta ishaka, Turamukarabyeeee, uwo ntabwo turi kumwe,…ubwato twarabukoresheje, tuzashyira muri Karonge, tumanurire muri Tanganyika, tuzabashyiramo bigire muri Congo n’amaguru, mu gihugu icyo ari cyo cyose bashaka, komini iyo ariyo yose, abashaka kujya mu bwato tuzabubaha, amafi yari yanabuze hano iwacu,… tuzabashyiramo bigire muri Congo amahoro”

Video uyu mugabo agaragaramo avuga aya magambo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, benshi bayinenga kuba ikubiyemo amagambo y’urwango

Ku mugoroba wo ku cyumweru itariki ya 29 Mata 2018, nibwo Melchiade yatawe muri yombi, afungirwa muri gereza ya Mpimba.

2018-06-22
Editorial

IZINDI NKURU

Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame

Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame

Editorial 09 Jul 2022
Bobi Wine yamaganye ibikorwa by’ubugome ndengakamere Polisi  ya Uganda yakoreye  Kizza Besigye

Bobi Wine yamaganye ibikorwa by’ubugome ndengakamere Polisi  ya Uganda yakoreye  Kizza Besigye

Editorial 05 Nov 2019
Kuki Uganda ikomeje gukoresha politiki y’ikinyoma ku kibazo cy’u Rwanda

Kuki Uganda ikomeje gukoresha politiki y’ikinyoma ku kibazo cy’u Rwanda

Editorial 03 Mar 2019
Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda

Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda

Editorial 18 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukobwa wa Anatole Nsengiyumva yagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yimuriwe muri Kongo igihe abicanyi bahungiragayo
Amakuru

Umukobwa wa Anatole Nsengiyumva yagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yimuriwe muri Kongo igihe abicanyi bahungiragayo

Editorial 28 Jun 2021
Urukiko rwemeje intsinzi ya Tshisekedi, Fayulu abitera utwatsi yiyita ko ariwe Perezida wa RDC
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwemeje intsinzi ya Tshisekedi, Fayulu abitera utwatsi yiyita ko ariwe Perezida wa RDC

Editorial 20 Jan 2019
Rayon Sports yagabanye amanota na AS Kigali mu mukino wabonetsemo amakarita abiri atukura
IMIKINO

Rayon Sports yagabanye amanota na AS Kigali mu mukino wabonetsemo amakarita abiri atukura

Editorial 16 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru