• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Diamond ushinjwa gusakaza amashusho y’ubusambanyi yarekuwe by’agateganyo

Diamond ushinjwa gusakaza amashusho y’ubusambanyi yarekuwe by’agateganyo

Editorial 18 Apr 2018 HIRYA NO HINO

Diamond Platnumz ari mu bibazo bikomeye nyuma y’amashusho yasakaje arimo gusomana n’umukobwa umunwa ku wundi, yatawe muri yombi kuwa Mbere atangira gukorwaho iperereza.

Ifungwa rya Diamond ryamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Mata 2018 ubwo Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania yari yateranye ivuga ku kibazo kibangamiye igihugu kubera imbuga nkoranyambaga.

Minisitiri w’Umuco, Imikino n’Imyidagaduro muri Tanzania, Harrison Mwakyembe yahise abwira Inteko Ishinga Amategeko ko “leta yatangiye guhana abashyira ku mbuga nkoranyambaga ibibangamiye ubuzima bw’igihugu”. Yavuze ko ‘Diamond ari umwe mu batangiye gukurikiranwa’.

Diamond yafashwe na Polisi ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki ya 16 Mata, yakozweho iperereza ndetse akorerwa dosiye. Kuri uyu wa Kabiri yaraye arekuwe gusa ngo ‘azakomeza gukurikiranwa ari hanze’.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Dar es Salaam, Lazaro Mambosasa yabwiye TBC ko Diamond afatwa yashyikirijwe polisi atangira gukorwaho iperereza nyuma baza kumurekura by’agateganyo.

Yongeyeho ko dosiye ye igiye gukurikiranwa hanyuma azashyikirizwe urukiko. Yagize ati “Yafashwe kugira ngo abazwe na polisi, yabajijwe […] Iperereza nirirangira tuzamushyikiriza urukiko.”

Diamond na Nandy bakurikiranyweho gusakaza amashusho yica umuco wa Tanzania

Kuri uyu wa Kabiri, Diamond yagaragaye ku cyicaro gikuru cya Polisi i Dar es Salaam, yari aherekejwe n’abunganizi be babiri. Televiziyo y’Igihugu TBC yagerageje kuvugana n’uyu muhanzi ku byaha akurikiranyweho yanga kubumbura umunwa.

Mu bandi bikomwe n’abadepite ku kibazo cy’abasakaza amafoto n’amashusho yica umuco, hagarutsweho izina rya Zari n’abambari be, itsinda rya Shilole rimurwanirira mu gutukana ku mbuga nkoranyambaga, Wema Sepetu n’abamurwanirira, n’abandi.

Umuririmbyi witwa Nandy na we arashakishwa kubera amashusho yasohoye nyuma ya Diamond arimo akora ibihabanye n’umuco wa Tanzania we na mugenzi we Bill Nass.

Diamond ushinjwa gusakaza amashusho y’ubusambanyi yarekuwe by’agateganyo

Nandy na we arashakishwa na polisi kubera amafoto yasakaje y’urukozasoni

2018-04-18
Editorial

IZINDI NKURU

“Niyo napfa nazuka nk’uko Yesu yazutse “- Perezida Museveni

“Niyo napfa nazuka nk’uko Yesu yazutse “- Perezida Museveni

Editorial 20 Nov 2017
U Rwanda rwatsinzwe na Tanzania mu mikino ya Zone 5 iri kubera mu Rwanda

U Rwanda rwatsinzwe na Tanzania mu mikino ya Zone 5 iri kubera mu Rwanda

Editorial 11 Jun 2019
Imbonerakure n’abasirikare bavuye muri Congo basubira i Burundi

Imbonerakure n’abasirikare bavuye muri Congo basubira i Burundi

Editorial 14 Nov 2018
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Editorial 20 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakuru b’ibihugu bya EAC ntibakigiye Arusha kuko amasezerano y’Abarundi atagisinywe
INKURU NYAMUKURU

Abakuru b’ibihugu bya EAC ntibakigiye Arusha kuko amasezerano y’Abarundi atagisinywe

Editorial 08 Dec 2017
Perezida Kagame n’igisirikare bafitiwe icyizere kiri hejuru cyane n’abaturage – Ubushakashatsi
ITOHOZA

Perezida Kagame n’igisirikare bafitiwe icyizere kiri hejuru cyane n’abaturage – Ubushakashatsi

Editorial 15 Nov 2016
RDC: Abaturage baracyari mu rujijo ku hazaza ha Joseph Kabila
POLITIKI

RDC: Abaturage baracyari mu rujijo ku hazaza ha Joseph Kabila

Editorial 06 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru