Intambara ya dipolomasi hagati ya Canada na Venezuela irakomeje, aho nyuma y’aho umudipolomate w’Umunyacanada, Craig Kowalik, yirukaniwe n’umukuru w’inteko ishinga amategeko kuwa 23 Ukuboza, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Canada nayo yirukanye Ambasaderi wa Venezuela n’undi mukozi mukuru.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Canada yasobanuye ko ambasaderi wa Venezuela, Wilmer Barrientos, atagihawe ikaze (persona non gratta) mu murwa mukuru, Ottawa kimwe na charge d’affaires we.
Minisitiri Chrystia Freeland akaba asanga ngo ubutegetsi bwa perezida Nicolas Maduro budahwema kubangamira imbaraga zose zishyirwa mu kugarura demokarasi no gufassha abaturage ba Venezuela.
Iyi nkuru dukesha RFI irakomeza ivuga ko igihugu cya Canada kimaze amezi gishaka kugira uruhare mu gufasha abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Venezuela no mu guharanira ko imfungwa za politiki muri iki gihugu zifungurwa.
Ni muri urwo rwego muri Nzeri uyu mwaka, abayobozi muri guverinoma ya perezida Maduro basaga 40 bisanze babujijwe kongera gukandagira ku butaka bwa Canada.
Si ibyo gusa, kuko n’imitungo y’aba bayobozi, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Canada yita ko bamunzwe na ruswa ndetse bakijandika mu bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu, yahise ifatirwa.