Ahitwa Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi, mu ishyamba rya Kibira, ahari ibirindiro bya FLN, hatoraguwe imirambo ibiri y’abasore bishwe bagacibwa imitwe.
Amakuru Rushyashya yatohoje avuga ko aba ari bamwe mu ngabo za FLN ziyobowe na Nsabimana Calixte Nsankara bazira kwijujuta, kwanga akazi no kwinubira ubuzima bubi babayemo mu ishyamba. Ibi bikaba byabaye mu rwego rwo guha isomo bagenzi babo bafite ibitekerezo n’ibyo.
Imirambo yagaragaye yari yatangiye kwangirika yabonwe mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, itariki 27 Ukwakira n’abagenzi bacaga muri iri shyamba nk’uko aya makuru yatugezeho avuga.
Ikinyamakuru SOSMedias nacyo kivuga ko abo bantu bakiri bato kandi imirambo yaciwe imitwe nk’uko byemejwe n’igisirikare.
“Abadukuriye badutegetse kuva ahatowe imirambo. Bahamagaye umuyobozi w’agace ngo hashyingurwe imirambo”, uyu ni umwe mu ngabo z’u Burundi watanze amakuru.
Naho umwe mu baturage we ati: “Turakeka ko aba bantu biciwe aha ari bamwe mu ngabo zitwa iza FLN. Tubabajwe n’uko gushyingura kubaye nta perereza”.
Umuyobozi wa Komini Bukinanyana, Jean Bosco Hategekimana yemeje nawe aya makuru, avuga ko icyemezo cyo gushyingura imirambo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda kwanduza abatambukaga.
Bukinanyana ni komini imaze igihe ikusanyirizwamo insoresore zinjizwa ku ngufu mu gisilikare kigamije guhungabanya umutekano mu Rwanda. Aho Bukinanyana ni mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi ni naho hakorera imyitozo mu ishyamba ry’ikibira.