• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora?

Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora?

Editorial 10 May 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Diane Rwigara ni umukobwa wa nyakwigendera Assinapol Rwigara, umucuruzi wazize impanuka y’imodoka ariko umuryango we ukanga kwemera ibyabaye abantu bose bareba, ahubwo urupfu rwe ukarugereka ku buyobozi bw’u Rwanda.

Abakurikiranye ibyo kwa Rwigara, bibaza ikibatera kugereka amaraso ye kuri Leta, bazi neza ko yazize impanuka, ndetse bakaba barakiriye impozamarira bahawe na sosiyete Rwigara yari yarafashemo ubwishingizi bw’impanuka.

Impamvu yo gusebanya nibo bayizi, kimwe n’iyatumye Diane Rwigara nyina Adeline Mukangemanyi baba ibigarasha, ubuyobe basangiye na Tabitha Gwiza na Ben Rutabana bava inda imwe na
Mukangemanyi.

Diane Rwigara rero ahora yigamba ngo kuzahorera se Rwigara, ngo akazabigeraho ubwo azaba ari Perezida w’u Rwanda.

Mu matora yo mu mwaka wa 2017 yaranduranyije ngo arashaka kwiyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu, kandi abizi neza ko atujuje ibisabwa ngo ahatanire uwo mwanya w’ikirenga.

Amategeko agenga aya matora asaba uwiyamamaza nk’umukandida wigenga, yerekana urutonde rw’abantu 600 bashyigikiye ukwiyamamaza kwe, kandi barimo 20 bo muri buri karere.

Ibi kubigeraho bisaba kuba Abanyarwanda basanzwe bakuziho ubuhanga n’ubushake bwo kubakorera, kandi waragaragaje indangagaciro zirimo kwiyubaha. Amafoto y’urukozasoni yagiye ku Karubanda uyu mukobwa yambaye ubusa butsinsima, ninde wayarengaho akamubonamo umuyobozi wiyubashye?

Diane Rwigara rero yabonye adashobora kubona abo bantu, ahimba imyirondoro n’imikono yabo. Komisiyo y’Amatora imaze gutahura ko ku rutonde rw’abantu Diane Rwigara yatanze hariho 3 bari bamaze igihe barapfuye, yanze kwakira kandidatire ye. Ni aho bamwe bahora bashakira u Rwanda ibyaha bahereye barasizora, ngo Kagame yatinye ko Rwigara amutsinda! Amenyo ni amabuye koko.

Mu gihe benshi ahubwo bakibaza impamvu ataryojwe ubwo buriganya buhanwa n’amategeko, ibisazi biraganguye mu mutwe wa Diane Rwigara n’abamwogeza!

Nyuma y’imyaka 7 yose atagaragara mu gikorwa nibura kimwe gifitiye Abanyarwanda akamaro, iyi nyigaguhuma muri politiki ibyukije ibyo kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika, ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024.

Si akumiro gusa, ni n’agasomborotso kuba yirengagije icyaha yakoze ubushize, yagombye no kuba yarahaniwe.

Ese agarukanye bwa bushotoranyi n’andi manyanga, ngo nibongera kumwangira kwiyamamaza, we n’ibigarasha bigenzi bye bazongere bavuze induru ngo mu Rwanda nta “rubuga rwa politiki” ruhari?

Ibigarasha, abajenosideri n’ababashyigikiye barakora ibishoboka byose ngo bazane kidobya mu matora ari imbere, dore ko bibarya cyane iyo babona nta mvururu zirangwa mu matora yo mu Rwanda.

Babonye Ingabire Victoire ubusembwa mu mategeko butamwemerera kwiyamamaza, bavumbura ko umutekamutwe Padiri Tomasi Nahimana n’ihabara rye Kansinge Nadine, bibereye mu ikinamico, bati uwashora Diane Rwigara yazana intugunda muri ariya matora.

Barabizi neza ko Diane Rwigara yiyamamaje atatorwa. Niyo mpamvu bazakora uko bashoboye bakamufasha kwica amategeko, kugirango Komisiyo y’Amatora yongere itere utwatsi kandidatire ye, maze induru bayihe umunwa nk’uko bamenyereye.

Abanyarwanda batahuye imigambi y’abatabashakira ineza, kandi ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Ntibazaha urwaho rero uwashaka kubasubiza inyuma.

Kwiyamamaza ni uburenganzira bwa buri Munyarwanda wujuje ibisabwa, ariko ni n’uburenganzira bw’ababishinzwe kurwanya icyateza impagarara cyose mu gihugu.

2024-05-10
Editorial

IZINDI NKURU

Urubanza rw’amateka mu Bufaransa: Umugome Charles Onana wamamaye mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirijwe ubutabera.

Urubanza rw’amateka mu Bufaransa: Umugome Charles Onana wamamaye mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirijwe ubutabera.

Editorial 13 Sep 2024
Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa

Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa

Editorial 13 Sep 2019
Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Editorial 26 Oct 2022
‘ntabwo Papa yaza kuri buri rugo ngo aze asabe imbabazi’- Min. Mushikiwabo

‘ntabwo Papa yaza kuri buri rugo ngo aze asabe imbabazi’- Min. Mushikiwabo

Editorial 04 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Buhari kutagaruka avangira Visi Perezida yagaragaje   yuko koko akunda Nigeria
Mu Rwanda

Perezida Buhari kutagaruka avangira Visi Perezida yagaragaje yuko koko akunda Nigeria

Editorial 17 Apr 2017
Rulindo:Amashyaka 9 yashyigikiye abaturage ihindurwa ry’ingingo ya 101
Mu Rwanda

Rulindo:Amashyaka 9 yashyigikiye abaturage ihindurwa ry’ingingo ya 101

Editorial 21 Jul 2017
Seyoboka agezwa mu Rwanda ( VIDEO )
Mu Mahanga

Seyoboka agezwa mu Rwanda ( VIDEO )

Editorial 18 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru