Hashize iminsi icyenda igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo gitangaje ko Col. Michel Rukunda wari mu bakuru muri izi ngabo muri teritwari ya Walikale yatorotse. Uyu musirikare wamaze kwitwa umwanzi w’igihugu, ku nshuro ya mbere atanze ubutumwa nyuma yo gutoroka, yatangaje ko yagiye kwifatanya n’abaturage batereranwe.
Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika nyuma y’aho amakuru acicikanye amushinja kwihuza n’umutwe wa Gumino uvugwaho kwifatanya n’umutwe wa P5 urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Muri iki kiganiro, Col. Makanika ahakana ibyo ashinjwa, avuga ko atashoboye gukomeza kwihanganira uburyo abaturage badafite kirengera bakomeje kwicwa, bagabwaho ibitero. Ati: “Naje gufatanya n’abaturage, atari abanyamulenge gusa, abari mu kaga ko kwicwa urubozo, gutotezwa, kuvanwa mu byabo no kwicwa n’imitwe y’abanyamahanga irimo Red Tabara na FOREBU.”
Ku bijyanye gufatanya na P5 mu kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, Col. Makanika avuga ko nta mutwe yagiye kurema kandi ngo uretse no kuba umwanzi w’u Rwanda, si n’umwanzi wa Congo, ababivuga ngo bafite icyo bashingiyeho kibafitiye inyungu.
Hashize igihe abiganjemo Abanyamulenge batuye muri Minembwe mu misozi ya Uvira ndetse no muri Fizi mu majyepfo y’uburasirazuba bagabwaho ibitero n’imitwe irangajwe imbere na Mai Mai Yakutumba. Barishwe, batwikirwa amazu, banyagwa inka zabo, abandi bava mu ngo bari batuyemo. Byagezeho aho ubu bwicanyi bugereranwa na jenoside, Abanyamulenge baratabarizwa ngo amahanga agire icyo akora ariko ntibyagira icyo bitanga.
Nyuma gato ya tariki 8 Mutarama 2020, i Mulenge byatangajwe ko hari igitero cyongeye kubura cyagabwe na Mai Mai Yakutumba nk’uko byatangajwe n’umudepite ukomoka i Mulenge, Me Moïse Nyarugabo. Hari ikindi gitero cyagabwe muri aka gace tariki ya 13 Mutarama 2020.
Ubutumwa bwatambutse butabariza Abanyamulenge ndetse n’amafoto yashyizwe hanze agaragaza ubwicanyi bubakorerwa byakabaye impamvu ituma amahanga ahaguruka, akajya kubatabara niba koko leta ya RD Congo idashobora kubikora. Mu gihe bitabaye ibyo, Abanyamulenge ubwabo bari mu nzego zitandukanye zirimo n’izikomeye mu gihugu, bifatanyije n’abandi bafite umutima wo gutabara bashobora kwifatanya na Col. Rukunda bakarinda ubuzima bw’abaho n’ubwo byagereranwa no kwigomeka.