Miss Kundwa Doriane amaze umwaka n’imisago muri Canada, mu migambi ikomeye afite ku isonga arashaka kwinjira mu bushabitsi no gushaka inzira izageza urubyiruko rwinshi ku kwihangira umurimo.
Kundwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2015 asigaye atuye mu Ntara ya Ontario muri Canada, yavuye mu Rwanda kuwa 6 Nzeri 2016 yagiye avuga ko ajyanywe no kaminuza mu ishami rya Administration muri Laval University mu Mujyi wa Québec.
Kundwa Doriane yabwiye ikinyamakuru Tap Mag kiri mu byandika ku byamamare muri Canada ko mu bikomeye yishimira muri iki gihe harimo kuba yaragizwe Umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda ruba muri Canada ryitwa International Rwanda Youth for Development [IRYD].
Yongeyeho ko muri iki gihe yatangiye kwiga uburyo yakwinjira mu bushabitsi no gushaka inzira izatuma urubyiruko rwo mu Rwanda na Canada rugirana ubufatanye bufite igisobanuro kizima.
Yagize ati “Muri iki gihe ndi gushaka ahantu hose hari amahirwe mu bucuruzi ashobora gufasha urubyiruko rwo mu Rwanda na Canada kugirana ubumwe ariko bufite intego.”
Miss Kundwa yanavuze ko akumbuye mu buryo bukomeye inshuti n’umuryango yasize mu Rwanda ndetse by’umwihariko ngo afite inyota yo kongera kuvuga Ikinyarwanda mu buryo buhoraho.
Yagize ati “Mu by’ukuri nkumbuye kuba ndi mu rugo nkikijwe n’Abanyarwanda n’abantu bose bavuga Ikinyarwanda. Inaha hari igihe nibagirwa ngasubiza mu Kinyarwanda. Ni ibintu bisekeje cyane! Ibi nkeka ko bisobanura uburyo niyumvamo cyane inkomoko yanjye. Mfite umugisha kuko ndi kumwe na bamwe mu bo mu muryango wanjye hano muri Canada, ikindi kandi natangiye kugira inshuti nshya. Iki ni ikintu mpa agaciro cyane.”
Miss Kundwa Doriane yabajijwe imigambi ikomeye afite mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere ashimangira ko ‘yifuza kuzibona yarateye imbere kuri roho, ku mubiri no mu mwuga yifuza kwaguramo ubumenyi.
Yagize ati “Nkunda cyane Imana, ubushabitsi[business] no gushaka ubumenyi. Nahisemo Imana kuko ntacyo wakora utayifite, nkunda ubushabitsi kuko nifuza guhanga imirimo no kugira ubumenyi kuko nibyo bituma umuntu agira amahitamo mazima.”
Yongeraho ati “Muri Canada nkunda cyane kujya mu rusengero rw’abakirisitu kandi niyumvamo ko ndi gukora umurimo w’Imana neza. Mu bushabitsi naho mpagaze neza guhera umunsi ninjiriye muri IRYD, kandi nizera ko urubyiruko rwinshi rw’u Rwanda rufite ibitekerezo bizima mu bushabitsi byabyara inyungu kuri rwo no ku bandi. Nk’uko nabivuze hejuru ndi gukora ku mushinga w’ubucuruzi, nzabamenyesha birambuye ibyawo igihe nikigera cyo kubitangaza.”
“Mu myaka itanu iri imbere ndifuza kuba umusemburo mu rubyiruko rw’u Rwanda mu gihe no mu baba mu mahanga kugira umuco wo kwihangira imirimo no gukabya inzozi zabo.”Yanashishikarije abifuza gusura u Rwanda kuza batikandagira kuko ari igihugu gitekanye ndetse avuga ko uzagira amahirwe yo kuhagera wese akwiye gusura Ingagi mu Birunga, Pariki y’Akagera, gutembera mu Kivu, Kigali Convention Centre no gutembera mu kirere cy’u Rwanda mu ndege za Akagera Aviation.