• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Umugabo wabenze umugore ku munsi w’ubukwe i Kigali yararongoye undi i Burundi

Umugabo wabenze umugore ku munsi w’ubukwe i Kigali yararongoye undi i Burundi

Ubwanditsi 04 Apr 2018 SHOWBIZ

Simon Mutabazi Babonampoze wabenze umukobwa witwa Nadine Seraphine Ndikuriyo ku munota wa nyuma umunsi w’ubukwe, yarongoye undi munyarwandakazi i Bujumbura.

Ku tariki 10 Wururwe 2018, ni bwo hasakaye inkuru y’umugabo witwa Mutabazi Simon wabenze umukobwa ku munota wanyuma ku mpamvu zitamenyekanye kuko abakwe n’inshuti n’abavandimwe bari bamaze kugera ahitwa “Romantic Garden” aho imihango yo gusaba no gukwa yari kubera.

Ibi byatunguye benshi barimo n’abari bitabiriye ubwo bukwe kubera uburyo bategereje uyu mugabo ariko bakamubura mu gihe ibyari bukoreshwe byari bayamaze kwishyurwa ndetse n’ibyo kunywa no kurya bikaba byari byamaze kuhagera.

Byabaye ngombwa ko abagize umuryango w’umukobwa bategereza umukwe wabo ku buryo kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba bari bakiri kuri Romantic Garden bumiwe.

Icyo gihe umwe mu bo mu muryango wa Mutabazi Babonampoze utifuje ko amazina ye atangazwa,yatangaje ko umusore asanzwe aba muri Amerika ndetse yatandukaniyeyo n’umugore.

Yemeje ko ajya kumenyana n’umukobwa bari bagiye gushyingiranwa bateretaniye ku mbuga nkoranyambaga bataziranye nyuma baza kubonana imbonankubone i Burundi, uwo mukobwa ari kumwe na nyina, ku buryo ari na ho imyiteguro yakomeje ariko umusore ntiyohereza inkwano nk’uko yari yabibasezeranyije gusa ntibyabuza imyiteguro gukomeza.

Amakuru atugera avuga ko mu mpera z’icyumweru gishize, Simon Mutabazi Babonampoze yakoye akanasezerana mu mategeko n’umunyarwandakazi uzwi ku izina rya Alima uvuka mu Karere ka Rusizi, iyi imihango y’ubukwe bwabo ibera i Burundi.

Umwe mu bakobwa bo mu Murenge wa wa Kamembe ahitwa ku rya Gatatu aho Alima yabaga, wanze ko izina rye ritangazwa avuga ko nta muntu n’umwe w’iwabo w’uyu mukobwa watashye ubu bukwe.

Yagize ati “ Yarongowe n’uwo mugabo wabenze umukobwa ku Gisozi, ubukwe babukoreye i Burundi ariko nta muntu n’umwe w’iwabo w’umukobwa wahageze kuko bameze nk’abamuhaye akato kubera ko yashakanye n’umuntu utari umuyisilamu bitewe n’uko muri Islam kizira ko umukobwa ashakana n’umugabo utari umuyisilamu.”

Abo mu muryango w’uyu mukobwa ntibemeye kugira icyo batangaza.

Babonampuze n’umugore we Alima ku Kiyaga cya Tanganyika i Burundi

Alima wrongowe na Babonampoze wari wabenze umukobwa ku munota wa nyuma ( uri inyuma)

Babonampoze Simon ari kumwe n’umugore we bashakaniye i Burundi

Ubutumire bw’ubukwe bwa mbere Babonampoze yari gukorana n’umukobwa yabenze

Ubwo yabengaga umukobwa bagombaga gushyingiranwa, ubukwe bwari bwamaze kwitegurwa

2018-04-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye

Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye

Ubwanditsi 27 Mar 2021
Umuhanzi J Cole yemejwe nk’umwe mu bakinnyi bazakinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya BAL igiye kubera mu Rwanda.

Umuhanzi J Cole yemejwe nk’umwe mu bakinnyi bazakinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya BAL igiye kubera mu Rwanda.

Ubwanditsi 11 May 2021
Sinigeze nkora imibonano mpuzabitsina na Radio-ZOENA

Sinigeze nkora imibonano mpuzabitsina na Radio-ZOENA

Ubwanditsi 30 Jul 2018
FESPAD : Zao Zoba yerekanye ubuhanga mu gitaramo gifungura, Sauti Sol irinubirwa

FESPAD : Zao Zoba yerekanye ubuhanga mu gitaramo gifungura, Sauti Sol irinubirwa

Ubwanditsi 30 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba
HIRYA NO HINO

Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Ubwanditsi 19 Jul 2019
AMAVUBI U-20:Abakinnyi 26 bazahagararira u Rwanda mu mikino ya COSAFA batangajwe-Urutonde
IMIKINO

AMAVUBI U-20:Abakinnyi 26 bazahagararira u Rwanda mu mikino ya COSAFA batangajwe-Urutonde

Ubwanditsi 01 Nov 2016
Zimbabwe: Mugabe agiye guhabwa  umwanya w’ubujyanama
HIRYA NO HINO

Zimbabwe: Mugabe agiye guhabwa umwanya w’ubujyanama

Ubwanditsi 27 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru