Ikipey’igihugu ya Uganda Cranes ndetse na delegation yayo bageze i Kigali kuri uyu wa kane kwitegura umukino uzayihuza n’Amavubi kuwa gatandatu mu mikino yo gushaka y’amajonjora yo gushaka tike ya CHAN 2018, umukino uteganyijwe kuzatangira ku isaha ya saa cyenda ku masaha y’I Kigali.
Delegation igizwe n’abakinnyi ndetse n’abatoza bagera kuri 27 byari biteganyijwe ko bagera ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe ku isaha ya saa cyenda baturutse Entebe muri Uganda, nyuma baze gucumbikirwa kuri Hotel Galaxy.
Ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes iritegura umukino wo kuwa gatandatu aho izacakirana n’amavubi nyuma y’umukino wayihuje na Kampala Capital City Authority (KCCA) kuri uyu wa kabiri maze ikayitsinda ibitego bitatu ku busa mu mukino wazihuje wa gicuti.
Erisa Ssekisambu, Nelson Senkatuka na Martin Kizza batsindiye Uganda Cranes muri uyu mukino, bategerejwe I Kigali aho mbere yo guhaguruka berekeza I Kigali bakoze imyitozo ya nyuma ku kibuga cya Africa Bible University giherereye I Lubowa.
Ikipe y’igihugu Amavubi nayo ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura no kureba uko bakuraho ibitego bitatu batsinzwe mu mukino ubanza kugira ngo bizere kuzabona tike y’imikino ya nyuma ya CHAN iteganyijwe umwaka ukata mu gihugu cya Kenya
Uretse Sugira Ernest wagize akabazo k’imvune mu myitozo yo kuwa kabiri, abandi bakinnyi bose bameze neza, ikipe y’igihugu amavubi ikaba yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo izabashe kwegukana intsinzi kuri uyu wa gatandatu.
Abakinnyi ba Uganda cranes bategerejwe I Kigali barimo : Benjamin Ochan (umuzamu), Ismael Watenga (umuzamu), Saidi Keni (umuzamu), Deus Bukenya, John Adriko, Isaac Muleme, Paul Musamali, Timothy Awany, Bernard Muwanga, Simon Sserunkuma, Martin Kiiza, Tom Masiko, Paul Mucureezi, Erisa Ssekisambu, Derrick Nsibambi, Shafiq Kagimu, Moses Waiswa, Muzamiru Mutyaba, Nico Wakiro Wadada, na Milton Karisa.
Ikipey’igihugu ya Uganda Cranes