• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»CNLG aravuga ko Amerika ari intangarugero igakebura u Buholandi bukinangira kohereza abakekwaho Jenoside

CNLG aravuga ko Amerika ari intangarugero igakebura u Buholandi bukinangira kohereza abakekwaho Jenoside

Editorial 29 Sep 2016 Mu Mahanga

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yashimye intambwe ishimishije mu butabera yatewe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yohereje Munyakazi Léopold mu Rwanda, inakangurira ibindi bihugu cyane cyane u Buholandi gukurikiza urwo rugero rwiza.

Itangazo rya CNLG ryo kuri uyu wa 29 Nzeri 2016, yavuze ko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarahaye agaciro inyandiko y’u Rwanda igaragaza birambuye uruhare rwa Munyakazi Léopold muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuyihakana, zikanemera ubusabe bwo kumwohereza mu Rwanda ari intambwe ikomeye ku butabera ibindi bihugu nabyo byagombye kureberaho.

Rivuga ko iyoherezwa mu Rwanda ry’abakekwaho ibyaha bya jenoside, ryerekana intambwe ikomeye ubutabera bw’u Rwanda bumaze gutera mu kubahiriza uburenganzira bw’ukekwaho icyaha bwo kujya imbere y’ubutabera butabogama, ndetse n’ubundi burenganzira bujyanye no kwiregura.

U Buholandi bwakebuwe

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Jean Damascene Bizimana, rivuga ko by’umwihariko iyoherezwa mu Rwanda rya Munyakazi Léopold ari uburyo bwo kwibutsa abayobozi b’u Buholandi ko bagomba gukurikiza uru rugero bakohereza mu Rwanda Mugimba Jean-Baptiste na Iyakaremye Jean Claude, bashinjwa icyaha cya jenoside.

-4201.jpg

Leoport Munyakazi

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Buholandi rwafashe icyemezo cyo kohereza Mugimba na Iyakaremye mu Rwanda ariko ishyirwa mu bikorwa ryacyo n’ubu rikomeje gutinzwa.

CNLG ivuga ko imiryango itandukanye ndetse n’abantu ku giti cyabo, cyane cyane abahakana Jenoside, bakomeje gusaba iburizwamo ry’icyo cyemezo.

Mugimba akekwaho gutegura no kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi benshi mu duce twa Nyamirambo na Nyarugenge, muri za Segiteri za Nyakabanda, Kimisigara, Biryogo ndetse n’ahandi muri Kigali.

Yafashwe tariki 23 Mutarama 2014, hakurikijwe impapuro zo gutabwa muri yombi zatanzwe n’u Rwanda tariki ya 22 Ugushyingo 2012.

Iyakaremye uzwi ku izina rya Nzinga, nawe yafashwe na Polisi y’u Buholandi kuva tariki 9 Nyakanga 2013 kubera impapuro zatanzwe n’u Rwanda. Akurikiranywe n’ubutabera kubera kuba yarayoboye Interahamwe mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye mu ishuri ry’imyuga rya Kicukiro (ETO).

CNLG isanga nta rwitwazo ruhari

CNLG ishingira ku butabera butabogama n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’aboherejwe n’ibindi bihugu ngo baburanire mu Rwanda, igasanga nta mpamvu n’abandi batakoherezwa.

Ivuga ko ababa mu bihugu by’amahanga bakunze kubeshya ko bakurikiranywe kubera impamvu za politiki cyangwa se ubwoko bwabo, ayo aba ari amatakirangoyi n’ikinyoma bigamije kuyobya ubutabera kugira ngo ibihugu barimo bireke kubohereza kubazwa uruhare rwabo muri Jenoside.

Iri tangazo rigaruka ku bihugu byanga kohereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside, rikavuga ko nta ngingo n’imwe y’ubutabera iba yubahirijwe kuko biba byirengagije ko ubusabe bw’u Rwanda bwubahirije amateko.

-4200.jpg

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascène

Rigira riti ‘Gukomeza kwanga kohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya jenoside bikorwa n’ibihugu bimwe nk’u Bufaransa, nta ngingo n’imwe igaragara y’ubutabera bishingiyeho. Ibyo ni ugupfobya ku buryo butaziguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Abamaze koherezwa kuburanira mu Rwanda ibyaha bya Jenoside bakekwaho

Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwohereje Munyagishari Bernard, Uwinkindi Jean na Ntaganzwa Ladislas, Canada yohereje Mugesera Léon; Norvège yohereza Bandora Charles naho Danemark yohereza Mbarushimana Emmanuel. Urukiko rw’uburenganzira bwa muntu rw’Ibihugu by’Iburayi rwafashe icyemezo ndakuka gisaba igihugu cya Danemark kohereza Sylvere Ahorugeze mu Rwanda.

2016-09-29
Editorial

IZINDI NKURU

Tanzania: Umuherwe Mo Dewji wari warashimuswe yabonetse

Tanzania: Umuherwe Mo Dewji wari warashimuswe yabonetse

Editorial 20 Oct 2018
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro

Editorial 30 Jun 2016
Umuhanda wa kaburimbo wari utegerejwe cyane muri Ndera watangiye gukorwa

Umuhanda wa kaburimbo wari utegerejwe cyane muri Ndera watangiye gukorwa

Editorial 03 Feb 2017
Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza ya 2021-2022 – Uko amakipe yose azahura

Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza ya 2021-2022 – Uko amakipe yose azahura

Editorial 17 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishuri Ry’Umupira w’Amaguru rya Paris Saint Germain Rirafungura mu Ukwakira i Huye
IMIKINO

Ishuri Ry’Umupira w’Amaguru rya Paris Saint Germain Rirafungura mu Ukwakira i Huye

Editorial 18 Sep 2020
Kenya amatora  ya Perezida agiye gusubirwamo
Mu Rwanda

Kenya amatora ya Perezida agiye gusubirwamo

Editorial 01 Sep 2017
Liberia: Batangiye kwishimira ko Weah wamamaye muri ruhago yatorewe kuba Perezida
POLITIKI

Liberia: Batangiye kwishimira ko Weah wamamaye muri ruhago yatorewe kuba Perezida

Editorial 28 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru