• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

  • Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle   |   30 May 2025

  • AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ?    |   29 May 2025

  • INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR   |   29 May 2025

  • Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza   |   29 May 2025

  • AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya   |   29 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»CNLG na Ibuka banenze u Bwongereza bwanze kohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside

CNLG na Ibuka banenze u Bwongereza bwanze kohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Editorial 30 Jul 2017 Mu Rwanda

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) n’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) banenze icyemze cy’Urukiko rw’ikirenga rw’u Bwongereza cyo kwanga kohereza mu Rwanda abantu batanu bakekwaho uruhare mu ri Jenoside.

Icyo cyemezo cyabangamiye ko Emmanuel Nteziryayo; Vincent Brown(Bajinya); Charles Munyaneza; Celestin Mutabaruka na Celestin Ugirashebuja bazanwa kuburanira mu Rwanda ibyaha bya Jenoside bashinjwa, rwitwaje ko nta butabera bunoze babona mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Jean-Damascène Bizimana, yabwiye The New Times ko icyo cyemezo gihabanye n’ubutabera kandi ko cyafashwe hagendewe ku mpamvu zitari zo kuko ubutabera bw’u Rwanda.

Yagize ati “ Ni icyemezo kivuguruza ibyakozwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), ibihugu byinshi by’amahanga birimo Canada, Norvège, u Buholandi, Suède na Leta Zunze Ubumwe za Amerika; byohereje abakekwaho Jenoside bakaza kuburanira mu Rwanda kandi kugeza ubu bari kubona ubutabera buri ku rwego mpuzamahanga.”

Yibukije ko Canada yohereje Dr Léon Mugesera (ubu yahawe igifungo cya burundu ku byaha bya Jenoside yahamijwe); Jean Baptiste Mugimba na Jean Bosco Iyamuremye; yanavuze ko Amerika yohereje Prof. Leopold Munyakazi.

Yanibukije ko ICTR yohereje Jean Uwinkindi, Ladislas Ntaganzwa na Bernard Munyagishari.

Bizimana yasabye ko kugira ngo birinde umuco wo kudahana, u Bwongereza bukwiye gukurikiza amasezerano mpuzamahanga agenga ibyo kuburanisha abakekwaho uruhare muri Jenoside, bukabohereza bakaza aho bakoreye ibyaha cyangwa bukababuranisha mu nkiko zabwo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, we yavuze ko mu myaka 23 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwubatse inzego zarwo zirimo n’urw’ubutabera. Yavuze ko icyemezo cy’u Bwongereza gikwiye gufatwa nko kuremereza inzira z’ubutabera no gushyigikira abakoze Jenoside.

Yagize ati “U Rwanda rufite ibikenewe byose ngo hatangwe ubutabera nyabwo ku bw’iyo mpamvu, abo bose bakekwaho uruhare muri Jenoside bagomba kuzanwa aho bakoreye ibyaha kugira ngo yaba bo n’abakorewe ibyaha bahabwe ubutabera.”

Ibyaha bishinjwa Abanyarwanda batanu urukiko rwanze kohereza

Bajinya Vincent akekwaho kuba mu itsinda ryari rifitanye isano rya hafi na Perezida Habyarimana Juvénal wari Perezida mu gutegura Jenoside no kwica Abatutsi benshi muri Kigali. Ubwo bwicanyi bwagiye bukorerwa kuri za bariyeri ku bufatanye n’interahamwe.

Bajinya yatawe muri yombi na Polisi yo mu Bwongereza kuya 28 Ukuboza 2006, nyuma y’ubusabe bwa Leta y’u Rwanda.

Bajinya yasabye ubuhungiro mu Bwongereza, mu gihugu yakoreye imyaka myinshi nk’Umuganga mu bitaro bya Praxis ndetse aza no guhindura izina rye yiyita Vincent Brown.

Mutabaruka Célestin yahoze ari Pasiteri mu itorero ry’abapantekote, aregwa kugira uruhare mu gufatanya n’interahamwe mu gutegura, guhagarikira no gushyira mu bikorwa ubwicanyi bwakorewe abasaga ibihumbi 20 barimo abagabo abagore n’abana.

Munyaneza Charles yari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Kinyamakara muri Perefegitura ya Gikongoro, na we aregwa kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside ndetse no kuyobora ibitero byagabwaga ku mugezi wa Mwogo muri Gikongoro byaguyemo abatutsi benshi.

Celestin Ugirashebuja yavutse mu 1953. Yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Kigoma muri Perefegitura Gitarama, na we aregwa gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, aho yari ayoboye. Bivugwa ko yatanze itegeko ku nterahamwe ryo kwica Abatutsi bari bajyanywe ku biro bye kuri komini, abaha n’amabwiriza yo kujya guhiga Abatutsi aho byakekwaga ko bihishe ngo bicwe.

Mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa kane, 1994, Ugirashebuja yayoboye igitero cy’abagendaga bahiga ndetse bakanafata ku ngufu abagore.Akimara kugera mu buhungiro yakomeje gutangaza amagambo abiba urwango hagati y’Abanyarwanda.

Nteziryayo Emmanuel yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Mudasomwa muri Gikongoro aregwa kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside.

Yayoboye kandi interahamwe mu bwicanyi bwabereye muri ako gace bwaguyemo abatutsi benshi. Mu Bwongereza yabayeyo yihishahisha ndetse yiyita Emmanuel Ndikumana.

Kuva mu 2011 kugeza muri Kamena 2016, binyuze mu ishami ry’Ubushinjacyaha rishinzwe gushakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi (GGFTU), u Rwanda rwateguye runohereza dosiye 493 zo mu bihugu bitandukanye, ngo abakekwaho ibyaha batabwe muri yombi, bohererezwe mu Rwanda cyangwa baburanishirizwe aho bafatiwe.

-7423.jpg

Dr. Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG

2017-07-30
Editorial

IZINDI NKURU

Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatawe muri yombi 

Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatawe muri yombi 

Editorial 07 Oct 2019
Nyuma y’amasaha 48 yemejwe n’abanyamuryango ko azakomeza kuyobora komite Olempiki y’u Rwanda, Ambasaderi Munyabagisha Valens yeguye kuri uyu mwanya

Nyuma y’amasaha 48 yemejwe n’abanyamuryango ko azakomeza kuyobora komite Olempiki y’u Rwanda, Ambasaderi Munyabagisha Valens yeguye kuri uyu mwanya

Editorial 06 Apr 2021
Afrika y’Epfo : (Xenophobic attacks) Abanya Nigeria batangiye kwicwa

Afrika y’Epfo : (Xenophobic attacks) Abanya Nigeria batangiye kwicwa

Editorial 23 Feb 2017
Tariki 23 Gicurasi 1994: Hatangiye agahenge k’amasaha 36

Tariki 23 Gicurasi 1994: Hatangiye agahenge k’amasaha 36

Editorial 23 May 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru