• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Davido wahawe BET Award yunamiye umwana wa D’Banj wishwe n’amazi

Davido wahawe BET Award yunamiye umwana wa D’Banj wishwe n’amazi

Editorial 27 Jun 2018 SHOWBIZ

Davido wo muri Nigeria yahawe igihembo gikomeye cya BET Award nk’uwahize abandi mu cyiciro cya ‘Best International Act’ cyari gihataniwe n’abo muri Afurika n’u Burayi.

Ibihembo byatanzwe ku bantu mu byiciro binyuranye birimo umuziki, sinema na siporo, bitangwa kandi bigategurwa na Televiziyo ya BET(Black Entertainment Tv) ari naryo zina byahawe.

Iby’uyu mwaka byatanzwe mu muhango ukomeye wabereye muri Microsoft Theater
Ku itariki ya 24 Kamena 2018.

CNN yatangaje ko mu kwakira iki gihembo, Davido yavuze amagambo akomeye aho yibanze cyane mu gushishikariza abahanzi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bihugu byo ku yindi migabane ‘kuyoboka Afurika bagafatanya n’abahanzi bahakomoka’.

Yagize ati “Ndababwiza ukuri bantu mwe, nimuze muri Afurika murye amafunguro yaho, mwambare imyenda yahoo. Uyu muhanzi wakunzwe cyane muri ’If’, ’Fia,’ n’izindi, yongeyeho ati “Umugabane wanjye wagiriwe umugisha wo gutuma abantu bo mu yindi mico bagira ibyo bahindura.”

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa David Adeleke, yahigitse abahanzi barimo uwo muri Nigeria Tiwa Savage, Stormzy[u Bwongereza] ndetse na Fally Ipupa wo muri Congo. Iki gihembo agihawe ku nshuro ya kabiri nyuma y’ikindi yafashe mu 2014.

Mu ijambo yavuze yakira iki gihembo, Davido yunamiye umwana wa D’Banj uherutse kwitaba Imana aguye mu mazi ya piscine iri mu rugo rw’uyu muhanzi. Yavuze ko biteye agahinda ndetse asaba mugenzi we gukomera muri ibi bihe by’akababaro.

Ku nshuro ya mbere, igihembo kigenerwa umuhanzi wahize abandi hanze ya Amerika [Best International Act Award] cyatangiwe mu ruhame nk’uko byagendaga mu bindi byiciro mu gihe mu myaka yatambutse cyatangirwaga hanze y’ahabera ibirori mu muhango wabaga mbere y’amasaha agera kuri atanu ngo ibirori nyir’izina bitangire.

Ibi, abahanzi benshi bamaze kubaka izina muri Afurika barabirwanyije cyane. Wizkid wo muri Nigeria yabyikomye kenshi ndetse mu 2015 yanze kwitabira ibi bihembo avuga ko ‘bisuzuguza umuhanzi wa Afurika kurusha uko bimuteza imbere’, mugenzi we Fuse ODG, umunya-Ghana ukorera umuziki mu Bwongereza na we yabyamaganiye kure ndetse yanga kubyitabira icyo gihe.

Uko imyaka yagiye ishira, ibi byakorerwaga Abanyafurika byakomeje gufatwa nk’agahomamunwa ndetse byatumaga abenshi mu batumirwaga muri BET barangaga kujyayo kubera uburyo bahezwaga hanze y’inzu yaberagamo ibirori.

Kuri iyi nshuro hajemo impinduka ikomeye ndetse abahanzi bo ku Mugabane wa Afurika n’u Burayi bahurijwe mu cyiciro kimwe. Mu baserukiye Afurika harimo Cassper Nyovest n’itsinda Distruction Boyz [bo muri Afurika y’Epfo], Davido na Tiwa Savage[bo muri Nigeria], Fally Ipupa[Congo].

Abo mu Burayi harimo Booba, Niska na Dadju [bo mu Bufaransa] hanyuma hakaza Stefflon Don, J Hus ndetse na Stormzy bo mu Bwongereza.

Urutonde rurambuye rw’abahawe ibihembo bya BET Awards 2018:

— Video of the year: Drake

— Best male R&B/pop artist: Bruno Mars

— Best female R&B/pop Artist: Beyonce

— Best male hip hop artist: Kendrick Lamar

— Best female hip hop artist: Cardi B

— Best new artist: SZA

— Album of the year: “DAMN.” Kendrick Lamar

— Best group: Migos

— Best gospel/inspirational award: Lecrae featuring Tori Kelly

— Best collaboration: DJ Khaled, Rihanna and Bryson Tiller, “Wild Thoughts”

— YoungStars award: Yara Shahidi

— Viewers’ choice award: Cardi B, “Bodak Yellow”

— Video director of the year: Ava DuVernay

— Best actor: Chadwick Boseman

— Best actress: Tiffany Haddish

— Best movie: “Black Panther”

— Sportswoman of the year: Serena Williams

— Sportsman of the year: LeBron James

— Humanitarian award: Naomi Wadler, Mamoudou Gassama, Justin Blackman, Shaun King, Anthony Borges and James Shaw Jr.

— Lifetime achievement award: Anita Baker

— Ultimate Icon Award: Debra Lee

— BET HER award: Mary J. Blige

— Best international act: Davido (Nigeria)

 

2018-06-27
Editorial

IZINDI NKURU

Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Editorial 16 May 2021
Mu Mujyi wa Kigali habereye igitaramo cy’urwenya cyabereye mu modoka(AMAFOTO)

Mu Mujyi wa Kigali habereye igitaramo cy’urwenya cyabereye mu modoka(AMAFOTO)

Editorial 25 Mar 2018
Mahombi wamamaye mu ndirimbo “Coconut Tree” ari mu Rwanda aho aje kwitabira imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League BAL.

Mahombi wamamaye mu ndirimbo “Coconut Tree” ari mu Rwanda aho aje kwitabira imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League BAL.

Editorial 15 May 2021
Dore Amafoto Agaragaza Umukobwa w’ umunyamakuru Nyarwanda Wambara Ijipo Ngufi Kurusha Abandi Mu Rwanda

Dore Amafoto Agaragaza Umukobwa w’ umunyamakuru Nyarwanda Wambara Ijipo Ngufi Kurusha Abandi Mu Rwanda

Editorial 10 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo
HIRYA NO HINO

Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo

Editorial 26 Jun 2019
Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo
Amakuru

Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Editorial 30 Jul 2025
Amateka ya Capt Mbaye Diagne, wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines
ITOHOZA

Amateka ya Capt Mbaye Diagne, wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Editorial 01 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru