• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Demokarasi yanyu irababereye, nimuyigumanire, twe muduhe amahoro”-Tito Rutaremara abwira ba mpatsibihugu

“Demokarasi yanyu irababereye, nimuyigumanire, twe muduhe amahoro”-Tito Rutaremara abwira ba mpatsibihugu

Editorial 18 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda

Nk’uko bisanzwe mu gihe cy’amatora mu Rwanda, usanga ba mpatsibihugu bajiginywa, ahanini bababajwe n’uko nta maraso ameneka nk’uko bigenda ahandi mu bihe nk’ibi.

Ba Barajiginywa babura icyo batuka inka bati” dore icyo gicebe cyayo”. Amahitamo y’Abanyarwanda bakayasiga icyasha, ngo kuko batumva ukuntu Perezida Kagame atorwa ku majwi hafi 100%!

Ariko se, uretse ishyari n’urwango bafitiye Abanyarwanda na Perezida wabo, ubundi abo” barimu ba demokarasi” bifuza ko uwatowe atagomba kurenza amajwi angahe?

Umwe mu bongeye kubura ibitotsi kubera itorwa rya Perezida Kagame, ni Umunyamerika Kenneth Roth wigeze kuyobora “Human Rights Watch”, igikoresho cyo kurya ruswa no gutoteza “insina ngufi”, kurusha uko ari umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, nk’uko ubyiyita.

Kuri “ntamunoza” Kenneth Roth, ngo amajwi 99.18 Perezida Kagame yegukanye, ni ikimenyetso cy’uko nta demokarasi iba mu Rwanda! Ntitwiriwe tubaza Kenneth Roth niba demokarasi ari ukurasa umukandida, nk’uko iwabo muri Amerika baherutse kurasa Donald Trump ubwo yiyamamarizaga muri Leta ya Pennsylvania, ku bw’amahirwe Imana igakinga ukuboko.

Umusaza Tito Rutaremara uzi neza politiki zo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi(Amerika n’Uburayi), ntiyihanganiye amahomvu ya Kenneth Roth n’abandi batekereza nkawe. Abinyujije ku rubuga rwe rwa”X, Muzehe Rutaremara yagarutse ku nenge zikabije ziba mu byo abanyaburayi n’Amerika bita demokarasi, abasaba kubyigumanira, kuko birimo byinshi bibi cyane tutifuza iwacu.

Tuvuze muri make ibikubiye mu butumwa bwa Muzehe Tito Rutaremara, yagaragaje ko mu Burayi n’Amerika abaturage batitabira amatora, kuko abiyamamaza bababeshya imishinga myinshi ariko itazigera ishyirwa mu bikorwa. Ibyo bituma abaturage bumva gutora abanyabinyoma ari uguta igihe, amatora akitabirwa ku kigereranyo gito cyane, kandi nabwo abajya gutora babanje guhabwa ruswa. Nguko uko nko muri Amerika udashobora gupfa kuba umutegetsi wo hejuru udakomoka mu muryango w’abaherwe, kuko kwiyamanaza bisaba guha cyangwa kwizeza ibyamirenge abazatora.

Twibutse ko mu Rwanda amatora tuvuyemo yitabiriwe ku kigero kiri hejuru ya 98%.

Kubera cya kinyoma cyo kwiyamamaza, abatowe ntibatinda ku butegetsi kuko bahita bakurwaho icyizere. Ibyo nibyo bo bita “alternance”(gusimburana ku butegetsi), kandi mu by’ukuri ari amaburakindi. Muri Afrika umuyobozi utinze ku butegetsi byitwa igitugu, kabone n’iyo abaturage baba bakimubonamo ubushobozi.

Mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi, n’ubonye amajwi 14%, nta kibazo aba Perezida cyangwa minisitiri w’intebe. Iwacu Perezida yegukana amajwi y’abemerewe gutora hafi ya bose, aho kubibonamo icyizere gisesuye afitiwe n’abo ayobora, bikaba ari byo bita inenge.

Mu myumvire ya Kenneth Roth n’abandi nka we, demokarasi bisobanuye akajagari, gutukana, gusenya, kwicana, n’ibindi bikorwa bigayitse. Mu Rwanda demokarasi yacu irimo ubwumvikane n’ubworoherane, ubumuntu, ikinyabupfura n’izindi ndangagaciro, ba Keneth Roth bayita “igitugu cya Kagame na FPR”. Ntako bisa kuba “MUTUKWABUGABO”

Kugirango witwe intangarugero muri demokarasi, ugomba kuyorera iyo myanda yose, ukamira bunguri ibyo abo banyaburayi n’Amerika bagutamitse, nta gushungura.

Ubu ni ubundi bukoloni bushya. Iyo wanze gusakuma ayo mafuti yabo, bagukangisha kugufatira ibihano. Nyamara baba bashaka ko ukomeza kuba inkomamashyi, bakabona urwaho rwo kugukandamiza no kugusahira.

Nk’uko Muzehe Tito Rutaremara ndetse n’abandi bafite ubushishozi badasiba kubisobanura, mu Rwanda twahisemo demokatasi ishingiye ku muco n’amateka yacu. Ntawe tugomba kubisabira imbabazi, ntibinakwiye gufatwa nko kwigomeka. Oya! Uzatubanira mu bwubahane tuzamubera inshuti zidahemuka.

Uzagambirira kuturangaza no kudusubiza mu icuraburindi we arata igihe, kuko burya si huno. Uwo tuzamwima amatwi dukore ibyo tubona biri mu nyungu zacu, ntawe tubangamiye.

Uzarenga wa murongo utukura, we tuzamwereka ko ya nsina yitaga ngufi yabaye ndende, ku buryo ubu ikoma ryayo atapfa kurishyikira.

2024-07-18
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 01 Apr 2019
Umuheto woshya umwambi bitazajyana, rimwe mu masomo intambara yo muri Ukraine ikwiye gusigira abizezwa inkunga mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda!

Umuheto woshya umwambi bitazajyana, rimwe mu masomo intambara yo muri Ukraine ikwiye gusigira abizezwa inkunga mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda!

Editorial 03 Mar 2022
Perezida Kagame yashimangiye gahunda y’u Rwanda yo guca plastique zikoreshwa rimwe

Perezida Kagame yashimangiye gahunda y’u Rwanda yo guca plastique zikoreshwa rimwe

Editorial 10 Jun 2018
Munyantwari Alphonse wayoboye intara y’Amajyepfo n’iy’i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC

Munyantwari Alphonse wayoboye intara y’Amajyepfo n’iy’i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC

Editorial 28 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore bimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza umuhungu wakunze, n’utangira kubyibonaho uzamenye ko uri mu rukundo
HIRYA NO HINO

Dore bimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza umuhungu wakunze, n’utangira kubyibonaho uzamenye ko uri mu rukundo

Editorial 28 Feb 2017
Chaka Chaka anyotewe no kumenya byinshi ku muziki wo mu Rwanda
Mu Rwanda

Chaka Chaka anyotewe no kumenya byinshi ku muziki wo mu Rwanda

Editorial 06 May 2017
Abatari bake bahanze amaso icyo Zuma avuga ku cyemezo cya ANC cyo kumweguza
POLITIKI

Abatari bake bahanze amaso icyo Zuma avuga ku cyemezo cya ANC cyo kumweguza

Editorial 14 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru