Abagize inama y’ubutegetsi ya Ferwafa bandikiye umuyobozi wa Ferwafa bamusaba gutanga ibisobanuro by’amafaranga yashyize kuri konti ye kandi atayagenewe.
Muri iki gitondo ni bwo hatangiye gucicikana amakuru y’uko Umuyobozi wa Ferwafa Nzamwita Vincent de Gaulle yashinjwe na bagenzi be bayoborana iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru gukoresha umutungo wa Ferwafa mu nyungu ze bwite, ndetse anahabwa amasaha 48 ngo abe yamaze gutanga ubusobanuro.
Nyuma yo kubona iyi baruwa Umuyobozi wa Ferwafa yandikiwe, Kigali Today dukesha iyi nkuru yagiranye ikiganiro gito na Visi Perezida w’iri shyirahamwe Kayiranga Vedaste, yavuze ko iyi baruwa bamaze kuyoherereza umuyobozi wa Ferwafa, ikaba yagombaga kumugeraho muri iki gitondo, nyuma bakazamenya ikigomba gukorwa kuri iki kibazo.
“Uwandikiwe iyi baruwa yayibonye muri iki gitondo, ni twe twayanditse, dukorana inama inshuro nyinshi, aha twagiraga ngo tunungurane inama tutazasigara tubazwa ibintu by’amakosa birimo gukoresha umutungo wa Ferwafa nabi, ubwo nitumara kwicara tukaganira nib wo tuzamenya icyo gukora”
Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa Umuyobozi wa Ferwafa ngo yigeneye amafaranga angana na 20 000 $ (ibihumbi makumyabiri) ahwanye na 16 760 000 Frw, aya akaba ari amafaranga yari agenewe Perezida wa Ferwafa mu gihe cy’umwaka w’ingengo y’imari utangira 1/07/2017 kugeza 30/06/2018
Muri yi baruwa kandi, aba bayobozi basanzwe bayoborana na Nzamwita Vincent de Gaulle bavuga ko n’ubundi uyu muyobozi wabo yakomeje kugaragaza imikoranire idahwitse n’abo bakomeje kuyoborana iri shyirahamwe.
Ibaruwa Umuyobozi wa Ferwafa yandikiwe
De Gaulle nawe yanditse asaba ko ayo mafaranga yashyirwa kuri Konti ye, anabamenyesha ko imisoro izishyurwa na Ferwafa
Nzamwita Vincent de Gaulle
Biteganyijwe ko tariki 10/09/2017 ari bwo hazatorwa Umuyobozi wa Ferwfafa aho Nzamwita Vincent de Gaulle azaba ahanganiye na Mwanafunzi Albert usanzwe ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa.
Source : KT