Mu gihe Diamond Platnumz (Chibu Dangote ) yari ashyamiranye na Leta ya Tanzaniya ahanini bitewe n’ibyemezo byagiye bimufatirwa harimo no guhagarikwa kwa zimwe mu ndirimbo ze, ubu ibyishimo ni byose nyuma yo guhura na Perezida Magufuli.
Ni mu muhango wabereye ku kibuga cy’indege cya Tanzaniya ku wa Gatatu tariki ya 4 Mata 2018, ubwo Leta ya Tanzaniya yakiraga indege yayo yari yarafunzwe na Leta ya Canada, ni umuhango witabiriwe na Perezida Magufuli.
Mu kugaragaza akanyamuneza yakuye muri uwo muhango, Diamond yahawe ijambo maze mu magambo ye agira ati “Ndishimye kuba tugaruje indege yacu yari yarafatiriwe muri Canada, nishimiye kandi ko dufite indege zacu bwite no kuba ikompanyi yacu iri gukura, ndagushimiye bwana Perezida wacu”.
Aya magambo yatangajwe na Diamond yatumye benshi bavuga ko yaba yacururutse dore ko yari amaze iminsi yitotombera Leta ya Tanzaniya, ku bwo guhagarika indirimbo ze batamumenyesheje.
Mu kwezi gushize n’ibwo hasohotse itangazo rihagarika indirimbo 13 harimo indirimbo 2 za Diamond, Waka waka na Hallelujah, ibintu Diamond atishimiye.