Kuri uyu wagatandatu i Buruseli mu Bubiligi habereye umuhango wo kwibuka Col. Patrick Karegeya muri uyu muhango Lea Karegeya ntiyahakandagije ikirenge kuko hagaragaye gusa Portia ariwe mukobwa wabo mukuru wari uhagarariye umuryango.
Amakuru agera kuri Rushyashya avuga ko muri uyu muhango habayeho gukusanya inkunga yo gufasha uyu muryango ukomeje kwangara nyuma y’imyaka isaga itanu usaba impapuro z’ ubuhunzi nk’impunzi za politiki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko amaso akaba yaraheze mu kirere nyuma y’aho bangiwe inshuro irenze imwe babwirwa ko nta kibazo bagira batashye mu Rwanda nyuma y’uko ise apfuye.
Lea, Elvis, Portia na Richard
Uyu muryango wa Nyakwigendera Col Patrick Karegeya; ugizwe n’umugore, n’abana be batatu; Elvis, Portia na Richard, wangiwe ubuhunzi muri Amerika biturutse kumakosa yakozwe nanyina Lea ubwo yabazwaga n’umukozi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika, akavuga ko yari yaratandukanye n’umugabo.
Icyo gihe ubwo Lea n’abana be bavaga muri Afrika y’Epfo kubera ubuzima bubi n’amakimbirane yari hagati ye n’umugabo kubera ingeso y’ubusambanyi Col. Karegeya,yari yaranze kureka. Lea yabwiye inzego zireba iby’ubuhunzi ko yananiwe kwihangana ahungana n’abana nyuma yo gutandukana n’umugabo, ariyo mpamvu abaje muri Amerika kuko umugabo yashakaga kumwica. Ndetse akanavuga ko umugabo we Karegeya ari umwicanyi ukomeye.
Iyo usabye ubuhungiro, hari inyandiko y’amapaji 26 igomba kuzuzwa; irimo paji 14 z’amabwiriza na 12 z’amakuru uba ugomba gutanga. Iyo usobanije usabwa gusubiza ibindi bibazo birimo nko kumenya niba utinya kugirirwa nabi cyangwa gukorerwa iyicarubozo mu gihugu cyawe cyangwa mu kindi gihugu.
Portia niwe wari uhagarariye umuryango muri uyu muhango
Kuri Lea uku kubazwa kwe n’ibisubizo yatanze yuzuza ibisabwa nibyo byabaye nyirabayazana wo kwimwa ubuhunzi kuri uyu muryango wose dore ko nyuma yaho Karegeya apfiriye Lea yaje kwivuguruza mu nyandiko noneho atangira gusaba ubuhunzi avuga ko ari umupfakazi.
Ariko izi nzego zikomeza kumwibutsa ko mbere yinjira muri Amerika yavugaga ko yatandukanye n’umugabo, izi nzego zikibaza Lea igihe yongeye gushakira umugabo kuko yari asigaye avuga ko yapfakajwe na Leta y’u Rwanda,aricyo yahunze.
Nk’uko amategeko agenga abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga, kugira ngo ibone ubuhungiro , impunzi igomba kuba yarakorewe ihohoterwa rishingiye ku bwoko, ubwenegihugu, iyobokamana, ibitekerezo bya politiki no mu mibanire mu itsinda runaka iyo wivuguruje kimwe kukindi aho bitera ibibazo.
Impunzi ishobora kuvuga ko ihunze igeze muri Amerika cyangwa igasaba ubuhungiro iri ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu busabe bwose bwatanzwe na Lea , ngo ubugera kuri 29% bwose burivuguruza nkuko amakuru difite abihamya. kandi nibwo bwemererwa ubuhunzi mu gihe rero iyo byanze ikiba gisigaye haba harimo no kuba wasubizwa aho waturutse.
Col. Patrick Karegeya