• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»CNLG yagize icyo ivuga kubihano byahawe Ngenzi Octavien na Barahira Tito

CNLG yagize icyo ivuga kubihano byahawe Ngenzi Octavien na Barahira Tito

Editorial 07 Jul 2016 Mu Mahanga

Tariki ya 6 Nyakanga 2016, Urukiko ruburanisha imanza rw’i Paris rwahamije icyaha cya Jenoside Ngenzi Octavien na Barahira Tito, rubakatira igihano cyo gufungwa burundu.

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yishimiye umwanzuro w’Urukiko ruca imanza rw’I Paris rwahamije ibyaha Ngenzi Octavien na Barahira Tito ku byo bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kabarondo.

Barahira Tito yabaye burugumesitiri wa Komine Kabarondo kuva mu 1977 kugeza mu 1986. Yaje gusimburwa na Ngenzi Octavien. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Barahira yabaye umuyobozi wa Electrogaz muri Kabarondo, akaba na perezida w’ishyaka rya MRND aho I Kabarondo.

Yitabiriye anayobora inama zacurirwagamo imigambi yo kumaraho Abatutsi. Yakoresheje ububasha yari afite mu gushishikariza abantu kwica Abatutsi.

Muri Mata 1994, Barahira yashyize hamwe anayobora Interahamwe zitwaje imihoro zerekeza ku kiliziya ya Kabarondo, aho abari bahahungiye bose biciwemo.

Yashishikarije abantu gukora jenoside, ayobora Interahamwe, akazigurira inzoga kugira ngo azishishikarize kwica Abatutsi. Yakanguriye Interahamwe gutangira kwica Abatutsi ashimangira ko ahandi mu bice by’igihugu ubwicanyi bwatangiye. Ni bwo ubwicanyi bwahise butangira I Nyakabungo no muri Cyinzovu.

Barahira Tito yavanguye abantu bari mu nama abagabanyamo ibice bibiri. Igice kimwe cyagiye kwica i Nyabisenga, ikindi kijya kwica muri Cyinzovu aho inama yari yabereye.

Abatutsi amagana n’amagana barishwe mu gice cya Kabarondo, bicirwa mu nzu zabo no kuri za bariyeri barwanira guhungira muri za kiliziya cyangwa bashaka kwambuka ngo bajye muri Repubulika ya Tanzaniya.

Tariki 12 Mata 1994, Barahira Tito we ubwe yishe Kabayire, Budugura Jean Damascène, Bureriya, Guido, Mwiza Françoise, Ngango Théoneste, Ruganintwari, Ntirushwamaboko François n’umuryango we. Ni we ubwe watanze itegeko ryo kwica umukecuru witwaga Mukaruhigira Joséphine wamutakambiye amusaba kutamwica amubwira ko ari umuhutukazi. Nyamara Barahira yabwirije abicanyi be kumukurikira no kumurangiriza ubuzima.

Tariki 13 Mata 1994, saa tatu za mu gitondo, Barahira Tito n’Interahamwe ze bagabye igitero bica Abatutsi barenga ibihumbi bibiri bari bahungiye muri kiliziya ya Kabarondo. Muri ubwo bwicanyi bwose bwakorewe Abatutsi, Barahira Tito yari afatanyije n’izindi nterahamwe zizwi nka: Mukasa Turatsinze,Mumvano, Mugarasi, Bigirumwami, Ntazinda, Rutanga, Rupaca, Kanonko n’abandi.

Mugenzi we Ngenzi Octavien (alias Ntaganira Jean-Marie Vianney), nawe yahoze ari burugumesitiri wa Komine Kabarondo na perezida wa MRND waho. Yasimbuye Barahira Tito kuri uwo mwanya. Nawe yayoboye ubwicanyi bwabereye muri kiliziya ya Kabarondo muri Mata 1994.

