Amakuru dukesha Agence Bujumbura News mu itohoza ryabo bagaragaza uko, Ubufaransa bushobora kuba bufitemo ikiganza mu bibera i Burundi.
Ibibera I Burundi mu maso y’umuryango mpuzamahanga biteye urujijo. Ni nko kumva induru y’imbwa zimokera impande y’igihuru, imbere harimo ikirura kirimo kwirira umwana w’intama mu mutuzo.
Ariko se Nkurunziza yaba akurahe imbaraga zo kwihererana umwana w’intama uko yishakiye mu maso y’umuryango mpuzamahanga, mu gihe uwo muryango wari wararahiye ko bitazongera, umaze gusiga ibihumbi by’abana n’abagore bitikirira mu Rwanda muri genocide yakorerwaga abatutsi muri 1994?
Kugirango ugire icyo usubiza, wabanza gusubira inyuma ugahera mu mwaka wa 2005, igihe inteko nshinga mategeko y’uburundi yashyiraga ku butegetsi Peter Nkurunziza. Icyo gihe Ubufaransa bwishimiye ko iyo nyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, yazaba ikiraro cyo kuzajegeza Leta y’Urwanda.
Perezida Petero Nkurunziza
Urwanda mu maso y’ubufaransa rukaba ruregwa kuba rwaratunze ku mugaragaro urutoki igihugu cy’Ubufaransa muruhare rwagize muri Genocide yatsembye abatutsi muri 1994.
Aho kugirango Bwemere amakosa bwakoze, ahubwo bwarakajwe n’uko ashyizwe ahagaragara. Ubufaransa rero bwahisemo kuba bwakoresha ibikoresho biturutse mu bihugu byo mu karere, bishingikiriza ku nzangano barebye ku moko yiyitirira Banthous, bayangisha abatutsi bo mu karere ko muri Afurika yo hagati.
Ubufaransa bugasa n’uburundarunda imitwe na za leta za kibandi zigaragara muri ako karere kugirango zikomeze zihungize izo nzangano zibyara ubwicanyi budafite ishingiro, ariko bwica.
Perezida w’ Ubufaransa Hollande Francois
Ubufaransa bwijeje Nkurunziza, kuzabafasha mu rwego rw’ibikoresho, kugirango basyonyore icyo bita Leta ya Kigali bityo ikibazo cy’abatutsi kirangire burundu.
Baba baranareshyeje Zuma wa Afurika Y’Epfo ,bamuguraho intwaro zizakora muri icyo gikorwa. Bivugwa ko Uburundi bwonyine bwagombaga guhabwa intwaro zihwanye na miliyari eshanu z’amayero.
Uko umugambi wari uteguwe, imirwano yari guturuka mu Burundi.
Niyo mpamvu aribwo bwari guhabwa ibikoresho bihenze, kuko ni nabwo bwari guturukamo abarwanyi benshi. Ibyo aribyo byose ayo mayero ni make, ugereranyije n’indishyi bagombaga guha u Rwanda kubera Genocide bijanditsemo.
Imyiteguro yatangiye 2010. Nkurunziza atorerwa gusubira ku butegetsi, mu buryo abatavuga rumwe na Leta batemeye uko amatora yagenze. Bamwe baricwa abandi batangira guhunga.
Imbonerakure za CNDD-FDD
Imbonerakure zitangira imyitozo mu Kibira, no muri rdc, ahahana imbibe n’uburundi. Bavuga izigera ku bihumbi 300, nk’uko byatangajwe na APRODH, iyo myitozo ahanini yatangwaga n’Interahamwe ( abagenocidaire bavuye mu Rwanda), n’abarimu b’abafaransa.
Muri RDC, kabira yirengagiza imyitozo ibera ku butaka bwe, araruca ararumira. Ikihutiwe kwabaye ukurwanya no gukuraho burundu umutwe wa M23, ngo kuko wavugiraga abatutsi bo muri Kongo batotezwaga.
Ingabo za ONU, zari muri Congo, zasabwe kurwanya no kurandura imitwe yitwara gisilikare yose iri mu burasirazuba bwa RDC, irimo M23 n’Interahamwe, yo irandura M23 gusa, Interahamwe na FDLR, irazihorera ziridegembya. Byakozwe mu kanya nk’ako guhumbya, Drone z’abafaransa nizo zarashe M23! Ingabo za Onu, zishatse kurasa Interahamwe na Drones, Gouverinema ya Kabila irabahagarika. Baravuga ngo ikibazo cy’Interahamwe, barakirangiriza. Na n’ubu ziridegembya muri RDC no mu Burundi.
Gikwete we yari yahawe ubutumwa bwo gushotora u Rwanda.
