Jacques Bihozagara wahoze ari ministiri muri leta ya RPF nyuma ya jenocide biravugwa ko yaguye mu Burundi aho yari afungiye.
Amakuru y’urupfu rwa Bihozagara Jaques yakwirakwishwe kumbuga za Internet kuri Twitter na Facebook,ku ya 30/03/2016 avuga ko yaba yishwe arozwe aho yari afungiye muri gereza ya Mpimba mu Burundi.
Aya makuru kandi yemejwe n ‘Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi Rugira Amandin
wavuze ko babonye ayo makuru ko Bihozagara yapfiriye muri gereza ya Mpimba kuri aya manywa tariki 30/3/2016 ko ariko bataramenya impamvu y’u rwo rupfu.
Bihozagara yamenyekanye cyane mu gihe cyi intambara yokubohoza igihugu aho yayoboye delegation ya abaministiri ba RPF baje muri CND bagombaga kurahira muri leta yateganywaga na amasezerano ya Arusha.
Nyuma yokuba minisitiri yabaye ambassador w’u Rwanda mu Bufaransa.
Ifatwa rya Jacques Bihozaga ryamenyekana kuva tariki ya 8/12/2015 yavugaga ko Jacques Bihozagara wahoze ari Minisitiri mu Rwanda ari mumaboko yinzego z’ubutasi mu burundi .
Icyo gihe ikigo cy’itangazamakuru AFP cyavugaga ko umwe mubayobozi b’inzego z’ubutasi mu Burundi yemeje aya makuru ko Bihozagara Jacques yafashwe akekwaho ubutasi
.
Ayomakuru y’ifatwa rya Jacques Bihozagara yemejwe kandi n’umunyamabanga wa mbere w’ambasade y’u Rwanda mu Burundi Fidele Munyeshyaka.Yavuze ko bazi ko yafashwe ariko batazi impamvu.
Yavuze ko kuva,Jacques Bihozagara yahora agira ingendo mu Burundi aje mu mirimo yiwe bwite.
Jacques Bihozagara
Iyicwa rya Bihozagara rije gato umubano hagati wa u Rwanda n’u Burundi ukomeje guzamo ibibazo bikomeye nyuma yaho mu minsi ishije umuyobozi wa CNDD/FDD akaba na Perezida w’Inteko Nshingamategeko avuze ko Perezida Kagame ashaka gushora jenocide mu Burundi, ariko leta y’u Rwanda ikaba itaramushubije.
Cyiza Davidson