Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’Ikinyamakuru “The Chronicles”, Callixte Nsabimana yavuze birambuye ubuzima bwe kuva avutse kugeza yisanze muri gereza ya Mageragere.
Muri ubwo buzima hari ubuzima bwa nyuma ya Jenoside, imyitwarire ye mu mashuri yisumbuye na kaminuza itari imeze neza kugeza agiye gushaka ubuzima hanze y’u Rwanda haba muri Kenya, Tanzaniya n’Afurika y’Epfo aho yaje guhurira na Kayumba Nyamwasa akamwizeza ibitangaza.
Calllixte Nsabimana yageze muri Afurika y’Epfo abifashijwemo n’inshuti ze ebyiri zamubwiye kujugunya Passport y’u Rwanda kuko byoroshye kugenda nta mpapuro. Uru rugendo akoresheje imodoka rwamutwaye amezi agera kuri abiri. Umwe mu nshuti zamufashije ni Mike Rwalinda.
Akigera muri Afurika y’Epfo inshuti ze zahise zimwinjiza muri RNC ya Kayumba Nyamwasa aho bamubwira ko gahunda yo gukuraho Leta y’u Rwanda ari vuba aha. Bamubwiye uburyo Kayumba Nyamwasa ashyigikiwe n’Afurika y’Epfo ndetse na Tanzaniya igihe yayoborwaga na Jakaya Kikwete.
Izo nshuti ze zamubwiye ko abishaka bamuhuza na Kayumba Nyamwasa. Callixte Nsabimana yahise abona uburyo mugenzi we Mike Rwalinda ari hafi ya Kayumba Nyamwasa kuko yamuhamagaraga kuri telefoni nta wu ndi muntu anyuzeho.
Ubwo umunsi wo guhura na Nyamwasa wageraga bahuriye muri Hotel aho Kayumba Nyamwasa yari arinzwe nk’umukuru w’igihugu. Nsabimana Callixte yavuze ko Kayumba Nyamwasa ariwe mutekamutwe wa mbere yahuye nawe. Yavuze ko muhuye bwa mbere wakeka ko ari umuntu mwiza.
Yamwijeje ko nk’umuntu wize amategeko akaba ari n’umucikacumu azamugira Minisitiri w’Ubutabera
Ubwo bahuraga Nyamwasa yari kunywa ikinyobwa cya Heineken. Nuko abwira Callixte Nsabimana uburyo abacikacumu babayeho nabi mu Rwanda avuga ko Leta itabakunda n’ibindi byinshi ariko asoza amubwira ko abaminisitiri bo mu Rwanda n’abasirikari bakuru bari ku ruhande rwe.
Yakomeje amubwira ko niyemera kujya muri RNC azamuhuza n’abandi bantu nka Patrick Karegeya. Nyamwasa yasabye Callixte gushaka abandi bantu barokotse Jenoside benshi bagomba kujya muri RNC. Nyuma y’ibyumweru bibiri ahuye na Nyamwasa, yaje guhura na Karegeya wamusubiriyemo ibyo Kayumba Nyamwasa yamubwiye. Bahise bamusaba gutangira gukora ibiganiro kuri Radiyo Itahuka akaba yaranahimbye indirimbo zisaga 17.
Nyamwasa yishimiye uburyo ndi gukora atuma umugore we anyoherereza amafaranga. Nyamwasa yakomeje amubwira ko bafite ingabo zigera kuri 2,000 muri Kongo ndetse Callixte Nsabimana akabona koko ko ibyo bamwijeje byo kuba Minisitiri w’Ubutabera biri hafi ndetse ko igihugu bagifata vuba.
Nsabimana yashinze ishami rya RNC rishinzwe urubyiruko bakaba barambaraga ingofero z’umutuku zimeze nkiza gisirikari. Gahunda Nsabimana yari yarabwiwe yajemo kidobya ubwo Karegeya bamusangaga muri Hotel yapfuye tariki ya 1 Mutarama 2014 nubwo urupfu rwe rwatumye babona amafaranga menshi binyuze muri Fandarayizingi (fundraising)
Ikindi kinyoma cyatumye Callixte Nsabimana ava muri RNC nuko Kayumba Nyamwasa yamubwiye ko bafite abasirikari ibihumbi bibiri muri Kongo kandi nzi neza ko batarenga 50 kuko navuganaga na Gedeon Kanyemera wari umwe mu bakuru babo. Nyamwasa yaje kunsaba kujya muri Kongo mubwira ko nzajyayo we ubwe na Frank Ntwali muramu we nibafata iya mbere nabo bakajyayo.
Callixte Nsabimana avuga ko yicuza imyaka yamaranye na Kayumba Nyamwasa kuko abiba urwango akishimira kubona abantu bashwana. Nsabimana yavuze ko yahoraga atongana na Ben Rutabana, Gerard Gahima na Theogene Rudasingwa.