Nibwo kumugaragaro yatangaje ko Urwanda rugomba gushyikirana na FDLR, umutwe uri ku rutonde rw’Ibyihebe ku isi. Gikwete niwe wenyine wasobanura aho iyo nama yari ayikuye. Ubu twizera ko Magufuri atakomeza muri iyo nzira kuko ubushake bwiza bwo yatangiye kubugaragaza.
Undi mugabo wo muri kano karere ubufaransa bunyuraho, ni Denis Sassou Ngesso, nawe umaze kwiyongeza za Manda. Mu bumwe na Kabila, intwerarano za Nkurunziza zaba zinyura kuri Sassou Ngesso, nk’uko byanditswe mu busesenguro bwimbitse na Flavio Beltrami.
Intwaro iyo zivuye muri Afurika y’epfo zinyura muri Uvira, naho amafaranga yo ava mu ntoki bwite bwa Sassou Ngesso ajya mu za Nkurunziza ayazaniwe n’intumwa za Sassou. Miliyoni 8 za nyuma z’amayero zazanywe mu ntoki za Okemba, zari zigamije guhemba abasilikare n’abapolisi ibirarane, no guhemba abacancuro.
Perezida Denis Sassou yijejwe gutsinda amatora, yongeye gutorerwa kuyobora Congo Brazza
Imyiteguro n’ubushotoranyi byaratangiye, nko kwica abakomoka mu Rwanda batuye mu Burundi, ibyo byose n’ubushotoranyi bwa Nkurunziza, kandi ijisho ry’Ubufaransa riba rirora.
Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Kigali bukurikirana ibyo byose biba umunsi ku munsi bwirinda kugira icyo bwakora ku bushotoranyi bwa Nkurunziza, kugirango hataboneka urwitwazo ngo urwanda rwateye umuturanyi, noneho abari baryamiye amajanja bakabaduka.
Umuyobozi w’ibikorwa ariwe Ubufaransa we, ahora arega Urwanda mu kanama k’umutekano ku isi, ngo nirwo rushaka kwigarurira akarere k’ibiyaga bigari, ibirego bigambiriye kurangaza abashaka kwitegereza ibitegurirwa mu Burundi.
Gahunda yakomejwe gukorwa mu nkokora na societe civile y’i Burundi, yagiye itangaza ibigo by’imyitozo bya gisilikari mu kibira no muri Congo, ikindi ni igenda rya Gikwete, no kwinumira kwa Leta y’Urwanda ntiyikirize ubushotoranyi bwa Nkurunziza n’uduco twe.
Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo mu kiganiro n’abanyamakuru Yagize ati: “U Rwanda n’u Burundi, nk’uko mwese mushobora kubibona, ibyo mu Burundi bimaze gutuza ariko ibibazo ntibyakemutse mu buryo bugaragara. Icyo twakoze nk’igihugu nk’uko twakunze kubigarukaho kenshi no mu bindi biganiro n’abanyamakuru, ni uko uburyo bwiza u Rwanda rwafasha u Burundi kwigobotora [ibibazo rurimo], ari ukugerageza kujya kure/kwirengagiza iby’i Burundi… Byaba ubushotoranyi, byaba imvugo zigamije kwatsa umuriro ndetse n’indi myitwarire ifite impamvu zitumvikana twagiye tubona kuva i Burundi hatangira imudugararo, twafashe umwanzuro wo gutuza, no kumva ko ubwo ari bwo buryo bwiza kuri twe bwo kudakomeza ibintu kurushaho, twizera ko wenda ari n’uburyo bwo kugira uruhare mu gufasha igihugu kwivana mu bibazo bimaze imyaka hafi ibiri…”
Icyatangaje abantu ni ukuntu Pierre Nkurikiye, umuvugizi wa Polisi mu Burundi, avuga ko mu ijoro ryo kuwa mbere, abashatse guhitana Willy Nyamitwe agana iwe, agakomeretswa ukuboko ndetse umurinzi we umwe aricwa undi arakomereka.
Igipolisi cy’u Burundi, ki kaba cyamaze gutangaza ko kugeza ubu umusirikare w’ipeti rya Caporal ari we wamaze gufatwa, ariko akaba yakoranaga na Col Dushimagize Dieudonne bahimba Gangi na Caporal Nduwimana Jean Claude ngo bakorana n’umutwe w’Abarundi bahungiye mu Rwanda hamwe n’umusirikare umwe w’u Rwanda.
Ibi ntibyari biherutse ko u Burundi bushinja u Rwanda kugira uruhare mu bitero bigabwa mu Burundi, nyamara ibi u Rwanda rubyita ubushotoranyi, rukaba rwarahisemo kubigendera kure.
Cyiza Davidson