• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Dore imigabo n’imigambi Miss Kundwa Doriane afite muri Canada

Dore imigabo n’imigambi Miss Kundwa Doriane afite muri Canada

Editorial 10 Jan 2018 SHOWBIZ

Miss Kundwa Doriane amaze umwaka n’imisago muri Canada, mu migambi ikomeye afite ku isonga arashaka kwinjira mu bushabitsi no gushaka inzira izageza urubyiruko rwinshi ku kwihangira umurimo.

Kundwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2015 asigaye atuye mu Ntara ya Ontario muri Canada, yavuye mu Rwanda kuwa 6 Nzeri 2016 yagiye avuga ko ajyanywe no kaminuza mu ishami rya Administration muri Laval University mu Mujyi wa Québec.

Kundwa Doriane yabwiye ikinyamakuru Tap Mag kiri mu byandika ku byamamare muri Canada ko mu bikomeye yishimira muri iki gihe harimo kuba yaragizwe Umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda ruba muri Canada ryitwa International Rwanda Youth for Development [IRYD].

Yongeyeho ko muri iki gihe yatangiye kwiga uburyo yakwinjira mu bushabitsi no gushaka inzira izatuma urubyiruko rwo mu Rwanda na Canada rugirana ubufatanye bufite igisobanuro kizima.

Yagize ati “Muri iki gihe ndi gushaka ahantu hose hari amahirwe mu bucuruzi ashobora gufasha urubyiruko rwo mu Rwanda na Canada kugirana ubumwe ariko bufite intego.”

Miss Kundwa yanavuze ko akumbuye mu buryo bukomeye inshuti n’umuryango yasize mu Rwanda ndetse by’umwihariko ngo afite inyota yo kongera kuvuga Ikinyarwanda mu buryo buhoraho.

Yagize ati “Mu by’ukuri nkumbuye kuba ndi mu rugo nkikijwe n’Abanyarwanda n’abantu bose bavuga Ikinyarwanda. Inaha hari igihe nibagirwa ngasubiza mu Kinyarwanda. Ni ibintu bisekeje cyane! Ibi nkeka ko bisobanura uburyo niyumvamo cyane inkomoko yanjye. Mfite umugisha kuko ndi kumwe na bamwe mu bo mu muryango wanjye hano muri Canada, ikindi kandi natangiye kugira inshuti nshya. Iki ni ikintu mpa agaciro cyane.”

Miss Kundwa Doriane yabajijwe imigambi ikomeye afite mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere ashimangira ko ‘yifuza kuzibona yarateye imbere kuri roho, ku mubiri no mu mwuga yifuza kwaguramo ubumenyi.

Yagize ati “Nkunda cyane Imana, ubushabitsi[business] no gushaka ubumenyi. Nahisemo Imana kuko ntacyo wakora utayifite, nkunda ubushabitsi kuko nifuza guhanga imirimo no kugira ubumenyi kuko nibyo bituma umuntu agira amahitamo mazima.”

Yongeraho ati “Muri Canada nkunda cyane kujya mu rusengero rw’abakirisitu kandi niyumvamo ko ndi gukora umurimo w’Imana neza. Mu bushabitsi naho mpagaze neza guhera umunsi ninjiriye muri IRYD, kandi nizera ko urubyiruko rwinshi rw’u Rwanda rufite ibitekerezo bizima mu bushabitsi byabyara inyungu kuri rwo no ku bandi. Nk’uko nabivuze hejuru ndi gukora ku mushinga w’ubucuruzi, nzabamenyesha birambuye ibyawo igihe nikigera cyo kubitangaza.”

 

Kundwa yatangiye gutekereza inzira izageza urubyiruko rwinshi ku kwihangira imirimo mu Rwanda no muri Canada

“Mu myaka itanu iri imbere ndifuza kuba umusemburo mu rubyiruko rw’u Rwanda mu gihe no mu baba mu mahanga kugira umuco wo kwihangira imirimo no gukabya inzozi zabo.”Yanashishikarije abifuza gusura u Rwanda kuza batikandagira kuko ari igihugu gitekanye ndetse avuga ko uzagira amahirwe yo kuhagera wese akwiye gusura Ingagi mu Birunga, Pariki y’Akagera, gutembera mu Kivu, Kigali Convention Centre no gutembera mu kirere cy’u Rwanda mu ndege za Akagera Aviation.

 

Kundwa Doriane avuga ko akumbuye kuvuga Ikinyarwanda mu buzima bwa buri munsi

 

:

 

Kundwa Doriane amaze umwaka urenga muri Canada

 

 

2018-01-10
Editorial

IZINDI NKURU

Italiki ndetse n’ Isaha Nyakwigendera Mozes Radio Azashyingurirwaho yamaze kumenyekana

Italiki ndetse n’ Isaha Nyakwigendera Mozes Radio Azashyingurirwaho yamaze kumenyekana

Editorial 02 Feb 2018
Madonna yambuwe ububasha ku ibaruwa yandikiwe na Tupac ihishura uko bakundanye mu ibanga

Madonna yambuwe ububasha ku ibaruwa yandikiwe na Tupac ihishura uko bakundanye mu ibanga

Editorial 24 Apr 2018
Impamvu 10 zituma abakobwa beza batinda kubona abagabo cyangwa bakanahera iwabo

Impamvu 10 zituma abakobwa beza batinda kubona abagabo cyangwa bakanahera iwabo

Editorial 20 Jan 2018
Umuntu wanditse igiswahili ShaddyBoo yakoresheje yifuriza Diamond isabukuru nziza yamutamaje ku mbuga nkoranyambaga

Umuntu wanditse igiswahili ShaddyBoo yakoresheje yifuriza Diamond isabukuru nziza yamutamaje ku mbuga nkoranyambaga

Editorial 04 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.
Amakuru

Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.

Editorial 19 Apr 2021
Uganda: Igipolisi cyafunze  ibiro  by’ ikinyamakuru Red Pepper nyuma yo gutangaza amabanga ya leta
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Igipolisi cyafunze ibiro by’ ikinyamakuru Red Pepper nyuma yo gutangaza amabanga ya leta

Editorial 21 Nov 2017
Minisitiri w’Intebe yakiriye ubwegure bwa Dr. Isaac Munyakazi na Evode Uwizeyimana
POLITIKI

Minisitiri w’Intebe yakiriye ubwegure bwa Dr. Isaac Munyakazi na Evode Uwizeyimana

Editorial 07 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru