• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Editorial 11 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, POLITIKI

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko kimwe mu byatuma umugabane wa Afurika utera imbere ari uko ibihugu byose byakoroshya urujya n’uruza, abaturage bakabasha gucuruza no guhahirana.

Yabivugiye mu nama ya gatanu ku ishoramari muri Afurika, iri kubera i Brazzaville muri Repubulika ya Congo.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda byamaze koroshya uburyo bwo kubona Visa, avuga ko ari ikintu cyiza cyane, ariko ko ibihugu bya Afurika bikeneye gukorera hamwe ku buryo bwihuse, bikagaragaza ko urujya n’uruza muri Afurika ari ibishoboka.

Yagize ati “Abantu ntibacuruza cyangwa ngo bahahe batabasha kugenderana. Abaturage bacu bakeneye kugenda bakareba Afurika ikorera hamwe, noneho na bo bakaboneraho kuganira no kungurana ibitekerezo”.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye Banki y’isi ndetse na Banki y’iterambere y’Ubushinwa kubera mikoranire myiza ituma hakomeza kubaho kwita ku bikenewe mu ishoramari, ry’akarere no ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika yahawe umugisha utagereranywa, by’umwihariko ku kuba ifite abaturage bakora cyane, abaturage baciriritse benshi, abagore n’abagabo baminuje kandi biteguye gufata amahirwe yose yabasha kugerwaho kuri uwo mugabane.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite byinshi byo gukora imbere, kugira ngo habe hari icyizere ko ubukungu bwayo bugaragara neza.

Atanga urugero rwa mbere, Perezida Kagame yavuze ko isoko rusange rya Afurika ubu rigeze ku cyiciro cyo gushyirwa mu bikorwa, bikaba bisobanura ko ari amahirwe y’inyongera atarigeze abaho ku Banyafurika.

Perezida Kagame yauze ko mu gihe ibihugu byateye imbere mu nganda ari byo bifite amahirwe yo kugurisha ibyo byakoze, ibihugu bidafite inganda ziteye imbere bishobora kungukira mu guhuza indangagaciro z’akarere, nk’ahantu higanje ubuhinzi, bikaba bishobora kungukira mu kwihuza bikihaza mu biribwa bikenewe.

Agira ati “Isoko rusanjye rya Afurika kandi ryitezweho guhuza imico, kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi wapfaga ubusa ijye ubyazwa umusaruro. Ni ahacu kugaragaza uburyo tubyihutisha”.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko umugabane wa Afurika ukennye ku bikorwa remezo bihuza uturere, ibyo na byo bikaba ari imbogamizi ku micungire, ikoreshwa rya interineti ridahagije, ndetse n’uburyo bwo kwishyura bukiri bukeya.

Nubwo ibi byose byamye ari inzitizi ku iterambere ariko, Perezida Kagame asanga bikwiye kugaragara nk’amahirwe y’ishoramari kuri Leta no ku bikorera.

Ati “Muri make, Afurika yakererewe kwinjira muri iyi gahunda. Ariko nta mpamvu tutafatira aho bigereye, tugafatanya kugira ngo turenge izo nzitizi. Ibihugu bya Afurika biri kugaragaza bimwe mu bisubizo nka ‘Smart Africa Alliance’ ubu ihuje ibihugu 24 bigize hafi ½ cy’abatuye umugabane wa Afurika”.

Perezida Kagame yasoje asaba ibihugu bya Afurika gukomeza kugira imyumvire myiza ku rubyiruko rwa Afurika, rugahabwa uburezi, ubumenyi, no gufashwa mu ishoramari no mu guhanga udushya.

Yasabye kandi urubyiruko kubona umugabane wa Afurika nk’ahantu ho gukorera ibishoboka mu bucuruzi kandi bagahabwa ubushobozi bwo kuganira ku hazaza habo.

Inama ya mbere yabereye Addis Ababa muri Ethiopia muri Kamena 2015, iya kabiri ibera Guangzhou mu Bushinwa muri Nzeri 2016, iya gatatu yabereye i Dakar muri Sénégal muri Nzeri 2017, iya kane ibera i Changsha mu Bushinwa muri Nzeri 2018.

 

Iyi nama iriga uko hakongerwa ishoramari ku mugabane wa Afurika

 

Perezida wa Angola, João Lourenço, Perezida Kagame na Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville

 

Abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bakomeye bitabiriye iyi nama

 

Perezida wa Congo Brazzaville, Dennis Sassou Nguesso

 

Perezida wa RDC, Tshisekedi ageza ijambo ku bitabiriye inama

 

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat

 

Perezida Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika ufite amahirwe yo guteza imbere ubukungu

 

Perezida Tshisekedi na Kagame basuhuzanya

 

Perezida Kagame na Dennis Sassou Ngueso

 

 

Src : KT

2019-09-11
Editorial

IZINDI NKURU

Gen. Alexis Kagame aremeza ko nta ntambara iri kubutaka bw’u Rwanda, Usibye Ibihuha

Gen. Alexis Kagame aremeza ko nta ntambara iri kubutaka bw’u Rwanda, Usibye Ibihuha

Editorial 07 Sep 2018
Perezida Kagame arasaba ubufatanye na bagenzi be kugira ngo intego za SDG Center for a Africa zigerweho

Perezida Kagame arasaba ubufatanye na bagenzi be kugira ngo intego za SDG Center for a Africa zigerweho

Editorial 20 Sep 2016
Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda  guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi kubidukikije

Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi kubidukikije

Editorial 05 Jun 2018
Iterambere ntirishoboka nta mutekano- Kagame

Iterambere ntirishoboka nta mutekano- Kagame

Editorial 05 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Museveni arashinjwa gutunganya zahabu yambuwe Abayahudi mbere y’uko bicwa muri Jenoside yabakorewe

Editorial 26 Jun 2019
Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe
Amakuru

Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe

Editorial 24 May 2024
Amafoto – Bwa mbere mu mateka, VAR yatangiye gukoreshwa mu Rwanda ihereye muri Sitade Amahoro
Amakuru

Amafoto – Bwa mbere mu mateka, VAR yatangiye gukoreshwa mu Rwanda ihereye muri Sitade Amahoro

Editorial 27 Jan 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru