Kuri uyu wagatandatu hateganyijwe umukino ukomeye cyane wa 1/4 kirangiza, mu irushanwa ry’Africa ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu uzahuza ikipe y’u Rwanda n’ikipe ya Kongo Kinshasa.
Uyu mukino uri muyitezwe cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse no mu karere muri rusange.
Akaba ariyo mpamvu komite itegura aya marushanwa yafashe icyemezo cyo kuzamura ibiciro kuri uyu mukino, ugereranije ni uko byari bimeze mbere mu irushanwa.
Amakuru agera kuri Rushyashya , avuga ko ahasigaye hose ari amafaranga 1000, bitandukanye na 500 yari asanzwe, ari nako kandi ahegereye imyanya y’icyubahiro, na ho ama tike yazamuwe.
• VVIP: – Frw 20 0000
• VIP: – Frw 10 000
• Ahatwikiriye (Intebe z’umuhondo): – Frw 4000.
• Ahasigaye hose: Frw 1000
Ibi bikaba byakozwe ahanini, hirindwa umuvundo ushobora kuzagaragara kuri sitade Amahoro i Remera, ari nako basaa abantu kugura ama tike hakiri kare, dore ko k’umunsi nyirizina w’umukino, batifuza kugurisha amatike.
Sitade Amahoro ikazafungurwa hakiri kare, Saa yine za mugitondo, ifungwe Saa saba zuzuye.
M.Fils