• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Uko uwahoze muri M23 yatawe mu mutego wo kugura imbunda akaba yakatiwe imyaka 6 y’igifungo
Dan Munyamuntu imbere y'urukiko/Ifoto:Chimpreports

Uganda: Uko uwahoze muri M23 yatawe mu mutego wo kugura imbunda akaba yakatiwe imyaka 6 y’igifungo

Ubwanditsi 25 Nov 2017 ITOHOZA

Urukiko rwa gisirikare muri Mbarara mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa Kane, itariki 23 Ugushyingo rwakatiye uwahoze mu mutwe wa M23 imyaka 6 y’igifungo azira gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uwakatiwe ni uwitwa Dan Munyamuntu, Umunyekongo bivugwa ko yatorotse inkambi ya Bihanga iherereye muri Ibanda mu Karere ka Kisoro icumbikiye abahoze mu mutwe wa M23 bahungiye muri Uganda nyuma yo gutsindwa intambara muri Congo.

Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Munyamuntu yakoranye n’umwe mu basirikare bakuru b’umutwe w’inyeshyamba z’Abakongomani mu kugura izo mbunda muri Uganda nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga.

Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda rumaze kumenya uyu mugambi, rwapanze igikorwa cyo kugurisha intwaro ariko cya baringa, rubasha kugurisha Munyamuntu imbunda 3 n’imizingo 90 y’amasasu kuwa 14 Gicurasi 2017, aho byakorewe ku kiraro cya Koranorya muri Mbarara.

Umushinjacyaha akaba yakomeje abwira urukiko ko Munyamuntu yishyuye amadorali 500 kuri buri mbunda ndetse n’amashilingi 200,000 yo gutwara ibyo yari amaze kugura, anizeza kuzagaruka kugura izindi mbunda.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa division ya 2 mu gisirikare cya Uganda, Peter Mugisa, ngo ushinjwa amaze guhabwa izo mbunda yahavuye yerekeza muri Kisoro ahita ahura na bariyeri.

Uru rukiko rwa gisirikare rwari rukuriwe na Col Geoffrey Mujuni Rwamunyonyore, rwasanze uyu munyekongo ahamwa n’icyaha rumukatira imyaka 6 y’igifungo.

Iki gihano ngo akaba yagihawe amaze kwemera icyaha asaba kugabanyirizwa igihano.

2017-11-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abakobwa 2 b’impanga b’uwahoze ari Perezida w’Amerika George W. Bush banditse ibarwa bihanganisha abakobwa ba Barack Obama

Abakobwa 2 b’impanga b’uwahoze ari Perezida w’Amerika George W. Bush banditse ibarwa bihanganisha abakobwa ba Barack Obama

Ubwanditsi 13 Jan 2017
Nyuma y’amakosa y’Urukiko Rukuru rwari rwamugize umwere, urw’Ubujurire rwakatiye umujenosideri Wenceslas Twagirayezu igifungo cy’imyaka 20

Nyuma y’amakosa y’Urukiko Rukuru rwari rwamugize umwere, urw’Ubujurire rwakatiye umujenosideri Wenceslas Twagirayezu igifungo cy’imyaka 20

Ubwanditsi 31 Jul 2024
Uko Umunyamakuru Phocas Ndayizera,  yavuganaga na Ntamuhanga Cassien ibyo kugaba ibitero mu Rwanda

Uko Umunyamakuru Phocas Ndayizera, yavuganaga na Ntamuhanga Cassien ibyo kugaba ibitero mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Dec 2018
Uruhererekane rw’ingengabitekerezo ya Jenoside abana bakura ku babyeyi, urugero rwa Peter Mutabaruka na Se umubyara Celestin Mutabaruka

Uruhererekane rw’ingengabitekerezo ya Jenoside abana bakura ku babyeyi, urugero rwa Peter Mutabaruka na Se umubyara Celestin Mutabaruka

Ubwanditsi 17 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 05 Mata 2017
Mu Rwanda

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 05 Mata 2017

Ubwanditsi 07 Apr 2017
Rubavu : Ikibazo cy’abimuwe  mu ishyamba rya Gishwati cyongeye gukurura impaka imbere ya  Perezida Kagame
Mu Mahanga

Rubavu : Ikibazo cy’abimuwe mu ishyamba rya Gishwati cyongeye gukurura impaka imbere ya Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Mar 2016
Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu
HIRYA NO HINO

Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Ubwanditsi 07 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru