Espagne yigobotoye Maroc bigoranye naho Cristiano Ronaldo ahusha penaliti yari guha Portugal amahirwe yo kuyobora itsinda B kuri uyu wa Mbere mu mikino y’Igikombe cy’Isi kigeze ku munsi wa nyuma mu matsinda aho amakipe ari kurwana ku mahirwe yayo ya nyuma andi ahanganira kuzamuka muri 1/8 ari aya mbere.
Bitandukanye no mu mikino yabanje aho buri umwe wabaga ukwawo, mu rwego rwo kwirinda ko habaho amanyanga imikino yose y’umunsi wa nyuma muri buri tsinda yatangiye kubera isaha imwe.
Espagne itaragaragaza igitinyiro yari ifitiwe mbere y’irushanwa, yanganyije na Maroc bigoranye ibitego 2-2 kuri Kaliningrad Stadium imbere y’abafana 33,973 mu mukino watangiye saa 20 :00 kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena.
Maroc yari itaratsinda umukino n’umwe, niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 14 ku gitego cya Khalid Boutaib, cyishyurwa na Isco ku wa 19, Youssef En-Nesyri atsindira Maroc icya kabiri ku munota wa 81, umukino ugera ku munota wa 90 iyi kipe ya Afurika icyizeye intsinzi ariko mu nyongera icyishyurwa na Iago Aspas.
Ku rundi ruhande, Portugal yasabwaga gutsinda igahita iyobora itsinda B, yari ihanganye na Iran kuri Mordovia Arena maze Ricardo Quaresma ayitsindira igitego cya mbere ku munota wa 45 ibona na penaliti yari gutuma yizera intsinzi ku wa 53 gusa Cristiano arayihusha, ku munota wa nyuma Iran nayo ibona penaliti iterwa neza na Karim Ansarifard umukino urangira ari 1-1 bituma izamuka ari iya kabiri inyuma ya Espagne.
Mu itsinda A ari naryo ryabanje gukina saa 16 :00, umukino wari ukomeye wagombaga guhuza Uruguay n’u Burusiya, ibihugu byombi byari byaramaze kwizera itike ya 1/8 bikaba byishakagamo igomba kuriyobora.
Uruguay ikomeje kugaragaza imbaraga nyinshi muri iri rushanwa, yatsinze uyu mukino ku bitego bitatu ku busa harimo icya Luis Suarez ku munota wa 10, icyitsinzwe na Denis Cheryshev w’u Burusiya ku wa 23 n’icya Edinson Cavani ku wa 90 ariko u Burusiya bukaba bwakinnye ari abakinnyi 10 iminota hafi 54 kuko Igor Smolnikov yahawe ikarita itukura.
Mu gihe Uruguay yazamutse ifite amanota yose nta mukino n’umwe itsinzwe, u Burusiya bukaba ubwa kabiri, Misiri yananiwe no gutsinda Arabia Saudite ngo itahe ari iya gatatu.
Iyi kipe yari muri eshanu zaserukiye Afurika, niyo yabanje gufungura amazamu ku gitego cya Mohamed Salah ku munota wa 22 inagobokwa n’umunyezamu Essam El Hadary wakuyemo penaliti ya Arabia Saudite ku wa 41.
Amakosa y’abakinnyi ba Misiri yatumye Arabia Saudite ibona penaliti ya kabiri nyuma y’iminota itatu, iterwa neza na Salman Al-Faraj, umukino ugana ku musozo ku munota wa 90, Salem Al-Dawsari anatsinda igitego cya kabiri cyatumye Salah na bagenzi be bataha nabi.
Kuri uyu wa Kabiri saa 20 :00 hategerejwe cyane umukino uhuza Nigeria na Argentine zishakamo ikipe igomba kuzazamukana na Croatia, Messi na bagenzi be bageze ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Isi giheruka bakaba basabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo bagire amanota ane mu gihe no kunganya byatuma Nigeria ikomeza.
Imikino itegerejwe kuri uyu wa Kabiri
Saa 16:00: Australia vs Peru
Saa 16:00: Denmark vs u Bufaransa
Saa 20:00: Iceland vs Croatia
Saa 20:00: Nigeria vs Argentina