• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Byukusenge Patrick yigaruriye icyizere muri Tour du Cameroun azamuka imyanya itatu

Byukusenge Patrick yigaruriye icyizere muri Tour du Cameroun azamuka imyanya itatu

Editorial 30 May 2018 IMIKINO

Ku munsi wa Kane wa Tour du Cameroun, kapiteni wa Team Rwanda, Byukusenge Patrick yigaruriye icyizere nyuma yo gusoza ari uwa kabiri mu gace kavaga Douala kajya i Limbe, ku rutonde rusange azamuka imyanya itatu.

Iri siganwa mpuzamahanga rizenguruka Cameroun, ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi rikomeza ku Cyumweru ariko agace ko ku wa Mbere kari kuzenguruka Douala ku ntera ya kilometero 108 ntikabashije gukinwa kubera imvura nyinshi yaguye kagakurwaho.

Mu gace ka kane bakinnye kuri uyu wa Kabiri bava Douala bajya i Limbe ku ntera ya kilometero 75.5, Byukusenge yasoje ari uwa kabiri akoresheje isaha 1:53:41 anganya n’Umunya- Slovakia, Haring Martin, wabaye uwa mbere, basiga Konstantinov Radoslav Valentinov wa gatatu amasegonda 02 naho Uwizeyimana Bonaventure wa kane asigwa amasegonda 0:23.

Muri aka gace, Munyaneza Didier yasoje ari uwa 13, Ukiniwabo Jean Paul René aba uwa 17, Nsengimana Jean Bosco aba uwa 20 naho Hadi Janvier asoza ari uwa 23.

Kwitwara neza byatumye Byukusenge azamuka ku rutonde rusange ava ku mwanya wa karindwi afata uwa kane asigwa umunota 1:03 na Richet Noël bikaba bishoboka ko ashobora gukomeza kugabanya ikinyuranyo.

Kuri uru rutonde, Uwizeyimana Bonaventure wafashije cyane mugenzi we, yavuye ku mwanya wa gatanu ajya ku wa karindwi, Ukiniwabo Jean Paul René azamuka imyanya icyenda ava ku wa 21 aba uwa 12, Munyaneza Didier azamuka imyanya 11 ava ku wa 24 aba uwa 13, Nsengimana Jean Bosco azamuka 19 aba 21 avuye ku wa 40 naho Hadi Janvier asubira inyuma itatu aba uwa 31 avuye ku wa 28.

Nsengimana yagumanye umwambaro w’umukinnyi uzamuka imisozi kurusha abandi yambaye kuva ku munsi wa mbere, Ukiniwabo Jean Paul René agumana umwanya wa kabiri mu bakinnyi beza bakiri bato akurikiwe na Munyaneza Didier naho ikipe y’u Rwanda ikaba ari iya gatatu inyuma ya Martigues Sport Cyclisme yo mu Busuwisi na Dukla Banska Bystrica yo muri Slovakia.

Kuri gahunda, abakinnyi bagomba kuruhuka kuri uyu wa Gatatu mbere yo gukora agace ka Mbanga bajya Bafang kareshya na kilometero 121.5, tariki ya 1 Kamena bakazakora urugendo rw’ibilometero 98 bazenguruka Bafoussam, mu gitondo cyaho bakore ibilometero 83.7 bazenguruka Tonga basoze isiganwa tariki 3 Kamena bakora urugendo rw’ibilometero 122.8 ruva Bafia bajya i Yaoundé.

2018-05-30
Editorial

IZINDI NKURU

Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe

Editorial 13 Nov 2025
Uko Rayon Sports yahagamuwe na Gasogi United mbere yo guhura na AS Kigali

Uko Rayon Sports yahagamuwe na Gasogi United mbere yo guhura na AS Kigali

Editorial 07 Oct 2019
Kidum wari wabwiwe ko azicirwa i Burundi, yahageze yakirwa bidasanzwe

Kidum wari wabwiwe ko azicirwa i Burundi, yahageze yakirwa bidasanzwe

Editorial 02 Sep 2016
Ikipe ya Bizimana Djihad yanyagiwe ibitego 8-0, amahirwe yo gukina Europa League arayoyoka

Ikipe ya Bizimana Djihad yanyagiwe ibitego 8-0, amahirwe yo gukina Europa League arayoyoka

Editorial 09 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bite by’u Rwanda ku kwiyunga kuri Uganda na Tanzania mu kwakira CHAN 2025 – Kenya mu mibare igoye yo kwakira

Editorial 11 Dec 2024
Nyagatare: Umuntu yarakubiswe arapfa undi atemwa ugutwi gucikaho
Mu Mahanga

Nyagatare: Umuntu yarakubiswe arapfa undi atemwa ugutwi gucikaho

Editorial 04 Jan 2016
Leah Karegeya yamaganye Musonera anasaba ko  umuhango wo kwibuka  Col. Karegeya utakoreshwa ku nyungu za politiki cyangwa z’abantu ku giti cyabo
ITOHOZA

Leah Karegeya yamaganye Musonera anasaba ko umuhango wo kwibuka Col. Karegeya utakoreshwa ku nyungu za politiki cyangwa z’abantu ku giti cyabo

Editorial 02 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru