• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

Editorial 14 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Umukuru w’urwego rushinzwe ubutasi mu ngabo za Uganda (CMI)  Brig. Gen. Abel Kandiho [ ibumoso ], ari nawe bwonko bwibasira ishimtwa ry’Abanyarwanda b’inzirakarengane, kugirango bakorerwe iyicarubozo, nkuko ubutegetsi bwa Museveni bubyifuza ndetse ari nayo politike ya RNC kandi bigaragara ko inkoramutima za RNC arizo zishinzwe iyi yicarubozo, n’ihatwa ry’ibibazo ku banyarwanda iyo bamaza kugezwa ku cyicaro gikuru cya CMI ahitwa Mbuya,” nkuko bitangazwa n’uwakorewe iyicarubozo aho Mbuya.

Abayobozi babiri  b’Itorero ADEPR muri Uganda, Hakizimana Bright na Nsabimana Moses – bombi bakaba ari Abanyarwanda ku Cyumweru bashimuswe n’abakozi b’urwego rushinzwe ubutasi mu ngabo za Uganda. Kugeza ubu, bakaba baraburiwe irengero n’ubwo intama zo mu Itorero bari babereye abayobozi bahangayikishijwe n’ibura ry’abo bashumba, banakeka ko bashobora kuba barimo gukorerwa iyicarubozo muri kasho za CMI zimeze nk’ubuvumo,  ahitwa Mbuya,ikicaro gikuru cya CMI.

Nk’uko Abayobozi ba  ADEPR IKigali babivuga, ngo ibibazo byatangiye kototera aba bashumba ahitwa Kibuye mu murwa mukuru wa Uganda Kampala, ubwo barimo kwitegurira kujya kubwiriza ubutumwa bwiza. “Amakuru twumvise n’uko ngo nyuma y’igihe gito cyane, Bright akimara kugera ku Rusengero, umupolisi nawe yahise ahagera ako kanya,” nkuko umushumba Karangwa John, umuvugizi wa ADEPR yabitangarije ku cyicaro gikuru IKigali.

Umushumba Karangwa avuga ko umupolisi yabwiye Umushumba Hakizimana Bright, mu kanwa ko nta nyandiko nimwe gusa ngo yarakenewe kuri sitasiyo ya Polisi Kibuye

Bityo ngo Hakizimana, umwe mu bagize komite mu Karere ka Kampala, nuko asaba Nsabimana Moses ko amuherekeza. Ubwo bahise binjira mu modoka y’umukirisitu wari waje gusenga n’uko ahita abaha lifuti

Ubwo bageraga yo, Hakizimana yabwiye uwari wabahaye lifuti gusubira ku Rusengero, mu rwego rwo kwanga kumubangamira.Mu kanya nkako guhumbya baje gutungurwa n’uko abapolisi baturutse muri ka biro kamabati gasa ukuntu, ari nako bababwira gufatana amaboko bahita babambika amapingu

Ntibigeze bababwira icyo  batigeze bakora, kandi baragombaga kuba barakoze.  Ntibigeze basomerwa ibyaha bacyekwagaho kuba barakoze. “Nta gisa n’ubutabera cyigeze gikorwa!” Umushumba Karangwa avuga ko amaze kumirwa n’intama ze, kubera  ibyo byose ngo yatangiye guhangayika, kandi ngo uko amasaha yagengaga yicuma, ninako barushagaho guhangayika, ari nako bashakishiriza kuri za sitasiyo za Polisi zinyuranye bityo ngo nibwo baje gufata umwanzuro wo kujya kubariza kuri sitasiyo.

Nyuma yo kubazwa n’abakirisitu inshuro nyinshi, kera kabaye umupolisi umwe agize ati,: “Ni CMI yadutegetse guhamagara Umushumba Bright; none se niba ari CMI ntimubona ko mwakabaye mubaza CMI!”

Hakizimana Bright ni Umushumba, akaba numwe mu bagize inama nyobozi ya ADEPR mu Karere  ka Kampala. Nsabimana ni Umudiyakoni, ushinzwe imicungire y’urusengero. “Akazi kacu muri Uganda, ndetse no mu bindi bihugu n’ukubwiriza ubutumwa bwiza ntakindi nabusa!” nk’uko bivugwa n’Umushumba Karangwa. “Turimo gushakisha Roho zazimiye gusa ngo tuzizahure, bityo zikagarukira Kristo. Ntabwo tuzi icyo CMI ishaka muri twe!”

Umushumba Karangwa akaba yavuze ko hamaze igihe hari ibibazo mu banyamuryango bo muri Uganda. Bityo rero kuba igikorwa cyo ku Cyumweru sicyo cyambere mu rwego rwa CMI ishimuta abayoboke ba ADEPR Ishami ryo muri Uganda.

Muri Werurwe uyu mwaka, Umukuru ku rwego rw’Akarere, Umushumba Ntakirutimana Theoneste yafashwe muri ubu buryo, bikorwa n’abakozi buru rwego hamwe n’undi Mukirisitu witwa, Cyusa Jean Paul.

Icyabaye rero kuri Ntakirutimana n’uko yahamagajwe na Polisi mu ntangiriro za Werurwe abwirwa ko, “agomba kugenda akazana inyandiko zose zerekeranye n’iyandikisha ry’Itorero!” Kandi bikaba byarabereye kuri sitasiyo imwe ya polisi naho ubu bafatiwe Kibuye. Ubwo yari akimara kuzana izo nyandiko, yategetswe kujya kuri sitasiyo ya Polisi ya Katwe.