Abatutsi baturutse hirya no hino muri Perefegitura ya Kibungo, bari bizeye kubona amakiriro muri kiliziya ya Kabarondo. Ngenzi we ubwe yatwaye abicanyi. Abatutsi benshi bari baturanye nawe ndetse bamwe ari n’inshuti ze ,baramutakambiye ngo arengere ubuzima bwabo ariko yaranze akomeza kuyobora ubwicanyi.

Hagati ya Mata na Nyakanga 1994, Ngenzi Octavien yashinze ishyirahamwe ry’ubwicanyi afatanyije n’ubutegetsi bwariho n’abayobozi b’Interahamwe, yumvikanye n’ubutegetsi bwa gisivile n’ubwa gisirikare maze batanga imbunda banigisha iryo shyirahamwe kuzikoresha. We ubwe yagize uruhare mu myitozo yahawe agatsiko k’abicanyi kiswe “bataillon Simba” n’akandi kitwaga Abarinda. Ni we ubwe wari uyoboye iyo mitwe yombi kandi ku mabwiriza ye, iyo mitwe yishe Abatutsi benshi, by’umwihariko muri Komine Kabarondo no muri Perefegitura ya Kibungo muri Rusange. Nawe ubwe yari afite imbunda kandi akayobora ubwicanyi.

Ni we ubwe wicishije abitwa Edita, Muhutu, Rudasingwa, Nyirankware, Uwimpundu Vestine na Musonera Jérôme.

Yakomeje kuyobora no kugira inama Interahamwe zitwaraga gisirikare kandi yari azi neza ko nta kindi zikora atari ukwica no gusenya ibintu.

Mu kwishimira icyemezo cy’Urukiko ruca imanza rw’I Paris, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yizeyeko ubucamanza bw’Ubufaransa buzacira imanza abantu bose bakoze Jenoside mu Rwanda baba mu gihugu cy’Ubufaransa.

Byagaragaye kenshi ko ubucamanza bw’Ubufaransa bwanga kwohereza mu Rwanda abakoze jenoside bahungiye mu Bufaransa. Ubwo bucamanza bwagiye bunafata ibyemezo byo kudakurikirana abicanyi, hirengagijwe ibimenyetso simusiga biriho, nk’uko byabaye kuri dosiye ya padiri Munyeshyaka Wenceslas.

CNLG irasaba ko n’abandi bicanyi bari k’ubutaka bw’u Bufaransa bakurikiranwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

CNLG yifatanije n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe i Kabarondo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi yihanganishije abacitse ku icumu.

-3228.jpg

Dr BIZIMANA Jean Damascène
Umunyamabanga Nshingwabikorwa

2016-07-07
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri w’Intebe wa Kongo yahawe isomo ry’uko ntawe ushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose!

Minisitiri w’Intebe wa Kongo yahawe isomo ry’uko ntawe ushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose!

Editorial 19 Oct 2024
“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

Editorial 05 Nov 2024
Mu bizamini bisoza amashuli yisumbuye, ababarirwa kuri 82% nibo batsinze

Mu bizamini bisoza amashuli yisumbuye, ababarirwa kuri 82% nibo batsinze

Editorial 18 Feb 2016
Umunyarwanda Camille Nkurunziza wishwe arashwe mu bushyamirane na Polisi ya Afurika y’Epfo,  yashyinguwe

Umunyarwanda Camille Nkurunziza wishwe arashwe mu bushyamirane na Polisi ya Afurika y’Epfo, yashyinguwe

Editorial 08 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.
Amakuru

Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.

Editorial 28 Mar 2023
Abarwanyi ba RNC bitoreza muri Uganda barifashishwa mu kugirira nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.
Amakuru

Abarwanyi ba RNC bitoreza muri Uganda barifashishwa mu kugirira nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Editorial 27 Nov 2020
Pastor Ezra Mpyisi ngo Umwami Kigeli  ntiyataha atavuganye na Perezida Kagame
Mu Mahanga

Pastor Ezra Mpyisi ngo Umwami Kigeli ntiyataha atavuganye na Perezida Kagame

Editorial 04 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru