Ibitego bya Sugira Ernest bifashije ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi gutsinda umukino wa kabiri wo mu itsinda rya mbere rya CHAN wayihuzaga na Gabon kuri stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatatu, bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, Amavubi agera muri 1/4 cya CHAN. Rutahizamu Sugira Ernest Umutoza w’Amavubi, Johnny McKinstry yari yakoze impinduka imwe ugereranyije n’ikipe yabanjemo ubwo batsindaga Cote d’Ivoire mu mukino ufungura iri rushanwa, aho Sugira Ernest yabanje mu mwanya wa Danny Usengimana. Amavubi yatangiye umukino yotsa igitutu ikipe ya Gabon yagaragaza guhuzagurika ndetse abona korineli ya mbere ku munota wa mbere w’umukino ariko Iranzi Jean Claude ayiteye ntiyatanga umusaruro. Ku munota wa 5, Ku ikosa Ambourouet yakoreye kuri Jacques Tuyisenge, Amavubi yabonye coup-franca yahanwe na Emery Bayisenge ariko umunyezamu wa Gabon ashyira umupira muri koruneli. Nono yabonye amahirwe yo gufungura amazamu muri uyu mukino ku ruhande rwa Gabon ku munota wa14, ariko ananirwa kurenza umupira Bakame barebanaga amaso ku yandi mu ruhande rw’iburyo, umupira ujya muri koruneli yafashwe na Ndayishimiye Eric Bakame. Iranzi Jean Claude yagerageje ishoti rya kure ku munota wa 20 w’umukino ariko umupira uca ku ruhande rw’izamu rya Bitseki, umunyezamu wa Gabon. Ku ruhande rwa Gabon bakoze impinduka hakiri kare ubwo Ambourouet yasimburwaga naStevy Guevane Nzambe ku munota wa 23. Sugira Ernest yahawe umupira muremure na Yannick Mukunzi, kubw’aamhirwe ya Gabon, Bitseki abasha kuwumutanga arawufata. Gabon yabonye koruneli ya kabiri mu mukino ku munota wa 35, ariko ntiyagira icyo itanga. Gabon yongeye kubona indi koruneli nyuma y’iminota ibiri Amavubi abyitwaramo neza maze Innocent Habyarimana wari uzamukanye umupira yihuta akorerwa ikosa na Obambou, ryahanwe na Bayisenge umupira uruhukira mu biganza by’umuzamu Bitseki. Ku mupira yahawe na Ombolenga ku ruhande rw’ibiryo, Jacques Tuyisenge yabonye amahirwe imbere y’izamu rya Gabon ariko Sugira ananirwa gukozaho. Amavubi yajkomeje gusatira maze mu rubuga rw’amahina ku kazi ka Jacques Tuyisenge Sugira Ernest afungura amazamu ku ruhande rw’Amavubi ku munota wa 42 w’umukino. Gabon yabaye nk’ikangutse ishaka kwishyura ariko Nzambè ananirwa kubona incundura za Bakame mbere yuko bajya mu karuhuko. Nyuma yiminota ibiri gusa, bavuye mu karuhuko, Sugira Ernest yatsinze igitego cya kabiri cy’Amavubi ku mupira yahawe na Nshuti Dominiques Savio wasimbuye Innocent Habyarimana igice cya kabiri kigitangira. Gabon yatsinze igitego cya mbere muri uyu mukino ku munota wa 56 gitsinzwe na Aaron Salem Boupendza ku mupira yahawe na Nzambe. Nyuma y’iminota ibiri gusa, Domonique Nshuti Savio yazamukanye umupira, akorerwa ikosa na Tschen Kabi wahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo, agahita asohorwa mu kibuga nyuma yo kwerekwa ikarita itukura. Nshuti Savio yacenze ba myugariro batatu ba Gabon inyuma y’urubuga rw’amahina ahereza Yannick Mukunzi wateye ishoti ryaciye hejuru y’izamu. Amavubi yakomeje gusatira ahusha ubundi buryo bwa Sugira Ernest na Rwatubyaye Abdul. Ku mupira wazamukanywe na Sugira Ernest ku ruhande rw’ibumoso yawuhinduye imbere y’izamu rya Gabon maze usanga Iranzi Jean Claude washose ugaca hejuru y’izamu ku munota wa 69 w’umukino. Ku munota wa 74, Gabon yabonye amahirwe imbere y’izamu ry’Amavubi ariko ba myugariro b’u Rwanda barimo Omborenga Fitina babasha guhagarara neza. Gabon yakomeje gukinira mu rubuga rw’Amavubi, abona koruneli itagize icyo itanga. Amavubi yakoze impinduka ya kabiri, Yannick Mukunzi aha umwanya Djihad Bizimana bakinana muri APR FC ku munota wa 79. Ku munota wa 81, Gabon yabonye coup-franc yatewe maze Bakame arahagoboka mu gihe abenshi babonaga umupira wageze mu rushundura nyuma yo gukubita umutambiko w’izamu. Nzambe yakoreye ikosa kuri Jacques Tuyisenge ariko Amavubi ntiyaribyaza umusaruro. Amavubi yakomeje kwiharira umukino imbere y’izamu rya Gabon, ahusha uburyo bw’ishoti rya Sugira ryanyuze hejuru y’izamu ndetse n’umupira wa Yannick. Mu minota y’inyongera, Gabon yabonye amahirwe yo kwishyura barebana n’izamu rya Bakame ariko umupira uca ku rundi ruhande rw’izamu. Gabon yakomeje kotsa igitutu Amavubi ariko imipira bakayirenza. Amavubi y’u Rwanda akaba ageze muri 1/4 cya CHAN ku nshuro ya mbere nyuma yo kuyikina bwa mbere mu 2011 ubwo yaberaga muri Sudani, akananirwa kurenga amatsinda ndetse akaba yaratashye nta mukino atsinze. Uyu mukino ugiye gukurikirwa n’uhuza Cote d’ivoire na Maroc saa 18:00. Igihe amakipe yombi yanganya, byaha u Rwanda Amahirwe yo kuzamuka ayoboye itsinda nubwo hasigaye imikino y’umunsi wa gatatu muri iri tsinda rya mbere. Rwanda: 1
Ku munota wa 23, Engozo’o yakoreye ikosa kuri Jacques Tuyisenge, ryhanwe na Iranzi Jean Cluade watanze umupira hagati inyuma y’urubuga rw’aamhina rwa Gabon ariko ba myugariro b’ibisamagwe barahagoboka.
Ku munota wa 78, Savio yazengurutse Moundounga imbere y’izamu ariko ishoti yateye rifatwa neza na Bitseki.
FT: RWANDA 2-1 Gabon
Abakinnyi babanjemo:
Abasimbura: 2 Rusheshangoga, 3 Ngirinshuti, 4 Bizimana, 7 Kalisa, 10 Usengimana, 11 Nshuti, 15 Usengimana, 18 Kwizera, 19 Habimana, 20 Ngomirakiza, 21 Munezero, 23 Ndoli.
Umutoza: Johnny McKinstry
Gabon: 1 Bitseki, 2 Ambourouet, 21 Moundounga, 13 Obambou, 15 Ndinga, 6 Kabi, 14 Engozo’o, 7 Nono, 17 Boupendza, 12 Ondo, 11 Mandrault.
Abasimbura: 3 Mouelé, 4 Ness-Younga, 5 Pongui, 8 Ntsitsigui, 9 Atchabao, 10 Aworet, 16 Kantsouga, 18 Heyong, 19 Nzambè, 20 Yacouya, 22 Gnassa, 23 Nzambi.
Umutoza: Jorge Costa
Umukino ukurikiyeho nuwa Maroc na Cote d’Ivoire
M.Fils