• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»BYEMEJWE KO KAYUMBA NYAMWASA AGIYE KWAMBURWA UBUHUNZI.

BYEMEJWE KO KAYUMBA NYAMWASA AGIYE KWAMBURWA UBUHUNZI.

Editorial 18 Jun 2016 Mu Rwanda

Itsinda rihagarariye impunzi n’abimukira ryaregeye urugereko rw’ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga muri Afurika y’Epfo, risaba isubirwamo ry’icyemezo giha ubuhunzi Kayumba Nyamwasa wahungiye muri icyo gihugu mu 2010.

Ihuriro ry’abimukira n’impunzi muri Afurika y’Epfo, CoRMSA rifashijwe n’ikigo cy’abanyamategeko, Southern Africa Litigation Centre, SALC, ryavuze ko riri gusaba leta y’icyo gihugu “kubaha uburyo bwo gutanga ubuhunzi no guharanira ko Afurika y’Epfo idahinduka ubuhungiro ntavogerwa bw’abanyabyaha.”Kayumba Nyamwasa yakatiwe adahari mu 2011 n’urukiko rukuru rwa Gisirikare mu Rwanda, gufungwa imyaka 24 ndetse yamburwa impeta zose yari afite za gisirikare, biturutse ku byaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, amacakubiri no gutoroka igisirikare.

Ikinyamakuru Times kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena cyanditse ko CoRMSA nyuma yo kwangirwa kujuririra urukiko rukuru rwa Gauteng y’Amajyaruguru ku mwanzuro wo guha Kayumba Nyamwasa ubuhungiro muri Afurikay’Epfo, bahisemo kwitabaza urugereko rw’ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga.Iryo huriro ryatangaje ko “Nyamwasa yahawe ubuhungiro n’ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo hirengagijwe ko amabwiriza y’impunzi agena ko abantu bakurikiranyweho ibyaha by’intambara batemererwa ubuhunzi.”

Iri huriro rivuga ko ryanazamuye iki kibazo muri Nyakanga 2010 ntiryahabwa igisubizo gifatika, bituma ryitabaza inkiko.Umuyobozi wa SALC, Kaajal Ramjathan-Keogh, yavuze ko iki kirego gifite uburemere kubera uburyo budasobanutse Afurika y’Epfo itangamo ubuhunzi.Ati “Kugeza ubu Afurika y’Epfo iri gufatwa nk’ubuhungiro ntavogerwa ku bantu bakurikiranyweho ibyaha, ibi ntabwo bigomba gukomeza.Uburyo bw’ubuhunzi bubereyeho gufasha abari gutotezwa aho kuba abakekwaho kubatoteza.”

Yakomeje avuga ko iki kibazo gishimangira akamaro ko gukorera mu mucyo n’uburyo bwo gufata ibyemezo mu gukurikirana ikibazo cy’abantu basaba ubuhungiro.

Yatanze urugero rwa Gen. Kayumba Nyamwasa umaze igihe muri iki gihugu. Akaba abonako akwiye kwirukanwa mu maguru mashya.

Ambasaderi Karega Vincent uhagarariye u Rwanda muri Afrika y’Epfo yaherukaga gutangaza ko ku mbuga za RNC ya Kayumba n’abandi mu mpunzi bakorana na FDLR bya hafi, baba bashaka kwibasira izindi mpunzi zifite ibikorwa bibyara inyungu bikataje banze kubiyungaho mu bugizi bwa nabi bwabo.

Bashaka ko abantu bajya muri RNC ku ngufu. Bakora icengezamatwara ku bimukira bafite ubutunzi ndetse basura u Rwanda bakanahashora imari, bakabita za maneko n’abicanyi ba RPF, bari gushakisha abarwanashyaka ba RNC muri Afurika y’Amajyepfo, bakanahuza iterambere ry’abo [abo bashora imari mu Rwanda] n’inkunga RPF ibaha mu Rwanda.

-2970.jpg

Kayumba Nyamwasa

Umwanditsi wacu

2016-06-18
Editorial

IZINDI NKURU

Bishop Rugagi yagarutse mu Rwanda atangaza ko i burayi ahakuye izindi mbaraga

Bishop Rugagi yagarutse mu Rwanda atangaza ko i burayi ahakuye izindi mbaraga

Editorial 20 Oct 2017
Police FC ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsindira Mukura VS iwayo

Police FC ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsindira Mukura VS iwayo

Editorial 13 Mar 2017
Video: Netanyahu yashimiye Kagame ko yahagaritse Jenoside

Video: Netanyahu yashimiye Kagame ko yahagaritse Jenoside

Editorial 11 Jul 2017
Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira abantu inama yo kutishora mu biyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira abantu inama yo kutishora mu biyobyabwenge

Editorial 29 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Habyarimana Marcel Matiku, Mudaheranwa Yussuf na Munyankaka Ancille bagiye kuyobora FERWAFA mu nzibacyuho y’iminsi 39
Amakuru

Habyarimana Marcel Matiku, Mudaheranwa Yussuf na Munyankaka Ancille bagiye kuyobora FERWAFA mu nzibacyuho y’iminsi 39

Editorial 15 May 2023
Inzika, kwikubira no kwihorera bitumye CNDD-FDD yoreka u Burundi
Amakuru

Inzika, kwikubira no kwihorera bitumye CNDD-FDD yoreka u Burundi

Editorial 09 Jan 2024
Name Change Request
KWAMAMAZA

Name Change Request

Editorial 09 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru