Itsinda rihagarariye impunzi n’abimukira ryaregeye urugereko rw’ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga muri Afurika y’Epfo, risaba isubirwamo ry’icyemezo giha ubuhunzi Kayumba Nyamwasa wahungiye muri icyo gihugu mu 2010.
Ihuriro ry’abimukira n’impunzi muri Afurika y’Epfo, CoRMSA rifashijwe n’ikigo cy’abanyamategeko, Southern Africa Litigation Centre, SALC, ryavuze ko riri gusaba leta y’icyo gihugu “kubaha uburyo bwo gutanga ubuhunzi no guharanira ko Afurika y’Epfo idahinduka ubuhungiro ntavogerwa bw’abanyabyaha.”Kayumba Nyamwasa yakatiwe adahari mu 2011 n’urukiko rukuru rwa Gisirikare mu Rwanda, gufungwa imyaka 24 ndetse yamburwa impeta zose yari afite za gisirikare, biturutse ku byaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, amacakubiri no gutoroka igisirikare.
Ikinyamakuru Times kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena cyanditse ko CoRMSA nyuma yo kwangirwa kujuririra urukiko rukuru rwa Gauteng y’Amajyaruguru ku mwanzuro wo guha Kayumba Nyamwasa ubuhungiro muri Afurikay’Epfo, bahisemo kwitabaza urugereko rw’ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga.Iryo huriro ryatangaje ko “Nyamwasa yahawe ubuhungiro n’ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo hirengagijwe ko amabwiriza y’impunzi agena ko abantu bakurikiranyweho ibyaha by’intambara batemererwa ubuhunzi.”
Iri huriro rivuga ko ryanazamuye iki kibazo muri Nyakanga 2010 ntiryahabwa igisubizo gifatika, bituma ryitabaza inkiko.Umuyobozi wa SALC, Kaajal Ramjathan-Keogh, yavuze ko iki kirego gifite uburemere kubera uburyo budasobanutse Afurika y’Epfo itangamo ubuhunzi.Ati “Kugeza ubu Afurika y’Epfo iri gufatwa nk’ubuhungiro ntavogerwa ku bantu bakurikiranyweho ibyaha, ibi ntabwo bigomba gukomeza.Uburyo bw’ubuhunzi bubereyeho gufasha abari gutotezwa aho kuba abakekwaho kubatoteza.”
Yakomeje avuga ko iki kibazo gishimangira akamaro ko gukorera mu mucyo n’uburyo bwo gufata ibyemezo mu gukurikirana ikibazo cy’abantu basaba ubuhungiro.
Yatanze urugero rwa Gen. Kayumba Nyamwasa umaze igihe muri iki gihugu. Akaba abonako akwiye kwirukanwa mu maguru mashya.
Ambasaderi Karega Vincent uhagarariye u Rwanda muri Afrika y’Epfo yaherukaga gutangaza ko ku mbuga za RNC ya Kayumba n’abandi mu mpunzi bakorana na FDLR bya hafi, baba bashaka kwibasira izindi mpunzi zifite ibikorwa bibyara inyungu bikataje banze kubiyungaho mu bugizi bwa nabi bwabo.
Bashaka ko abantu bajya muri RNC ku ngufu. Bakora icengezamatwara ku bimukira bafite ubutunzi ndetse basura u Rwanda bakanahashora imari, bakabita za maneko n’abicanyi ba RPF, bari gushakisha abarwanashyaka ba RNC muri Afurika y’Amajyepfo, bakanahuza iterambere ry’abo [abo bashora imari mu Rwanda] n’inkunga RPF ibaha mu Rwanda.
Kayumba Nyamwasa
Umwanditsi wacu