Ubwo Ntakirutimana yegeraga kuri sitasiyo ya Katwe, agace karangwa n’akajagari ndetse n’urusaku rw’indengakamere ko muri Kampala, bahise bamwambura ibyangombwa. N’uko bahita ‘‘bajya mu gisa n’inama’’”, nyuma y’igihe kingana n’iminota mirongo itatu, bahise bagaruka. Umwe muri bo shishitabona yambika Umushumba Ntakirutimana amapingu!

Nkuko abivuga, “ haje imodoka itariho pulake, ifite ibirahure byijimye (fime) banzingazingiramo imodoka iragenda. Bankubise ikintu cy’uruziga ku mutwe n’uko imodoka yerecyeza ku cyicaro gikuru cya CMI Mbuya.”

Abasomyi b’inkuru zijyanye n’ishimutwa ry’Abanyarwanda bagifite ubugingo kuba bagihumeka, kuva mu buvumo bwa CMI Mbuya, bamaze kumenyera kubona bene ibi bikorwa by’iyicarubozo n’ifungwa rya hato na hato. Umushumba Ntakirutimana, ukimara kuva muri ayo menyo ya rubamba,  yamaze amezi abiri muri iyo nzira y’Umusaraba, kandi akaba yemeza ko yaje gufungwa kuko ari Umunyarwanda gusa.

Akaba avuga ko asizemo Abanyarwanda basaga ijana barimo gukorerwa iyicarubozo nizo nyangabirama z’abambari ba CMI. Ntakirutimana avuga ko ubwo bamushimutaga, bamushinjaga kuba intasi y’URwanda. Uyu mukozi w’Imana akaba avuga ko yatunguwe na bene ibyo birego bidafite ishingiro.

Umushumba  John mu kiganiro yagiranye n’imbuga nkoranyambaga yavuze ko bigaragara ko hari umuntu umwe muri Uganda ushishikajwe no gutembagaza Itorero rya ADEPR. Akaba yaragize ati,: “Ntawe utazi ko muri iyi minsi uburyo bworoshye bwo gushyira umunyarwanda mu makuba ko ari ukubwira CMI ko ari intasi y’URwanda! Ibyo nibyo barimo gukorera Abashumba bacu!”

Umushumba Ntakirutimana nk’uko abibona, ngo ni imigambi mibi cyane ku Banyarwanda kuko bigaragara nkaho Kayumba Nyamwasa na RNC ari bo bagena bakanategura ririya yicarubozo, ryibasira Abanyarwanda!” Avuga ko ngo ubwo babaga barimo kumukorera iyicarubozo, bamwe muri bo bavugaga Ikinyarwanda cyiza cyane. Ikinyarwanda gishoborwa kuvugwa gusa n’Umunyarwanda,” nkuko abishimangira.

Ubwo babaga barimo kumukubita avuga ko ngo babaga barimo kumubaza umurimo akorera guverinoma y’URwanda?

“Ninde ushyikiriza raporo Kigali?

“Hari Abanyarwanda basaga ijana muri kasho zimeze nk’u buvumo bwa Mbuya honyine,” nkuko bivugwa n’uwarokotse.

Amakuru Rushyashya yabashije kumenya ni uko muri iryo torero rya ADEPR ishami rya Uganda harimo ibice bibiri, igice kiyemeje gukorera Kayumba Nyamwasa na RNC , ari nacyo gitanga bagenzi babo banze kuyoboka uyu mugambi, ibi bikorwa ku bufatanye bwa Pasiteri Nyirigira Deo ufite urusengero ruri i Mbarara  rwitwa Agape.

Urusengero Agape rwa Pasiteri Deo Nyirigira rwahindutse ihuriro ry’ibikorwa bya RNC mu Burengerazuba bwa Uganda aho ibikorwa nyobokamana bihakorerwa mu rwego rwo guhisha umugambi w’ubukangurambaga no gushaka abajya muri uyu mutwe wa Kayumba Nyamwasa.

Uru rusengero ni hamwe mu hantu RNC ikorera ibikorwa byayo ishize amanga muri Uganda ishakisha abayoboke bayifasha mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byose bigakorwa bihagarikiwe na Brig. Gen. Abel Kandiho uyobora Urwego rw’Ubutasi mu Ngabo za Uganda,CMI.

2019-05-14
Editorial

IZINDI NKURU

Ipfunwe n’ikimwaro ryo gushaka mu muryango mugari w’interahamwe  nibyo bituma Rwalinda Pierre Celestin aharanira guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ipfunwe n’ikimwaro ryo gushaka mu muryango mugari w’interahamwe  nibyo bituma Rwalinda Pierre Celestin aharanira guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 13 Aug 2020
Ibintu 10 utazi kuri Commonwealth ije i Kigali

Ibintu 10 utazi kuri Commonwealth ije i Kigali

Editorial 21 Apr 2018
Indimi ebyiri mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda  k’urupfu rwa nyakwigendera Mucyo J.D

Indimi ebyiri mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda k’urupfu rwa nyakwigendera Mucyo J.D

Editorial 20 Oct 2016
Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama.

Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama.

Editorial 08 Feb 2024

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru