Nyuma yo gutorerwa kuyobora Umuryango w’ Ibihugu bikoresha ururimi rw’ Igifaransa(OIF), Louise Mushikwabo yatangiye gushimira abamushyigikiye ndetse aniyemeza kuzaba hafi agace ka Afurika yo hagati.
Ibi yabitangaje ubwo yageraga muri Congo-Brazaville, agira ati” Muri manda yanjye nzaba hafi Afurika yo hagati kuko yashyigikiye kandidatire yanjye niyo mpamvu muzambona kenshi muri aka karere ndushaho guteza imbere uyu muryango wacu”.
Mushikiwabo uzatangira umurimo muri Mutarama 2019, yashimangiye ko afatanyije n’ ibihugu bigize uyu muryango bashobora kurushaho gukora neza babitangiriye mu yindi miryango yo mu Karere ndetse banabifashijwemo na Loni, nk’ uko yari yanabitangaje ubwo yatorwaga kuyobora OIF.
Louise Mushikiwabo uherutse gutorerwa kuyobora OIF i Erevan muri Arménie arateganya kugirana ibiganiro na Perezida Dennis Sassou N’ guesso mu Mujyi wa Oyo uri ku bikometero 400 uturutse mu Mujyi wa Brazza Ville, nk’ uko bitangazwa na JA.
Agace ka Afurika yo Hagati bakunze kwita Bassin du Congo mu rurimi rw’ igifaransa gatuwe na miliyoni nyinshi z’ abantu ndetse gafite ubwuso bungana na metero kare miliyoni 3.