• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Champions League: Real Madrid yakubise akanyafu PSG, Ronaldo ashyiraho uduhigo

Champions League: Real Madrid yakubise akanyafu PSG, Ronaldo ashyiraho uduhigo

Editorial 15 Feb 2018 IMIKINO

Mu mikino y’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi, ‘UEFA Champions League’ igeze muri 1/8 cy’irangiza, mu ijoro ryakeye ikipe ya Real Madrid yongeye kwerekana ko ari inararibonye muri iyi mikino itsinda Paris Saint Germain, yahabwaga amahirwe ibitego bitatu kuri kimwe.

Ni umukino wari ukomeye yaba mu itangazamakuru no mu bafana bitewe n’uko amakipe yombi yashoye amafaranga menshi mu bakinnyi bakomeye nka Neymar Jr wa PSG na Ronaldo wa Real Madrid wabaye umukinnyi wa mbere ugejeje ibitego 100 muri Champions League atsindiye mu ikipe imwe.

Mu minota 20 ya mbere y’umukino Real Madrid ifite ibikombe bibiri biheruka by’iri rushanwa yarushije PSG nubwo yaje kubatanga igitego cyatsinzwe na Adrien Rabiot, kikishyurwa igice cya mbere kigiye kurangira na Ronaldo kuri penaliti yaturutse ku ikosa ryakorewe Umudage Toni Kroos.

Impande zombi zakomeje kwerekana imbaraga n’imikinire ishaka gutsinda ibitego. Abasesenguzi bavuga ko ubunararibonye mu irushanwa bwakozeho PSG kuko yatsinzwe ibitego bibiri mu minota 10 ya nyuma, bituma Real Madrid itahukana intsinzi ku bitego bibiri bya Ronaldo na kimwe cya Marcelo.

Kapiteni wa Real Madrid, Sergio Ramos, yavuze ko berekanye ubuhanga budasanzwe kandi bakongera guhamya ko nubwo hari abavuga ko batameze neza atari ko bimeze kandi ‘ari amakosa kwibwira ko iyi kipe yapfuye’.

Rabiot watsindiye PSG, yavuze ko ntacyo bivuze gutsinda amakipe y’iwabo mu rugo bagera mu mikino ikomeye nk’iyi bagatsindwa byoroshye.

Umunya-Portugal, Ronaldo, yashyizeho agahigo muri uyu mukino kuko yabaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 100 muri Champions League, akabitsindira ikipe imwe. Ibitego bibiri yatsinze byatumye agira 101 amaze gutsindira Real Madrid muri iri rushanwa.

Ronaldo w’imyaka 33 kandi yashyizeho agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego nibura 10 muri Champions League, inshuro zirindwi yikurikiranya. Nta wundi urabasha kubikora izirenze ebyiri. Ni we kandi ufite ibitego byinshi muri iri rushanwa bingana na 116, akurikiwe na Lionel Messi ufite 97.

Undi mukino wahuzaga ikipe ya FC Porto yo muri Portugal na Liverpool yo mu Bwongereza warangiye usa n’ukuyeho amatsiko y’ikipe izakomeza mu cyiciro gikurikiyeho kuko Liverpool yatsinze ibitego bitanu ku busa. Umunya-Senegal, Sadio Mane, yakoze amateka yo gutsinda ibitego bitatu wenyine, ibindi bitsindwa na Mohamed Salah na Roberto Firmino.

Imikino yo kwishyura itegerejwe ku wa 6 Werurwe uyu mwaka, ubwo Real Madrid izerekeza mu Bufaransa naho FC Porto yandagarijwe iwayo ikerekeza mu Bwongereza.

2018-02-15
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye ifungurwa rya Sitade Abdoulaye-Wade yo mu muri Senegal

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye ifungurwa rya Sitade Abdoulaye-Wade yo mu muri Senegal

Editorial 23 Feb 2022
Etoile de l’Est yitegura gusura ikipe ya Espoir FC yahagaritse abakinnyi 4 bazira imyitwarire itari myiza

Etoile de l’Est yitegura gusura ikipe ya Espoir FC yahagaritse abakinnyi 4 bazira imyitwarire itari myiza

Editorial 14 Jan 2022
Nyuma y’imyaka 6 adahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yisanze ku rutonde rw’abakinnyi 26 bitegura Euro 2020.

Nyuma y’imyaka 6 adahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yisanze ku rutonde rw’abakinnyi 26 bitegura Euro 2020.

Editorial 19 May 2021
Miss Vanessa yeruye yemera ko yaryamanye na Olvis, ahamya ko nta kidasanzwe yakoze

Miss Vanessa yeruye yemera ko yaryamanye na Olvis, ahamya ko nta kidasanzwe yakoze

Editorial 28 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika yahaye ibyangombwa  Amb.Eugene Gasana, ukekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba wa RNC
INKURU NYAMUKURU

Amerika yahaye ibyangombwa Amb.Eugene Gasana, ukekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba wa RNC

Editorial 31 Mar 2019
Uko Rugema Kayumba yapanze  umugambi wo gufatisha Fidel Gatsinzi I Kampala
ITOHOZA

Uko Rugema Kayumba yapanze  umugambi wo gufatisha Fidel Gatsinzi I Kampala

Editorial 16 Dec 2017
U Rwanda ku mwanya wa kane ku isi mu hantu ho gusura muri 2020
UBUKERARUGENDO

U Rwanda ku mwanya wa kane ku isi mu hantu ho gusura muri 2020

Editorial 07 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru