• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Byinshi Wamenya Ku Buzima Buhenze Gen Kayihura Abayemo Butapfa Kubona Imfungwa Ibonetse Yose

Byinshi Wamenya Ku Buzima Buhenze Gen Kayihura Abayemo Butapfa Kubona Imfungwa Ibonetse Yose

Ubwanditsi 20 Aug 2018 ITOHOZA

Gen Kale Kayihura amaze amezi asaga abiri afungiye ibyaha bitaramenyekana, uyu mujenerali ngo ubuzima abayemo aho afungiye bukaba buhenze cyane ku buryo imfungwa zibufungwamo ari ntazo mu gihugu cya Uganda.

Aho Gen Kayihura afungiye, muri gereza ya gisirikare ya Makindye, ngo ni mu nzu ifite ibyumba bibiri, ikaba inafite koridoli abasha gutemberamo uko ashaka, abasha kureba televiziyo, asoma ibitabo, ahabwa akanya ko kota akazuba, arya ibiryo byavuye iwe mu rugo gusa, akambara imyenda yameshwe ikanaterwa ipasi n’ab’iwe, akora siporo arinzwe n’abasirikare,…

Itohoza ryakozwe n’ikinyamakuru DailyNation, rigaragaza ko Gen Kayihura afungiye mu nzu y’ibyumba bibiri ifite na kolidori, ni inzu iri mu kigo cya gisirikare cya Makindye, iyo nzu ngo ikaba yari isanzwe ibamo ibiro by’abayobozi mu gisirikare.

Abantu babashije kugera kuri Kayihura batangarije iki kinyamakuru uko akoresha amasaha ye kuva mu gitondo kugera nijoro.

Gen Kayihura ngo abyuka saa kumi n’imwe z’igitondo (05:00) nkuko ngo byari bisanzwe akiri umuyobozi wa polisi, umwanya yamazeho imyaka 12. Aho ngo abyuka agakora siporo yo kwiruka, arinzwe n’imbaga y’abasirikare bamwiruka imbere n’inyuma.

Mu gukomeza kubaka umubiri we, mu cyumba kimwe muri bibiri bigize inzu afungiyemo, harimo igare rinyongerwa aho riri (stationary bike), ngo niryo akoreraho siporo.

Mu rwego rwo kubungabunga umutekano we, hirindwa ko hari icyo Kayihura yaba cyangwa yatoroka, ngo abasirikare bahora basimburana ku burinzi, amasaha yagera bamwe bakajya kuruhuka, hakaza abandi bakomeza bazenguruka ubusitani n’iruhande rw’iyo nzu.

Amasaha yo gufata amafunguro:

Iki kinyamakuru gitangaza ko inshuro nyinshi, Gen Kayihura azanirwa amafunguro n’umukobwa we, Tesi  wahoze akorana n’agashami ka Loni mu Rwanda, akamushyikiriza amafunguro ahagarikiwe n’abasirikare bamurinze.

Aya mafunguro Kayihura arya, ngo aba yateguriwe iwe mu rugo i Muyenga mu Mujyi wa Kampala, n’abo mu muryango we, ku buryo ngo aba yizewe 100% ko nta bindi bihumanya byashyirwamo.

Gen Kayihura ngo aba anafite uburenganzira bwo kugera hanze akanya gato.

Ku kijyanye n’imyambaro, ngo abo mu muryango we nibo bamuzanira imyenda imeshe inateye ipasi, uko bayizana ni nako bahita bajyana indi yanduye bakajya kuyitunganyiriza imuhira.

Kumenya amakuru no gusoma ibitabo:

Iki kinyamakuru Dailynation, amakuru cyahawe n’abagera kuri Kayihura, ngo amasaha menshi aba arimo gusoma ibitabo bitandukanye, aho akunze kuba yicaye muri kolidori y’inzu afungiyemo, ngo aba afite igitabo mu ntoki, asoma. Abamusuura bavuga ko mu bitabo afite, harimo na bibiliya.

Izina rya kimwe mu bitabo akunda gusoma “The Choice: Embrace the Possible” cyanditswe na Dr Edith Eva Eger. Iki gitabo kivuga ku mateka y’Abayahudi, n’uburyo bagiye barokokera mu nkambi z’Abayahudi z’i Auschwitz muri Pologne.

Ikindi gitabo ngo Kayihura akunda gusoma, ni ikitwa “The Silk Roads: A new History of the World cyanditswe na Peter Frankopan, kivuga ku mateka y’imihanda yacishwagamo ibicuruzwa, abantu,… uko iyobokama yagiye ikwirakwizwa.

Ikindi ni “Capital in the Twenty-First Century” cyanditswe na  Thomas Piketty, kigaruka cyane ku mpaka zishingiye ku busumbane ( inequality).  Aho iki gitabo gisobanura neza ko ahari ubusumbane, aba ari ikimenyetso cya sisiteme ya Gikapitalisiti (capitalism) aho na Demokarasi iba idashinze umuzi.

Ibitabo bigaruka kuri politiki za Fideli Castro muri Afurika, kuva mu mwaka wa 1959 ubwo yari Minisitiri w’Intebe, kugera mu 1976 ubwo yabaga Perezida wa Cuba.

Kureba Televiziyo:

Gen Kayihura ngo afite Televiziyo areberaho amakuru mu masaha y’ijoro, akareba imikino y’umupira w’amaguru ariko ntagaragaza amarangamutima ngo hamenyekane ikipe afana mu zihatanira shampiyona yo mu Bwongereza ‘English Premier League’.

Iyo Kayihura ngo ashaka kugira uwo bavugana kuri telefoni arabisaba, yabyemererwa agahabwa telefoni bakavugana, abasirikare bakamuva iruhande bakamucungira kure kugira ngo batumva ibyo baganira.

Gusurwa:

Uburyo Kayihura afunzwemo bwabereye benshi amayobera, kuko itegeko rya Uganda rivuga ko nta muntu ugomba kurenza amasaha 48 ari mu maboko y’inzego z’umutekano, ataragezwa mu rukiko, ariko Kayihura amaze amezi abiri n’icyumweru kimwe.

Abunganira Kayihura mu by’amategeko n’ubwo nawe ari we, hamwe n’abaganga bashinzwe gukurikirana ubuzima bwe, nibo bantu bemerewe kumugeraho umunsi ku wundi.

Naho abandi ngo bifuza kumusuura, barabisaba bagahabwa akanya ko kumugeraho iminsi ibiri mu cyumweru, ku wa Kabiri no ku wa Gatanu.

Ku wa 13 Kamena 2018, nibwo Gen Kayihura yafashwe ajyanwa mu Kigo cya gisirikare cya Makindye, uyu mugabo w’imyaka 62 y’amavuko, yahoze ari umuyobozi w’igipolisi cya Uganda, muri Werurwe uyu mwaka nibwo Perezida Museveni yamuvanye kuri uyu mwanya amusimbuza Okoth Ochola.

Ku buyobozi bwe, hagiye habaho ubwicanyi bwakorewe abayobozi mu nzego zitandukanye barimo AIGP Andrew Kaweesi wari umuvugizi wa polisi n’abandi.

Gen Kayihura ni umutoni kuri Perezida Museveni imyaka myinshi, by’umwihariko ni umusirikare ukomeye mu gisirikare cya Uganda, ari nayo mpamvu ngo atari umuntu wo guhubukirwa, abashinzwe gukurikirana ibyaha ashinjwa bakaba batangaza ko ibirego bye atari ibyo gubuhukirwa bisaba igihe cy’iperereza gihagije.

2018-08-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igisirikare cya Uganda cyavuze aho Gen Makenga wayoboraga M23 aherereye

Igisirikare cya Uganda cyavuze aho Gen Makenga wayoboraga M23 aherereye

Ubwanditsi 14 Nov 2016
Umudiho uva mu itako

Umudiho uva mu itako

Ubwanditsi 10 Dec 2016
Gabon: Abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi batawe muri yombi

Gabon: Abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi batawe muri yombi

Ubwanditsi 07 Jan 2019
Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze

Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze

Ubwanditsi 22 Mar 2020

2 Ibitekerezo

  1. Peres
    August 20, 20189:32 am -

    Ariko mumwitayeho cyane! Ni amahoro se? Ko mbona buri munsi muzi ibye ! Afunze neza koko!!

    Subiza
  2. Ruti
    August 22, 20189:51 am -

    Ubwo niba afite ubuzima buhenze kandi bw igitangaza ibyiza ni uko yakomeza agafungwa ubwo buzima bugakomeza.Yagize amahirwe ashyirwa mu buzima bw igitangaza atavunitse.Uganda ndabona twayifatiraho amasomo yo gufunga neza abagome.

    Subiza

Leave a Reply to Peres Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RNC: Urwishe ya nka ruracyayirimo, Jean Paul Turayishimye na Shebuja Kayumba Nyamwasa bakomeje kwitana ndi igabo no kwivamo nk’inopfu umwe ashinja undi ibura rya Ben Rutabana
INKURU NYAMUKURU

RNC: Urwishe ya nka ruracyayirimo, Jean Paul Turayishimye na Shebuja Kayumba Nyamwasa bakomeje kwitana ndi igabo no kwivamo nk’inopfu umwe ashinja undi ibura rya Ben Rutabana

Ubwanditsi 30 Dec 2019
U Burundi: Umuyobozi mu Mbonerakure yishwe acibwa umutwe
ITOHOZA

U Burundi: Umuyobozi mu Mbonerakure yishwe acibwa umutwe

Ubwanditsi 20 Sep 2018
Inkundura muri ADEPR, Bishop Tom Rwagasana na we yagejejwe mu gihome
ITOHOZA

Inkundura muri ADEPR, Bishop Tom Rwagasana na we yagejejwe mu gihome

Ubwanditsi 06 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru