Ikipe y’Igihugu Amavubi irakina umukino wayo wa nyuma wo mu matsinda muri CECAFA Challenge Cup na Tanzania kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Ukuboza 2017.
Amavubi yatakaje imikino ibiri, anganya umwe muri itatu yakinnye aracakirana na Tanzania bari kumwe mu itsinda A mu mukino wa kane mbere y’uko bafata rutemikirere bagaruka mu Rwanda kuri iki Cyumweru. U Rwanda rwamaze gusezererwa muri iri rushanwa rutarenze amajonjora.
Uyu mukino u Rwanda rushakamo amanota atatu yarwo ya mbere urabera kuri Kenyatta Stadium in Machakos saa 13h00.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Antoine Hey, yatangaje ko bashaka kwitwara neza kuri uyu mukino.
Yagize ati “Turashaka gusoza twitwara neza, dushaka gutsinda. Abakinnyi benshi barahabwa amahirwe yo kwigaragaza. Imiryango ku ikipe izitabira CHAN iracyafunguye bityo rero twizeye ko buri wese azagerageza kwitwara neza.”
U Rwanda ruheruka gutwara CECAFA mu 1999 na Tanzania izwi nka “Taifa Stars” ifite iki gikombe inshuro eshatu bigiye guhura nta mukino biratsinda. U Rwanda rwatsinzwe na Kenya 2-0 ku mukino ubanza, rusubirwa na Zanzibar yarutsinze 3-1 mbere yo kunganya na Libya 0-0.
Muri iri tsinda kandi undi mukino urahuza Kenya yakiriye irushanwa na Zanzibar ikomeje gutungurana mu mukino ubera kuri Kenyatta Stadium.
Ikipe y’Igihugu ya Kenya “Harambee Stars” irasabwa gutsinda uyu mukino ngo yizere gukomeza muri ½ cy’iri rushanwa bidasabye indi mibare; byanayifasha gukomeza gushaka igikombe kiyongera kuri bitandatu ifite. Ibihugu byombi bimaze guhura inshuro 21 aho Kenya yatsinze 15, inganya itatu, itsindwa itatu.
Abakinnyi babanza mu kibuga ku mpande zombi:
U Rwanda:Nzarora Marcel, Mbogo Ali, Kayumba Soter, Manzi Thiery, Rutanga Eric, Omborenga Fitina, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Mico Justin, Nshuti Innocent na Hakizimana Muhadjili.
Tanzania: Aishi Salum Manula, Erasto Edward Nyoni, Kennedy Willson Juma, Jonas Gellard Mkude, Raphael Daud Loth, Ibrahim Ajibu Migomba, Himid Mao Mkami, Daniel Reuben Lyanga, Yahya Zayd Omary, Abdul Hilary Hassan na Mohamed Hussein Mohamed.