Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yashimye intambwe ishimishije mu butabera yatewe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yohereje Munyakazi Léopold mu Rwanda, inakangurira ibindi bihugu cyane cyane u Buholandi gukurikiza urwo rugero rwiza.
Itangazo rya CNLG ryo kuri uyu wa 29 Nzeri 2016, yavuze ko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarahaye agaciro inyandiko y’u Rwanda igaragaza birambuye uruhare rwa Munyakazi Léopold muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuyihakana, zikanemera ubusabe bwo kumwohereza mu Rwanda ari intambwe ikomeye ku butabera ibindi bihugu nabyo byagombye kureberaho.
Rivuga ko iyoherezwa mu Rwanda ry’abakekwaho ibyaha bya jenoside, ryerekana intambwe ikomeye ubutabera bw’u Rwanda bumaze gutera mu kubahiriza uburenganzira bw’ukekwaho icyaha bwo kujya imbere y’ubutabera butabogama, ndetse n’ubundi burenganzira bujyanye no kwiregura.
U Buholandi bwakebuwe
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Jean Damascene Bizimana, rivuga ko by’umwihariko iyoherezwa mu Rwanda rya Munyakazi Léopold ari uburyo bwo kwibutsa abayobozi b’u Buholandi ko bagomba gukurikiza uru rugero bakohereza mu Rwanda Mugimba Jean-Baptiste na Iyakaremye Jean Claude, bashinjwa icyaha cya jenoside.
Leoport Munyakazi
Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Buholandi rwafashe icyemezo cyo kohereza Mugimba na Iyakaremye mu Rwanda ariko ishyirwa mu bikorwa ryacyo n’ubu rikomeje gutinzwa.
CNLG ivuga ko imiryango itandukanye ndetse n’abantu ku giti cyabo, cyane cyane abahakana Jenoside, bakomeje gusaba iburizwamo ry’icyo cyemezo.
Mugimba akekwaho gutegura no kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi benshi mu duce twa Nyamirambo na Nyarugenge, muri za Segiteri za Nyakabanda, Kimisigara, Biryogo ndetse n’ahandi muri Kigali.
Yafashwe tariki 23 Mutarama 2014, hakurikijwe impapuro zo gutabwa muri yombi zatanzwe n’u Rwanda tariki ya 22 Ugushyingo 2012.
Iyakaremye uzwi ku izina rya Nzinga, nawe yafashwe na Polisi y’u Buholandi kuva tariki 9 Nyakanga 2013 kubera impapuro zatanzwe n’u Rwanda. Akurikiranywe n’ubutabera kubera kuba yarayoboye Interahamwe mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye mu ishuri ry’imyuga rya Kicukiro (ETO).
CNLG isanga nta rwitwazo ruhari
CNLG ishingira ku butabera butabogama n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’aboherejwe n’ibindi bihugu ngo baburanire mu Rwanda, igasanga nta mpamvu n’abandi batakoherezwa.
Ivuga ko ababa mu bihugu by’amahanga bakunze kubeshya ko bakurikiranywe kubera impamvu za politiki cyangwa se ubwoko bwabo, ayo aba ari amatakirangoyi n’ikinyoma bigamije kuyobya ubutabera kugira ngo ibihugu barimo bireke kubohereza kubazwa uruhare rwabo muri Jenoside.
Iri tangazo rigaruka ku bihugu byanga kohereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside, rikavuga ko nta ngingo n’imwe y’ubutabera iba yubahirijwe kuko biba byirengagije ko ubusabe bw’u Rwanda bwubahirije amateko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascène
Rigira riti ‘Gukomeza kwanga kohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya jenoside bikorwa n’ibihugu bimwe nk’u Bufaransa, nta ngingo n’imwe igaragara y’ubutabera bishingiyeho. Ibyo ni ugupfobya ku buryo butaziguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
Abamaze koherezwa kuburanira mu Rwanda ibyaha bya Jenoside bakekwaho
Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwohereje Munyagishari Bernard, Uwinkindi Jean na Ntaganzwa Ladislas, Canada yohereje Mugesera Léon; Norvège yohereza Bandora Charles naho Danemark yohereza Mbarushimana Emmanuel. Urukiko rw’uburenganzira bwa muntu rw’Ibihugu by’Iburayi rwafashe icyemezo ndakuka gisaba igihugu cya Danemark kohereza Sylvere Ahorugeze mu Rwanda.