• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

Editorial 27 May 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

“Mwiyambure ishati y’ubugarasha mwambare iy’ubutore” aya ni amagambo Callixte Nsabimana yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ubwo basuraga bakanatemberezwa Gereza ya Nyarugenge ku munsi abagororwa bamwe bari bahawe impamyabushobozi nyuma yo kurangiza amahugurwa mu bumenyingiro.

Callixte Sankara yavuzeko babayeho neza muri Gereza ndetse ko n’abibeshya bakavuga ko aramutse afunguwe yasubira hanze barota ku manwa y’ihangu kuko aho kugirango asubire hanze yakwigumira muri gereza.

Yagarutse kandi ku bwoba buranga ababarizwa mu mitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda ko bagenda bububa, bakebaguzwa. Ibi abihuje na Paul Rusesabagina, kuko asaba Bishop Niyomwungeri kumuherekeza i Burundi yamusabye ko bahagurukira Dubai kuko ahandi cyane cyane muri Afurika yari gufatwa na InterPol kubera ibikorwa bye by’iterabwoba mu Rwanda.

Callixte yahishuye ko asigaye aryama agasinzira bitandukanye n’imyaka itandatu yamaze arwanya `Leta kuko ngo utasinzira urwanya Leta. Yagize ati “ubuse murakeka ko Kayumba Nyamwasa asinzira?”

Mu bijyanye n’urubanza rwe, yavuzeko we atashatse guhangana kuko nkumwe mu bayobozi bakuru ba MRCD/FLN yemera uruhare mu bitero byagabwe nuyu mutwe bigahitana abaturage b’inzirakarengane.

Yibukije abantu uburyo muri 2017 Kayumba Nyamwasa yabijeje ko bagiye gufata ubutegetsi bakamuha miliyoni y’amadorali ngo agure intwaro maze umwana w’umuhungu akiguriramo amakamyo y’Actross 10 bityo batandukana nawe bashinga irindi shyaka.

Yabwiye abanyamakuru ko yiteguye guhinduka akaba umunyarwanda mwiza kuko ababazwa n’ibyo yakoze byagize ingaruka ku gihugu. Akaba yiteguye kwandikira Perezida wa Repubulika amusaba imbabazi. Yasabye abantu bose batekereza nkawe kera ko bataha bagafatanya n’abandi mu kubaka u Rwanda abibutsa ko batamurushije gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yavuze ko ntacyo batagerageje ko n’ibihugu bya Uganda n’u Burundi byabijeje ibitangaza by’ubufasha bigafata ubusa.

Callixte Sankara yakatiwe imyaka 15 y’igifungo akaba yaremeye ibyaha byose yaregwaga aho yavuzeko n’inyoni zo muri Nyungwe zamushinja.

2022-05-27
Editorial

IZINDI NKURU

Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame

Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame

Editorial 30 Jan 2020
U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye

U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye

Editorial 10 Jun 2025
Ibanga ry’iterambere rya Afurika ni abaturage bayo – Perezida Kagame

Ibanga ry’iterambere rya Afurika ni abaturage bayo – Perezida Kagame

Editorial 22 Jun 2018
Amavubi yerekeje muri Cameroun gukina umukino wa nyuma mu itsinda F isabwa gutsinda kugirango yizere kwerekeza CAN2021

Amavubi yerekeje muri Cameroun gukina umukino wa nyuma mu itsinda F isabwa gutsinda kugirango yizere kwerekeza CAN2021

Editorial 26 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Real Madrid izahura na Manchester City, Arsenal izahure na Bayern Munichen – Uko Tombola ya 1/4 cya UEFA Champions League yagenze
Amakuru

Real Madrid izahura na Manchester City, Arsenal izahure na Bayern Munichen – Uko Tombola ya 1/4 cya UEFA Champions League yagenze

Editorial 15 Mar 2024
Colonel Tom Byabagamba arashinjwa ruswa no kugerageza gutoroka Gereza
HIRYA NO HINO

Colonel Tom Byabagamba arashinjwa ruswa no kugerageza gutoroka Gereza

Editorial 10 Apr 2020
Jonathan Musonera  yatetse umutwe abeshya ko  yatumwe n’ umuryango  Col. Karegeya?
ITOHOZA

Jonathan Musonera yatetse umutwe abeshya ko yatumwe n’ umuryango Col. Karegeya?

Editorial 02 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru