Ikipe y’igihugu ya Djibouti yatsinze Amavubi y’u Rwanda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe ubwo hari ku munota wa 79, ni igitego cyatsinzwe na Gabriel Dadzie.
Uyu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro wakinwe mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu.
Ikipe y’u Rwanda yabanjemo ni ikipe yari amasura mashya ugereranyije n’abari bitezwe ko babanzamo kuko nko mu gice gisatira umutoza Frank yari yahisemo gukoresha Iyabivuze Osee.
Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten, yahisemo gukoresha Niyongira Patience, Nshimiyimana Yunussu, Ruboneka Bosco, Iyabivuze Osee, Niyibizi Ramadhan, Muhire Kevin (c), Omborenga Fitina, Niyigena Clement, Dushimimana Olivier, Niyomugabo Claude na Tuyisenge Arsene.
Abasimbura ni Muhawenayo Gad, Christian Ishimwe, Gilbert, Ndayishimiye Didier, Ngabonziza Pacifique, Mugisha Gilbert na Hirwa Jean de Dieu.
Abakinnyi bane ni bo bongerewe mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi” izakina na Djibouti umukino wo kwishyura ku wa Kane, mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike ya CHAN 2024.
Abo ni Nizeyimana Mubarakh (Marines FC), Niyonkuru Sadjat (Etincelles FC), Twizerimana Onesme (Vision FC) na Kanamugire Roger (Rayon Sports).
Ikipe ya Djibouti yakiriye umukino ubanza mu Rwanda kuko mu gihugu cyabo batemerewe kwakira imikino mpuzamahanga kuko ibibuga byabo bitujuje ibisabwa.
Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzakinwa kuwa kane tariki ya 21 Ukwakira 2024 ukazabera kuri Sitade Amahoro, uyu ukazakirwa n’u Rwanda.