Umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) uraba kuri iki Cyumweru tariki 07 Gashyantare 2016 uhuze RDC na Mali kuri Stade Amahoro saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Uyu mukino utoroshye utegerejwe n’abatari bake bitewe n’uburyo aya makipe yombi yagiye yigaragaza cyane agahigika ibigugu byahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe.
Inzira DR Congo yanyuzemo ngo igere ku mukino wa nyuma
Abafana ba Congo
RDC y’umutoza Frolent Ibenge yaje muri iri rushanwa ari imwe mu makipe yitezwe kuba yagera kure ariko abakunzi bayo batangiye kuyishyiraho akabazo ubwo yatsindwaga n’u Rwanda kimwe ku busa mu mukino wo kwitegura wabereye i Rubavu.
RDC imaze gutsindwa umukino umwe kuva irushanwa ryatangira. Yari mu itsinda B ryakiniraga i Huye, umukino wa mbere yatsinze Ethiopia ibitego bitatu ku busa, uwa kabiri inyagira Angola bine kuri bibiri naho mu mukino wa gatatu itsindwa na Cameroun ibitego bitatu kuri kimwe.
Muri ¼ RDC yazamutse mu itsinda ari iya kabiri ihura n’u Rwanda rwari rwabaye urwa mbere mu itsinda A maze irutsinda bigoranye ibitego bibiri kuri kimwe.
Muri ½ n’ubundi bigoranye, RDC yasezereye Guinea kuri penaliti nyuma y’uko iminota 90 yari yarangiye ari ubusa ku busa hakongerwaho 30 zikanganya kimwe kuri kimwe.
Inzira Mali yanyuzemo ngo igere ku mukino wa nyuma
Mali yari mu itsinda D ryakiniye i Rubavu. Mu mukino wa mbere yanganyije ibitego bibiri ku bindi na Uganda, mu wa kabiri itsinda Zimbabwe kimwe ku busa naho mu wa gatatu inganya na Zambia kimwe ku kindi.
Kimwe na RDC, Mali muri ¼ yazamutse ari iya kabiri mu itsinda D ihura na Tunisia yari yazamutse ari iya mbere mu itsinda C iyitsinda igitego kimwe ku busa.
Muri ½ Mali yihereranye Côte d’Ivoire iyitsinda igitego kimwe ku busa ihita ibona itike yo gukina umukino wa nyuma wa CHAN 2016.
Amateka n’ibigwi bya buri gihugu muri CHAN kuva yatangira muri 2009
Ku nshuro ya mbere CHAN ikinwa mu 2009 yabereye muri Côte d’Ivoire yegukanwa na RDC itsinze Ghana ku mukino wa nyuma ibitego bibiri ku busa.
Muri iyi CHAN yari yitabiriwe n’ibihugu umunani gusa, Mali ntayabashije no kubona itike yo kuyitabira.
Mu 2011, CHAN yabereye muri Sudani bwa mbere amakipe yavuye ku munani agera kuri 16. Mali yabonye itike yo gukina iri rushanwa ku nshuro ya mbere ariko RDC yari ifite igikombe nayo yari ihari.
Mali yari mu yagarukiye mu matsinda itabashije no gutsinda umukino n’umwe itahana inota rimwe n’umwenda w’ibitego bibiri.
Iki gihe Mali yari mu itsinda C hamwe na RDC, mu mukino wazihuje zanganyije igitego kimwe ku kindi.
RDC yarakomeje igera muri ¼ ariko isezererwa na Tunisia ku gitego kimwe ku busa. Icyo gihe Tunisia yarakomeje inegukana igikombe.
Muri 2014, CHAN yabereye muri Afurika y’Epfo. Ibi bihugu byombi byabonye itike yo kwitabira iyi mikino.
Mali yasoje imikino yo mu itsinda ari iya mbere iri imbere y’ibihangange nka Nigeria na Afurika y’Epfo yari yakiriye irushanwa.
RDC yari mu itsinda D izamuka ari iya kabiri ariko zose ntizarenze ¼ kuko Mali yatsinzwe na Zimbabwe kimwe ku busa na RDC itsindwa kimwe ku busa na Ghana.
Ba rutahizamu babo bahagaze gute muri iri rushanwa?
Ku ruhande rwa RDC abamaze kuyitsindira ibitego byinshi ni Meshak Elia na Bolingi bafite bibiri bibiri naho abandi barimo Luvumbu ugifite ikibazo cy’imvune, Gikanji, Lusadisu, Munganga, Bokadi, Mundele na Bompunga bafite kimwe kimwe.
Ku ruhande rwa Mali, bagiye batsinda igitego kimwe kimwe ariko harimo abakinnyi bakiri bato bagiye bigaragaza cyane barimo nka Koita, Sinayoko,Diarra n’abandi bagaragaje ubuhanga no kutananirwa na gato.
Abatoza batangaje iki?
Florent Ibenge ati “Tuzajya mu mukino gutwara igikombe. Twageze ku mukino wa nyuma nta kindi duhatanira ni igikombe. Twabikoranye ubwitonzi, intambwe ku ntambwe kurinda tugeze ku mukino wa nyuma. Ni ngombwa ko dukosora amakosa yagaragaye ku mukino uheruka, hari ibitaragenze neza. Imyiteguro ni myiza, turashaka igikombe.”
RDC izakina idafite myugariro Padou Bompunga ufite amakarita abiri y’imihondo, Luvumbu we aracyashidikanywaho niba azaba yakize.
Djirbil Drame utoza Mali ati “Twashakaga kugera muri ¼ . Niyo yari intego yacu tuva mu rugo. Ariko twageze kure kurushaho. Ibi ni inyongera, turagenda twitegure umukino wa nyuma.”
Uyu mukino ni umwe mu ikomeye kuko amakipe yombi yifuza gucyura iki gikombe kitarasigara na rimwe mu gihugu cyakiriye amarushanwa.
RDC irashaka icya kabiri ishyireho agahigo naho Mali irashaka icya mbere mu mateka yayo.