• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»UBUKUNGU»Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Editorial 08 Jun 2018 UBUKUNGU

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, ari mu bantu 11 kaminuza yo muri Canada, Concordia University, yageneye impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro (PHD).

Akamanzi azashyikirizwa iyo mpamyabumenyi mu birori byo kuzitanga ku banyeshuri b’iyo kaminuza biteganyijwe ku wa 11- 13 Kamena 2018.

Iyi kaminuza yatangeje ko yamugeneye Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro ku bw’uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere ishoramari, urwego rw’abikorera n’imibereho y’Abanyarwanda.

Akamanzi wabaye umunyamategeko mpuzamahanga mu bucuruzi n’ishoramari, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu mu by’Imiyoborere yakuye muri Harvard University’s Kennedy School (HKS); anafite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu by’Ubucuruzi Mpuzamahanga n’Ishoramari yakuye muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Mu gushyikirizwa iyo mpamyabumenyi y’ikirenga, biteganyijwe ko Clare Akamanzi azatanga ikiganiro muri John Molson School of Business, ku wa 13 Kamena.

Clare Akamanzi yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye birimo icyo yegukanye mu 2012 nk’umwe mu bayobozi bakiri bato bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guhindura Isi (Young Global Leaders). Icyo gihembo cyahawe abantu 192 gitanzwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum).

Uretse icyo, mu 2015 yegukanye igihembo cy’umugore uvuga rikijyana mu Karere k’Ibiyaga Bigari yahawe na CEO Communications, umuryango uhuriwemo n’ibinyamakuru byandika ku bucuruzi bikorera muri Afurika y’Epfo.

Akamanzi yakoze imirimo itandukanye; yakoze nk’Intumwa y’u Rwanda mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi ( WTO), nyuma aza kugirwa umudipolomate ushinzwe Ubucuruzi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.

Mu 2006 yabaye Umuyobozi wungirije w’Icyari Ikigo cy’Igihugu cy’Ishoramari no guteza Imbere Ibyoherezwa mu mahanga (RIEPA), iki kigo cyaje guhuzwa n’ibindi havuka RDB. Yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubucuruzi na Serivisi muri RDB.

Nyuma yaje kuba umuhuzabikorwa muri icyo kigo, aza kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agarutse agirwa Umuyobozi muri Perezidansi, mbere yo gusubira muri RDB nk’Umuyobozi mukuru, umwanya ariho kugeza ubu.

2018-06-08
Editorial

IZINDI NKURU

Inyungu ya BK Group PLC yageze kuri miliyari 23 Frw mu 2017

Inyungu ya BK Group PLC yageze kuri miliyari 23 Frw mu 2017

Editorial 24 Mar 2018
Afurika irashoboye, yagiye ihezwa inyuma n’imiyoborere-Perezida Kagame

Afurika irashoboye, yagiye ihezwa inyuma n’imiyoborere-Perezida Kagame

Editorial 03 Oct 2019
Minisitiri Ndagijimana yatangaje icyadindije intego yari yihawe ko mu 2020 umunyarwanda azaba yinjiza $1240

Minisitiri Ndagijimana yatangaje icyadindije intego yari yihawe ko mu 2020 umunyarwanda azaba yinjiza $1240

Editorial 27 Nov 2019
Dr Donald Kaberuka yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund

Dr Donald Kaberuka yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund

Editorial 04 May 2019

2 Ibitekerezo

  1. Mark Ngabo
    June 12, 201810:20 am -

    Aliko uyu mugore mwiza, w’umunyabwenge aba uwa nde mu Rwanda? Hagira Imana umugabo umutunze…

    Subiza
    • muvara
      June 15, 20184:08 pm -

      ni ingaragu tereta mwana

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mbonigaba Vincent na Habanzintwari mu bagabo na Amito Sharon na Cathy mu bagore begukanye Mamba  Beach Volleyball Tournament 2023
Amakuru

Mbonigaba Vincent na Habanzintwari mu bagabo na Amito Sharon na Cathy mu bagore begukanye Mamba Beach Volleyball Tournament 2023

Editorial 18 Dec 2023
Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.
Amakuru

Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Editorial 02 Sep 2024
Ipfunwe n’ikimwaro ryo gushaka mu muryango mugari w’interahamwe  nibyo bituma Rwalinda Pierre Celestin aharanira guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Ipfunwe n’ikimwaro ryo gushaka mu muryango mugari w’interahamwe  nibyo bituma Rwalinda Pierre Celestin aharanira guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 13 Aug 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru