• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»DR Congo: Ingabo za FARDC zatangaje “ibitero bikomeye” ku mutwe wa ADF

DR Congo: Ingabo za FARDC zatangaje “ibitero bikomeye” ku mutwe wa ADF

Editorial 31 Oct 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga, POLITIKI

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo,FARDC, zatangaje ko kuva uyu munsi kuwa kane zatangije “ibitero bikomeye” ku mutwe wa ADF mu gace ka Beni.

Bibaye nyuma y’inama yahuje abahagarariye ingabo z’ibihugu bya DR Congo, Burundi, Rwanda, Uganda na Tanzania mu cyumweru gishize yemeje ubufatanye mu kurwanya inyeshyamba muri DR Congo.

Nyuma y’iyi nama, umuvugizi wa FARDC General Léon Kasonga yabwiye abanyamakuru ko ubu bufatanye buzakorwa ariko “nta ngabo z’ibi bihugu zije kurwanira ku butaka bwa DR Congo”.

Itangazo ry’uyu munsi naryo, rivuga ko “Ibi bitero[kuri ADF] bizagabwa n’ingabo zacu nta bufasha bw’amahanga”.

Allied Democratic Forces (ADF) ni inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Uganda kuva mu 1996, zikorera muri Kivu ya ruguru muri DR Congo, zishinjwa guhungabanya amahoro y’ako gace.

Mu kwezi kwa gatanu umutwe wa Islamic State watangaje ko [wageze muri DR Congo kuko uri gufatanya ibikorwa na ADF.]

Ingabo za DR Congo mu kwezi kwa karindwi zatangaje ko zitangiye ibitero byo guhashya imitwe yose yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo.

Aha hari imitwe ya Red-Tabara, Forebu, FNL irwanya ubutegetsi bw’u Burundi. FDLR, RUD-urunana, FLN irwanya ubw’u Rwanda, na ADF irwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Ubufatanye buzashoboka?

Hashize igihe hari amakimbirane ya politiki hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda n’u Burundi, n’ubutegetsi bw’u Rwanda na Uganda, ubutegetsi bwose bufite imitwe iburwanya muri Congo.

Abantu benshi bibaza uburyo ubutegetsi bw’ibi bihugu buzafatanya n’ingabo za DR Congo kandi nabwo bitumvikana.

Mwarimu muri kaminuza zo mu karere Gérard Barantamije avuga ko nubwo abategeka ibi bihugu batumvikana ariko bidasobanuye ko badashobora gukorera hamwe.

Ati: “Muri politi hari ibivugwa hari n’ibikorwa, kuba babanye nabi ntibivuga ko batafatanya muri icyo gikorwa kuko umwe wese ashobora kuba agifitemo inyungu ku mutekano w’igihugu cye”.

Bwana Barantamije avuga ko igiteye amakenga ari uburyo ubu bufatanye busobanurwa n’ingabo za Congo.

Umuvigizi wazo avuga ko nta ngabo z’amahanga zizajyayo, ariko akongera akavuga ko hazakorwa ‘mutualisation’.

Bwana Barantamije ati: “‘Mutualisation’, iyo ivugwa iyo ingabo z’ibihugu zagiye hamwe zikareba ubuhanga n’ibikoresho zifite ku gikorwa runaka. Urabona ko leta ya Congo iterekana neza igikorwa kizakorwa”.

Inkuru ya BBC

2019-10-31
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yatangaje uko byari byifashe kuri Noheli

Polisi y’u Rwanda yatangaje uko byari byifashe kuri Noheli

Editorial 26 Dec 2016
Ikinyoma gitindi Kirasama: Tshisekedi ashobora kwisanga mu rusobe rw’ibibazo nyuma yo kubeshya abarwanya u Rwanda ko azabafasha gukuraho Leta.

Ikinyoma gitindi Kirasama: Tshisekedi ashobora kwisanga mu rusobe rw’ibibazo nyuma yo kubeshya abarwanya u Rwanda ko azabafasha gukuraho Leta.

Editorial 22 Jun 2023
Afurika yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Abatutsi bazize Jenoside

Afurika yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Abatutsi bazize Jenoside

Editorial 07 Apr 2018
Tanzania : Bane bo mu mutwe urwanya leta y’u Burundi baguwe gitumo

Tanzania : Bane bo mu mutwe urwanya leta y’u Burundi baguwe gitumo

Editorial 24 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikiganiro cya Leah Karegeya muri The New Vision, gihamya mu buryo budasubirwaho ko RNC yibona mu buyobozi bwa Uganda.
INKURU NYAMUKURU

Ikiganiro cya Leah Karegeya muri The New Vision, gihamya mu buryo budasubirwaho ko RNC yibona mu buyobozi bwa Uganda.

Editorial 14 Apr 2019
Kuki Imyifatire Yazimwe Mu Nzego N’Abantu Muri Uganda Bibangamiye Umutekano W’u Rwanda.
ITOHOZA

Kuki Imyifatire Yazimwe Mu Nzego N’Abantu Muri Uganda Bibangamiye Umutekano W’u Rwanda.

Editorial 22 Feb 2018
U Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Afurika hibandwa ku muco wo kwigira
POLITIKI

U Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Afurika hibandwa ku muco wo kwigira

Editorial 23 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru