• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Champions League: Liverpool yakosoye Manchester City, FC Barcelone inyagira AS Roma

Champions League: Liverpool yakosoye Manchester City, FC Barcelone inyagira AS Roma

Editorial 05 Apr 2018 IMIKINO

Mu mikino ibanza ya ¼ cya UEFA Champions League yabaye kuri uyu wa Gatatu, Liverpool mu rugo yatsinze Manchester City ibitego bitatu ku busa naho muri Espagne FC Barcelone inyagira AS Roma ibitego bine kuri kimwe.

Umukino wari utegerejwe na benshi hagati y’amakipe abiri yo muri shampiyona y’u Bwongereza yahuriye muri ¼ cya UEFA Champions League, Liverpool niyo yatahanye intsinzi ku bitego byose byabonetse mu gice cya mbere irusha cyane Manchester City.

Mohamed Salah niwe wafunguye amazamu ku munota wa 11 ku mupira yahawe na Roberto Firmino, Alex Oxlade-Chamberlain atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 21 ahawe umupira na James Milner icyta gatatu gitsindwa na Sadio Mane ahawe umupira na Mohamed Salah ku munota wa 31.

Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yakoze impinduka mu gice cya kabiri akuram Ilkay Guendogan yinjiza Raheem Sterling kugira ngo yongere umuvuduko mu mukino ariko biranga biba iby’ubusa iminota 90 irangira nta gitego ibonye ikaba igomba gutegereza umukino wo kwishyura Etihad mu cyumweru gitaha.

Mu wundi mukino waberaga Camp Nou imbere y’abafana 90 106, FC Barcelone yanyagiye AS Roma ibitego bine kuri kimwe harimo icya mbere cyitsinzwe na Daniele De Rossi ku munota wa 38, Konstantinos Manolas yitsinda icya kabiri ku munota wa 56, Gerard Pique ashyiramo icya gatatu ku wa 59, Edin Dzeko atsindira Roma impozamarira ku monota wa 80 naho Luis Suarez asoza akazi atsinda icya kane habura iminota itatu ngo umukino urangire.

Mu mikino yari yabanje ku wa kabiri, Real Madrid yatsinze Juventus ibitego bitatu ku busa mu Butaliyani naho Bayern Munich itsinda bibiri kuri kimwe Sevilla yo muri Espagne.

Jürgen Klopp yasazwe n’ibyishimo nyuma yo gutsinda Pep Guardiola

Saido Mane niwe wasoje ibirori mu gice cya mbere ku gitego yatsinze n’umutwe

Abakinnyi ba Liverpool bagaragaje ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru muri uyu mukino

Salah yakomeje kwandika amateka mu Bwongereza aho adasiba gutsindira ikipe ye

Manchester City irasabwa gutsinda ibitego birenze bitatu ku busa kugira ngo yizere gusezerera Liverpool

Gerard Piqué yishimira kimwe mu bitego ikipe ye yatsinze

Messi yashimiwe kuba amaze gutsinda ibitego 100 muri Champions League

2018-04-05
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025

APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025

Editorial 01 May 2025
Uko Rayon Sports yahagamuwe na Gasogi United mbere yo guhura na AS Kigali

Uko Rayon Sports yahagamuwe na Gasogi United mbere yo guhura na AS Kigali

Editorial 07 Oct 2019
APR FC yatandukanye n’abakinnyi 3, yongerera amasezerano 5 barimo Djabel wahawe amasezerano y’imyaka 4 ndetse igura mu yandi makipe abakinnyi 6

APR FC yatandukanye n’abakinnyi 3, yongerera amasezerano 5 barimo Djabel wahawe amasezerano y’imyaka 4 ndetse igura mu yandi makipe abakinnyi 6

Editorial 13 Jul 2021
Lydia Ludic yo mu Burundi  iracakirana  na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu

Lydia Ludic yo mu Burundi iracakirana na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu

Editorial 11 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwifatanyije na Afurika mu kwizihiza umunsi wo kwibohora kwayo
Mu Rwanda

U Rwanda rwifatanyije na Afurika mu kwizihiza umunsi wo kwibohora kwayo

Editorial 26 May 2017
Netanyahu yemeje ko Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi zatanze isomo ryo kwirwanaho
Mu Mahanga

Netanyahu yemeje ko Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi zatanze isomo ryo kwirwanaho

Editorial 06 Jul 2016
Opposition : Amahoriwacu basize umugani Montreal
ITOHOZA

Opposition : Amahoriwacu basize umugani Montreal

Editorial 02 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru