Igisirikare cya Congo cyashyikirije u Rwanda abasirikare babiri ba RDF bafashwe binjiye ku butaka bwa Congo mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere, bakaba barafatiwe hafi y’ikibuga cy’indege cya Goma.
Umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyaruguru akaba avuga ko aba basirikare b’u Rwanda babiri binjiye ku butaka bwabo bafite intwaro, ndetse n’ibikoresho by’itumanaho bizwi nk’ibyombo.
Uyu muvugizi, Major Guillaume Ndjike, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, ‘AFP’ ko aba basirikare bafatiwe kuri metero 500 uvuye ku kibuga k’indege cya Goma bafite imbunda ebyiri n’ibyombo.
Yongeyeho ko Ndjike kuba basubije u Rwanda aba basirikare nta kibazo bafite ari ukugira ngo bereke umuryango mpuzamahanga ko bubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu mpuzamahanga.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent nawe akaba yemeje aya makuru avuga ko bakiriye abasirikare b’u Rwanda bari binjiye muri Congo.
Usibye aba basirikare b’u Rwanda bisanze ku butaka bwa Congo, u Rwanda narwo rwagiye kenshi rusubiza Congo abasirikare bayo bagiye binjira mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho kenshi bavuga ko baba bibeshye ku mipaka.