Gen Kale Kayihura amaze amezi asaga abiri afungiye ibyaha bitaramenyekana, uyu mujenerali ngo ubuzima abayemo aho afungiye bukaba buhenze cyane ku buryo imfungwa zibufungwamo ari ntazo mu gihugu cya Uganda.
Aho Gen Kayihura afungiye, muri gereza ya gisirikare ya Makindye, ngo ni mu nzu ifite ibyumba bibiri, ikaba inafite koridoli abasha gutemberamo uko ashaka, abasha kureba televiziyo, asoma ibitabo, ahabwa akanya ko kota akazuba, arya ibiryo byavuye iwe mu rugo gusa, akambara imyenda yameshwe ikanaterwa ipasi n’ab’iwe, akora siporo arinzwe n’abasirikare,…
Itohoza ryakozwe n’ikinyamakuru DailyNation, rigaragaza ko Gen Kayihura afungiye mu nzu y’ibyumba bibiri ifite na kolidori, ni inzu iri mu kigo cya gisirikare cya Makindye, iyo nzu ngo ikaba yari isanzwe ibamo ibiro by’abayobozi mu gisirikare.
Abantu babashije kugera kuri Kayihura batangarije iki kinyamakuru uko akoresha amasaha ye kuva mu gitondo kugera nijoro.
Gen Kayihura ngo abyuka saa kumi n’imwe z’igitondo (05:00) nkuko ngo byari bisanzwe akiri umuyobozi wa polisi, umwanya yamazeho imyaka 12. Aho ngo abyuka agakora siporo yo kwiruka, arinzwe n’imbaga y’abasirikare bamwiruka imbere n’inyuma.
Mu gukomeza kubaka umubiri we, mu cyumba kimwe muri bibiri bigize inzu afungiyemo, harimo igare rinyongerwa aho riri (stationary bike), ngo niryo akoreraho siporo.
Mu rwego rwo kubungabunga umutekano we, hirindwa ko hari icyo Kayihura yaba cyangwa yatoroka, ngo abasirikare bahora basimburana ku burinzi, amasaha yagera bamwe bakajya kuruhuka, hakaza abandi bakomeza bazenguruka ubusitani n’iruhande rw’iyo nzu.
Amasaha yo gufata amafunguro:
Iki kinyamakuru gitangaza ko inshuro nyinshi, Gen Kayihura azanirwa amafunguro n’umukobwa we, Tesi wahoze akorana n’agashami ka Loni mu Rwanda, akamushyikiriza amafunguro ahagarikiwe n’abasirikare bamurinze.
Aya mafunguro Kayihura arya, ngo aba yateguriwe iwe mu rugo i Muyenga mu Mujyi wa Kampala, n’abo mu muryango we, ku buryo ngo aba yizewe 100% ko nta bindi bihumanya byashyirwamo.
Gen Kayihura ngo aba anafite uburenganzira bwo kugera hanze akanya gato.
Ku kijyanye n’imyambaro, ngo abo mu muryango we nibo bamuzanira imyenda imeshe inateye ipasi, uko bayizana ni nako bahita bajyana indi yanduye bakajya kuyitunganyiriza imuhira.
Kumenya amakuru no gusoma ibitabo:
Iki kinyamakuru Dailynation, amakuru cyahawe n’abagera kuri Kayihura, ngo amasaha menshi aba arimo gusoma ibitabo bitandukanye, aho akunze kuba yicaye muri kolidori y’inzu afungiyemo, ngo aba afite igitabo mu ntoki, asoma. Abamusuura bavuga ko mu bitabo afite, harimo na bibiliya.
Izina rya kimwe mu bitabo akunda gusoma “The Choice: Embrace the Possible” cyanditswe na Dr Edith Eva Eger. Iki gitabo kivuga ku mateka y’Abayahudi, n’uburyo bagiye barokokera mu nkambi z’Abayahudi z’i Auschwitz muri Pologne.
Ikindi gitabo ngo Kayihura akunda gusoma, ni ikitwa “The Silk Roads: A new History of the World cyanditswe na Peter Frankopan, kivuga ku mateka y’imihanda yacishwagamo ibicuruzwa, abantu,… uko iyobokama yagiye ikwirakwizwa.
Ikindi ni “Capital in the Twenty-First Century” cyanditswe na Thomas Piketty, kigaruka cyane ku mpaka zishingiye ku busumbane ( inequality). Aho iki gitabo gisobanura neza ko ahari ubusumbane, aba ari ikimenyetso cya sisiteme ya Gikapitalisiti (capitalism) aho na Demokarasi iba idashinze umuzi.
Ibitabo bigaruka kuri politiki za Fideli Castro muri Afurika, kuva mu mwaka wa 1959 ubwo yari Minisitiri w’Intebe, kugera mu 1976 ubwo yabaga Perezida wa Cuba.
Kureba Televiziyo:
Gen Kayihura ngo afite Televiziyo areberaho amakuru mu masaha y’ijoro, akareba imikino y’umupira w’amaguru ariko ntagaragaza amarangamutima ngo hamenyekane ikipe afana mu zihatanira shampiyona yo mu Bwongereza ‘English Premier League’.
Iyo Kayihura ngo ashaka kugira uwo bavugana kuri telefoni arabisaba, yabyemererwa agahabwa telefoni bakavugana, abasirikare bakamuva iruhande bakamucungira kure kugira ngo batumva ibyo baganira.
Gusurwa:
Uburyo Kayihura afunzwemo bwabereye benshi amayobera, kuko itegeko rya Uganda rivuga ko nta muntu ugomba kurenza amasaha 48 ari mu maboko y’inzego z’umutekano, ataragezwa mu rukiko, ariko Kayihura amaze amezi abiri n’icyumweru kimwe.
Abunganira Kayihura mu by’amategeko n’ubwo nawe ari we, hamwe n’abaganga bashinzwe gukurikirana ubuzima bwe, nibo bantu bemerewe kumugeraho umunsi ku wundi.
Naho abandi ngo bifuza kumusuura, barabisaba bagahabwa akanya ko kumugeraho iminsi ibiri mu cyumweru, ku wa Kabiri no ku wa Gatanu.
Ku wa 13 Kamena 2018, nibwo Gen Kayihura yafashwe ajyanwa mu Kigo cya gisirikare cya Makindye, uyu mugabo w’imyaka 62 y’amavuko, yahoze ari umuyobozi w’igipolisi cya Uganda, muri Werurwe uyu mwaka nibwo Perezida Museveni yamuvanye kuri uyu mwanya amusimbuza Okoth Ochola.
Ku buyobozi bwe, hagiye habaho ubwicanyi bwakorewe abayobozi mu nzego zitandukanye barimo AIGP Andrew Kaweesi wari umuvugizi wa polisi n’abandi.
Gen Kayihura ni umutoni kuri Perezida Museveni imyaka myinshi, by’umwihariko ni umusirikare ukomeye mu gisirikare cya Uganda, ari nayo mpamvu ngo atari umuntu wo guhubukirwa, abashinzwe gukurikirana ibyaha ashinjwa bakaba batangaza ko ibirego bye atari ibyo gubuhukirwa bisaba igihe cy’iperereza gihagije.
Peres
Ariko mumwitayeho cyane! Ni amahoro se? Ko mbona buri munsi muzi ibye ! Afunze neza koko!!
Ruti
Ubwo niba afite ubuzima buhenze kandi bw igitangaza ibyiza ni uko yakomeza agafungwa ubwo buzima bugakomeza.Yagize amahirwe ashyirwa mu buzima bw igitangaza atavunitse.Uganda ndabona twayifatiraho amasomo yo gufunga neza abagome.