• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Champions League: FC Barcelone yasezereye Man Utd iyinyagiye, Juventus ikurwamo na Ajax (Amafoto)

Champions League: FC Barcelone yasezereye Man Utd iyinyagiye, Juventus ikurwamo na Ajax (Amafoto)

Editorial 17 Apr 2019 IMIKINO

Ibitego bibiri bya Lionel Messi n’icya Philippe Coutinho byashyize iherezo ku rugendo rwa Manchester United muri UEFA Champions League uyu mwaka, isezererwa na FC Barcelone ku bitego 4-0 mu mikino yombi. Juventus de Turin ikinamo Cristiano Ronaldo yo yasezerewe na Ajax yo mu Buholandi yayitsindiye mu rugo ibitego 2-1.

Iyi yari imikino yombi yo kwishyura muri ¼ cy’iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugane w’u Burayi. FC Barcelone yari yakiriye uyu mukino, yagaruye abakinnyi bayo bose nyuma yo kubaruhutsa mu mukino wa shampiyona banganyijemo na Huesca ubusa ku busa ku wa Gatandatu.

Manchester United yari ifite amakuru meza yigaruka rya Alexis Sànchez wari ugiye guhura n’ikipe yanyuzemo ndetse na Nemanja Matić wari umaze iminsi afite imvune. Aba bombi babanje ku ntebe y’abasimbura muri uyu mukino wabereye kuri Camp Nou.

Umukino wo kuri uyu wa Kabiri watangiye Manchester United igerageza gukina neza, ikihagararaho cyane mu bwugarizi, aho umutoza wayo Ole Gunnar Solskjaer yahisemo gukoresha Phil Jones, Chris Smalling, Victor Lindelof na Ashley Young mu bwugarizi kuko yari adafite myugariro w’ibumoso Luke Shaw ufite amakarita abiri y’umuhondo.

Marcus Rashford yahushije uburyo bwabonetse mu masegonda ya mbere, bwari guha icyizere gikomeye iyi kipe yomu Bwongereza, yari yatsindiwe iwayo igitego 1-0 mu mukino ubanza, ariko umupira yateye ufata umutambiko w’izamu ukomeza hejuru. Uyu rutahizamu ukiri muto yateye undi mupira udakomeye ufatwa n’umunyezamu Marc- André Ter Stegen.

Ku makosa ya Ashley Young na Fred, FC Barcelone yafunguye amazamu ku munota wa 16 w’umukino, igitego cyatsinzwe na Lionel Messi ku mupira yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ugenda hasi, umunyezamu David De Gea ntiyabasha kuwugarura.

Nyuma y’iminota ine gusa, Messi yongeye guhindukiza Fred na Jones, atera ishoti ridakomeye cyane, umunyezamu David De Gea aryamiye umupira umuca mu kwaha, ukomeza mu izamu. Messi yaherukaga gutsinda igitego muri ¼ mu 2013 atsinda Paris Saint Germain.

Kugeza ku munota wa 20, inzozi z’abongereza zo kuba bakora amateka nk’ayabereye i Paris cyangwa ibyo bakoreye kuri iki kibuga mu 1999, zari zimaze gushyirwaho akadomo.

FC Barcelone yakomeje gushaka ibindi bitego, ibona uburyo burimo umupira w’umuterekano watewe na Lionel Messi, ushyizweho umutwe na Rakitić ufatwa na De Gea. Messi yakabaye yatsinze igitego cya gatatu mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, ariko umunyezamu n’abakinnyi ba United birwanaho mu buryo bukomeye, bakuraho umupira.

Philippe Coutinho yatsindiye Barcelone igitego cya gatatu ku munota wa 61, ku ishoti yatereye muri metero nka 25 ubwo yari ahawe umupira na Jordi Alba. Mu minota yari isigaye y’umukino, Manchester United yakoze impinduka ishyiramo Diogo Dalot, Romelu Lukaku na Alexis Sànchez mu mwanya wa Anthony Martial, Marcus Rashford na Jesse Lingard ariko ntacyo byahinduye ku mukino.

FC Barcelone yaherukaga muri ½ mu 2015 yakomeje itsinze ibitego 3-0 bikaba 4-0 mu mikino yombi, aho itegereje ikipe iza kurokoka hagati ya FC Porto na Liverpool kuri uyu wa Gatatu. Liverpool yari yatsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabereye mu Bwongereza.

Undi mukino wa ¼ waraye ubaye, Cristiano Ronaldo yasezerewe muri UEFA Champions League bwa mbere mu myaka ine, ubwo ikipe ye Juventus yatsindirwaga mu rugo na Ajax ibitego 2-1 mu gihe umukino ubanza wari warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

N’ubwo Cristiano Ronaldo yari yatsindiye Juventus ku munota wa 28, Ajax yishyuriwe na Donny van de Beek ku munota wa 34, ku wa 67 Matthijs de Ligt atsinda igitego cyashyize mu gahinda abataliyani .

Muri ½ Ajax izahura n’ikipe ikomeza hagati ya Manchester City na Tottenham Hotspur. Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi yo mu Bwongereza warangiye Tottenham itsinzeMan City igitego 1-0.

Philippe Coutinho yatsinze igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye

David De Gea ntiyabahashije kugarura umupira watewe na Lionel Messi ku gitego cya kabiri

De Gea yashinjwe kugira uruhare mu gitego cya kabiri

Fred yananiwe guhagarika Messi ku gitego cya mbere

Lionel Messi yatsinze ibitego bibiri bimufasha kuzuza ibitego 110 mu mikino 133 akina UEFA Champions League

Marcus Rashford yahushije igitego mu minota ya mbere y’umukino

Messi atsinda igitego cya kabiri

Nyuma yo gusezerera Real Madrid, Ajax yakomeje gukora amateka muri Champions League ikurikizaho Juventus

Rakitic akinira nabi Pogba mu gice cya mbere cy’umukino

Messi na Coutinho bishimira igitego cya mbere

Cristiano Ronaldo yari yabanje gufungura amazamu ya Ajax muri uyu mukino

Ku myaka 19, Matthijs de Ligt yababaje Juventus imbere y’abafana bayo

Ronaldo yababajwe no kubona ikipe ye itsindirwa mu rugo

Van de Beek ashimirwa na bagenzi be nyuma yo kwishyurira Ajax
Src : IGIHE.COM

2019-04-17
Editorial

IZINDI NKURU

Yamen Zelfani utoza Rayon yageze mu Rwanda atangira imirimo, abazatoza APR FC bo barahagera kuwa kane

Yamen Zelfani utoza Rayon yageze mu Rwanda atangira imirimo, abazatoza APR FC bo barahagera kuwa kane

Editorial 18 Jul 2023
Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0

Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0

Editorial 11 Nov 2025
Umunya- Argentine Marco Trungelliti yegukanye igikombe cy’icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Clément Tabour amaseti 2-0

Umunya- Argentine Marco Trungelliti yegukanye igikombe cy’icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Clément Tabour amaseti 2-0

Editorial 11 Mar 2024
AS Kigali yakuyemo Orapa United bituma ikomeza mu majonjora ya kabiri ya CAF Confederation Cup

AS Kigali yakuyemo Orapa United bituma ikomeza mu majonjora ya kabiri ya CAF Confederation Cup

Editorial 07 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingingo Z’ingenzi Z’ Urwandiko Rwa MUSONI Shafique Rusaba Guhindura Amazina
Amakuru

Ingingo Z’ingenzi Z’ Urwandiko Rwa MUSONI Shafique Rusaba Guhindura Amazina

Editorial 03 Feb 2022
Mukabalisa Donatille niwe watorewe  gusimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL
Mu Mahanga

Mukabalisa Donatille niwe watorewe gusimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL

Editorial 02 Aug 2016
Ibyo Utamenye ku Buzima n’Imibereho ya Ruharwa Kabuga Felicien ndetse n’Abamukingiye Ikibaba mu Myaka 26 Ishize, Byashyizwe Hanze na Netflix
Amakuru

Ibyo Utamenye ku Buzima n’Imibereho ya Ruharwa Kabuga Felicien ndetse n’Abamukingiye Ikibaba mu Myaka 26 Ishize, Byashyizwe Hanze na Netflix

Editorial 06 Aug 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru