Abarundi barimo kwitegura amatora ya kamarampaka azaba ku wa 17 Gicurasi, mu gihe baba batoye YEGO, dore bimwe mu byahinduka mu Itegeko Nshinga.
Icya mbere bamwe mu Barundi bavuga ko giteye inkeke, ni manda z’umukuru w’igihugu. Manda imwe yamaraga imyaka itanu, yahinduka ikaba imyaka irindwi, umukuru w’igihugu yajya yiyamamaza manda ebyiri z’imyaka 14.
Ibi bigaragara mu ngingo ya 97, aho umukuru w’igihugu n’ubundi agomba gutorwa n’abenegihugu ubwabo, aha kandi nta we ugomba kuyobora imyaka irenze iyagenwe 14.
Kuri iyi ngingo, niho abanyapolitiki bamwe bahera bavuga ko iyi ngingo ishobora guha andi mahirwe Perezida Nkurunziza yo kuba yakomeza kuyobora u Burundi kugera mu 2034 mu gihe CNDD FDD yaba imwemereye kwiyamamaza mu 2020.
Ingingo ya 93, ivuga ko icyegera cy’umukuru w’igihugu kigomba kuba umwe aho kuba babiri nk’uko byari bisanzwe.
Ingingo ya 129, ivuga ko hazajyaho Minisitiri w’Intebe, agomba gushyirwaho na Perezida uba watowe.
Ingingo ya 130: Ibikorwa bya Leta bikurikiranwa na Minisitiri w’Intebe, ushyirwaho n’umukuru w’igihugu, amaze kwemezwa n’abagize Inteko Nshingamategeko imitwe yombi, Minisitiri w’intebe agomba kuba afite ubwenegihugu bw’u Burundi kavukire.
Ikindi cyaza muri izi mpinduka, ni uko Uwabaye umukuru w’igihugu atazongera kuba umusenateri ubuzima bwe bwose.
Mu gihe aya matora ateganyijwe kuba ku wa 17 Gicurasi 2018, bamwe batangiye kugaragaza impungenge zirimo mu gihe Itegeko Nshinga ryaba rihinduwe, barimo na Kiliziya Gatolika, aho bavuga ko amasezerano y’i Arusha yo mu 2005 yaba ateshejwe agaciro.