Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iragaragaza ko itishimira ko abahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatusti n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) barekurwa batarangije ibihano.
Ku munsi wa Kabiri w’Inama y’Umushyikirano, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2016, mu kiganiro ku “Kugira u Rwanda rutarangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside’, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, yagarutse ku barekuwe n’Urwego rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(MICT) rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe n’Urukiko rwa Arusha ( ICTR).
Ibyo abigarutseho nyuma y’aho Umucamanza w’uru rwego rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Theodor Meron, atangaje muri iki Cyumweru ko babiri bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafungiye muri Mali bafungurwa.
Abo ni Ferdinand Nahimana wari warakatiwe na ICTR gufungwa imyaka 30, na Padiri Emmanuel Rukundo wari warakatiwe gufungwa imyaka 23.
Umucamanza Meron yatangaje ko aba bagabo bombi yasanze bagomba kurekurwa kuko bari bamaze kurangiza 2/3 by’igihano bakatiwe, bakaba baragaragaje n’ibimenyetso byo kwitwara neza.
Dr Bizimana yagaragaje ko ubundi mu kurekura uwahamwe n’ibyaha hari ibikwiye gukurikizwa biri mu mategeko. Avuga ko Umucamanza agomba gushingira ku buremere by’icyaha yakoze, niba uwo muntu yaragaragaje kwihana, iya gatatu akagomba kubanza kugisha inama Guverinoma y’u Rwanda.
Dr Bizimana yagize ati “Uburemere bw’icyaha ntabureba.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) yavuze ko icyo kibazo cyo kurekura abahamijwe ibyaha, hatitawe ku buremere bwabyo ari ikibazo gikomeye igihugu kigomba gusuzuma.
Umucamanza w’uru rwego rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Theodor Meron