• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»CECAFA y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 23 igomba kubera muri Ethiopia yegejwe inyuma ibyumweru bibiri, ni mu gihe Amavubi yatangiye imyiteguro.

CECAFA y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 23 igomba kubera muri Ethiopia yegejwe inyuma ibyumweru bibiri, ni mu gihe Amavubi yatangiye imyiteguro.

Editorial 28 Jun 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu gihugu cya Ethiopia hategerejwe imikino ya CECAFA y’ibihugu ku bakinnyi batarengeje imyaka 23, ni imikino yari itegerejwe gutangira tariki ya 3 Nyakanga 2021 kugeza ku itariki ya 18 Nyakanga 2021, gusa ubuyobozi bwa CECAFA bukaba bwatangajeko yimuwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere uhereye igihe irushanwa ryagombaga gutangirira ho.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa CECAFA, kuri uyu wa mbere habaye inama yo kwiga ku myiteguro y’iyi mikino, ni inama yanzuye ko iri rushanwa ryegezwaho inyuma ibyumweru bibiri.

Mu nama yitabiriwe n’abanyamabanga bakuru barindwi bemeje ko iri rushanwa rigomba gutangira tariki ya 17 Nyakanga 2021 rikazabera mu mujyi wa Bahir Dar wo mu gihugu cya Ethiopia.

Guhinduka kw’i iri rushanwa byatewe n’uko hari bamwe mu banyamuryango batangaje ko hari ibihugu bitabemerera kwitegura ndetse no kwitabira iri rushanwa kuko hari abashyizeho amabwiriza yo kutitabira ibirori kubera icyorezo cya Koronavirusi, bityo bikaba bigoranye ko hari ibihugu byabonekera igihe.

Aha muri iyo nama hasabwe ko habaho kwegeza inyuma irushanwa kugirango ayo mashyirahamwe abanze abone uburenganzira bahabwa na Leta bwo kwitabira ibirori bitandukanye.

Kugeza ubu habayeho izi mpinduka ku kwitabira iri rushanwa mu gihe umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, HABIMANA Sosthène yahamagaye abakinnyi 35 agomba kwifashisha muri iyo mikino iteganyijwe mu kwezi gutaha.

Amategeko y’iri rushanwa agena ko ryitabirwa ari abakinnyi batarengeje imyaka 23 kugeza mu mpera z’umwaka amarushanwa aberamo. Abakinnyi bari munsi y’imyaka 18 ntabwo bemerewe kwitabira aya marushanwa.

Amategeko kandi yemerera igihugu kongeramo abakinnyi 3 barengeje imyaka 23 bityo umutoza mukuru HABIMANA Sosthène akaba yongereyemo MUTSINZI Ange, NIYONZIMA Olivier ndetse na MUGUNGA Yves nk’uko abyemerera n’amategeko n’amabwiriza y’irushanwa.

Ku ruhande rw’u Rwanda kandi bamwe mu bakinnyi batari mu marushanwa baraye bageze ahagomba kubera umwiherero kuri Hilltop Hotel i Remera aho byari biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere ku gicamunsi batangira imyitozo.

Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 bagomba kwitabira iyi mikino:

Abanyezamu : NTWARI Fiacre (Marine FC), HAKIZIMANA Adolphe (Rayon Sports FC), ISHIMWE Jean Pierre (APR FC), TWAGIRAYEZU Amani (Bugesera FC).

Abugarira : NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC), BUREGEYA Prince (APR FC), RWABUHIHI Aimé Placide (APR FC), NDAYISHIMIYE Thierry (Marine FC), MUKENGERE Christian (Bugesera FC), MUTSINZI Ange (APR FC), ISHIMWE Christian (AS Kigali), NDAYISHIMIYE Dieudonné (APR FC), HAKIZIMANA Félicien (Marine FC), NSHIMIYIMANA Emmanuel (Gorilla FC).

Abo Hagati : RUBONEKA Jean Bosco (APR FC), MUGISHA Bonheur (Mukura VS&L), NTIRUSHWA Aimé (Police FC), NIYONZIMA Olivier (APR FC), MITSINDO Yves (S.C Charleroi), ISHIMWE Saleh (Kiyovu SC), MANISHIMWE Djabel (APR FC), ISHIMWE Anicet (APR FC), SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium).

Ab’Imbere : NSANZIMFURA Keddy (APR FC), NYIRINKINDI Saleh (Kiyovu SC), BYIRINGIRO Lague (APR FC), RUGANGAZI Prosper (Gasogi United), IRAGUHA Hadji (Rutsiro FC), NIYIBIZI Ramadhan (Etincelles FC), BIRAMAHIRE Abeddy (AS Kigali), MUGUNGA Yves (APR FC), BIZIMANA Yannick (APR FC), RUDASINGWA Prince (Rayon Sports FC), NSHUTI Innocent (APR FC), SIMA Moussa (England).

2021-06-28
Editorial

IZINDI NKURU

Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Editorial 15 Jul 2021
Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Editorial 23 Dec 2022
Amanyanga mubahanzi nyarwanda : Nyuma ya The Ben na Meddy, Alpha Rwirangira yatse ubuhungiro muri Amerika mu ibanga rikomeye!

Amanyanga mubahanzi nyarwanda : Nyuma ya The Ben na Meddy, Alpha Rwirangira yatse ubuhungiro muri Amerika mu ibanga rikomeye!

Editorial 29 Dec 2016
Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira abantu inama yo kutishora mu biyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira abantu inama yo kutishora mu biyobyabwenge

Editorial 29 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musanze: 300 bahawe ubumenyi ku nkongi z’imiriro
Mu Mahanga

Musanze: 300 bahawe ubumenyi ku nkongi z’imiriro

Editorial 23 Aug 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 09 Jan 2023
Ibitaro bya Gisilikare Kanombe byasangiye Noheli n’Abana babirwariyemo
Mu Mahanga

Ibitaro bya Gisilikare Kanombe byasangiye Noheli n’Abana babirwariyemo

Editorial 22 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru