• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»DONALD TRUMP yatsembeye Inzego z’Iperereza ko azakomeza gukoresha SAMSUNG GALXY S3 ye .

DONALD TRUMP yatsembeye Inzego z’Iperereza ko azakomeza gukoresha SAMSUNG GALXY S3 ye .

Editorial 31 Jan 2017 ITOHOZA

Donald Trump yahuye n’inzego z’ubutasi z’Amerika hagati ya tariki 25-27 Mutarama 2017 hanyuma bamusaba ko yihutira guhindura telephone ngendanwa akoresha kubera ko iyo asanganwe ya Samusung Galaxy S3 akiyikoresha. Trump nubwo yanze kuva kwizima akavuga ko atareka Samsung ye kubera ko ayikunda cyane, yabwiwe ko bitashoboka ko akomeza kuyikoresha mu mabanga y’igihugu mugihe abantu bumviriza abantu kuri za telephone ku isi bakomeje kuvumbura uburyo buhanitse mu kubikora hanyuma uwo bumviriza ntazapfe arabutswe.

Nkuko byemezwa n’ikinyamakuru New York Times cyakuye aya makuru munzego ziperereza z’Amerika, ngo tariki ya 25 Mutarama 2017 urwego rw’iperereza rwa NSA rwatunguwe no kubona Trump arimo kohereza Tweet, barebye basanga ayohereje akoresheje telephone idafite uburyo bwo kuyirinda abashobora kumwumviriza cg kumwiba amabanga binjiye muri iyi telephone ye.

-5547.jpg

Donald Trump na telefone ye Samusung Galaxy S3

Icyakozwe rero ni uko NSA yihutiye kubimenyesha perezida Trump n’abajyanama be, ariko perezida abaca amazi ababwira ko adafite gahunda yo kureka telephone mobile ye yamuhenze kandi akunda cyane. Ibi rero byahise birakaza abashinzwe ubutasi muri NSA ngo kubera ko amabanga y’igihugu ashobora gusohoka muburyo bworoshye bityo umutekano w’Amerika ukaba ushobora kubangamirwa.

Umwe mubashakashatsi mukoranabuhanga witwa Figaro Frederic Mouffle ukora mu kigo kizobereye iby’umutekano mwikoranabuhanga rya mudasobwa, yavuze ko iyi telephone Trump akoresha yakozwe mu 2012, ko idafite uburyo bwo kuba yarindwa abantu bo hanze bashobora kuyibamo amabanga, ngo keretse ari telephone yakozwe nyuma y’umwaka wa 2015 niyo yashirwamo ubu buryo bwo kurinda abayinjiramo bakiba amabanga ye cg se kuyumviriza.

-5546.jpg

Uyu mushakashatsi rero yavuze ko bisaba ko Trump akoresha indi telephone igezweho kandi ishyirwamo ubu buryo bwo kuyirinda umuntu wagerageza kuyinjiramo ngo yibemo amabanga, kugira ngo bikunde agomba gushyiramo card y’ubwoko bwa SD ituma nyiritelephone ahita abona abantu bashaka kumwiba amabanga ye.

Iyi myitwarire ya Trump rero ntiyigeze ishimisha abashinzwe umutekano we, dore ko yabwiwe ko telephone ye igomba kurindwa nuru rwego hanyuma kandi igomba kugenzurwa na National Security Agency (NSA) igihe cyose.

-5544.jpg

-5545.jpg

Ibi rero bikaba byibutsa ikibazo cyabaye kuri Hillary Clinton ubwo yibwaga ababanga kuri za emails ze dore ko nawe ngo ashobora kuba yarazibwe biturutse kuri telephone ye ngendanwa, kandi yaragombaga gukoresha iyo yahawe n’akazi ziba zikingiwe kwinjiramo.

Ikindi ngo ni uko perezida Trump hari abashatse kwinjira muri telephone ye bazwi cyane mukwiba amabanga biyita Anonymous, kandi banabigerageje mugihe yiyamamazaga ubwo bashakaga kujjya bahindura Tweeter ze.

Hakizimana Themistocle

2017-01-31
Editorial

IZINDI NKURU

Abasirikare babiri ba Uganda bafatiwe muri Kenya bafite imbunda n’amasasu 185

Abasirikare babiri ba Uganda bafatiwe muri Kenya bafite imbunda n’amasasu 185

Editorial 24 Sep 2018
Ese ni iki gituma umuryango wa Karegeya wiriza kandi wari waramuciye

Ese ni iki gituma umuryango wa Karegeya wiriza kandi wari waramuciye

Editorial 27 Jan 2016
CNLG yamaganye Umunyamideli Kate Bashabe  umaze iminsi akusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu

CNLG yamaganye Umunyamideli Kate Bashabe umaze iminsi akusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu

Editorial 10 Apr 2018
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

Editorial 15 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko hari imitwe itatu ishaka gutera u Burundi iyobowe na Hussein Radjabu
ITOHOZA

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko hari imitwe itatu ishaka gutera u Burundi iyobowe na Hussein Radjabu

Editorial 16 Aug 2017
Leta yashatse kwica Bobi Wine- Besigye
ITOHOZA

Leta yashatse kwica Bobi Wine- Besigye

Editorial 05 Oct 2018
Nkunshuro ya mbere umuhango  wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basaga 8500 ugiye kuyoborwa na Perezida Kagame
Mu Mahanga

Nkunshuro ya mbere umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basaga 8500 ugiye kuyoborwa na Perezida Kagame

Editorial 28 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru