• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Denmark: Twagirayezu uregwa Jenoside araburana ku koherezwa mu Rwanda

Denmark: Twagirayezu uregwa Jenoside araburana ku koherezwa mu Rwanda

Editorial 08 Jan 2018 Mu Mahanga

Kuri uyu wa mbere Urukiko rwo muri Denmark rurumva Wenceslas Twagirayezu mu rubanza aho atanga impamvu z’uko yumva atakoherezwa mu Rwanda kuburanishwa ku ruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu byahoze ari Komini Rubavu, Mutura na Rwerere.

Itangazo ryasohowe n’Ubushinjacyaha muri kiriya gihugu umwaka ushize ryatangaje ko Twagirayezu agomba gukurikiranwa n’ubutabera kubera ibyaha bifitanye isano na Jenoside u Rwanda rumushinja ko yagizemo uruhare.

Iryo tangazo rigira riti: “Hari umugabo w’imyaka 49 ubuyobozi bw’u Rwanda bushinja ko yagize uruhare mu rupfu rw’abantu barenga 1000 biciwe mu Rwanda muri 1994. Ikibazo tugomba kubanza kwigaho ni ukumenya niba umuturage ufite ubwenegihugu bwacu yakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.”

Mu itangazo banzuye ko ibimenyetso bifatika byerekana ko Wenceslas Twagirayezu ashobora koherezwa mu Rwanda kuburanishirizwayo.

Twagirayezu yabonye ubwenegihugu bwa Danmark muri 2004 nyuma yo kugera muri kiriya gihugu mu 2001.

Kugeza ubu yakoraga muri kimwe mu bigo by’ikoranabuhanga muri kiriya gihugu.

Atuye mu gace ko mu Majyaruguru ya Copenhagen kitwa Smørum akaba yunganirwa mu mategeko na Bjørn Elmquist.

Ubushinjacyaha muri Denmark buvuga ko Wenceslas Twagirayezu yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gace kahoze ari Gisenyi muri Komini za Mutura na Rwerere.

Yari akuriye ishyaka rya CDR muri Segiteri Gacurabwenge, ishyaka rikaba ryaragize uruhare rutaziguye mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu hose. Yabaye kandi umwarimu mu kigo cy’amashuri kitwaga Ecole Primaire Amajyambere.

 

2018-01-08
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa zirenga 600 zari zarabuze

Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa zirenga 600 zari zarabuze

Editorial 23 Oct 2016
Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame

Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame

Editorial 03 Dec 2021
Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko

Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko

Editorial 08 Sep 2022
Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika

Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika

Editorial 22 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ITANGAZAMAKURU : RMC yahagaritse umunyamakuru Niyonambaza Assoumani imwambura n’ikarita
Mu Rwanda

ITANGAZAMAKURU : RMC yahagaritse umunyamakuru Niyonambaza Assoumani imwambura n’ikarita

Editorial 01 Mar 2017
Tecno yashyize ku isoko telefoni nshya Camon X na Camon X Pro zizanye ikoranabuhanga rigezweho
IKORANABUHANGA

Tecno yashyize ku isoko telefoni nshya Camon X na Camon X Pro zizanye ikoranabuhanga rigezweho

Editorial 28 Apr 2018
Uwari Gitifu w’Akarere ka Gisagara yasezeye ku kazi
ITOHOZA

Uwari Gitifu w’Akarere ka Gisagara yasezeye ku kazi

Editorial 29 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru