Germain Rukuki wo mu ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, yakatiwe igifungo cy’imyaka 32 ashinjwa kwifatanya n’abatavuga rumwe na Leta mu kurwanya Perezida Nkurunziza.
Rukuki yahamijwe ibyaha byo kujya mu bikorwa by’imyigaragambyo, kugira uruhare mu bwicanyi bw’abashinzwe umutekano ndetse no konona iby’abandi.
Rukuki n’ umwunganira mu mategeko nta n’umwe wari witabye urukiko. Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu atangaza ko iki gihano ari cyo cya mbere gikakaye gihawe impirimbanyi mu by’uburenganzira bwa muntu mu Burundi.
Mu 2015, nibwo amajana y’abaturage bigaragambije mu mihanda bamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.
Abantu benshi bahasize ubuzima abandi barahunga, mu gihe ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi ryo ryatangazaga ko Nkurunziza agiye kwiyamamaza kuri manda ya kabiri hashimangirwa ko manda ya mbere atatowe n’abaturage.
Muri icyo gihe cy’imvururu nibwo n’impirimbanyi mu guharanira uburenganzira bwa muntu, Claver Mbonyimpa yarashwe ntiyapfa, ajyanwa mu Bubiligi kuvurwa umwana we n’umukwe baricwa.